Digiqole ad

Uburinganire n’ubwuzuzanye biri mu buzima bwa buri munsi- Bugingo

 Uburinganire n’ubwuzuzanye biri mu buzima bwa buri munsi- Bugingo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango y’abari n’abategarugori Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Bugingo mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke  yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari ubuzima bwa buri munsi kuko ngo abantu baruzuzanya mu byo bakora buri munsi.

Yagize ati “Ubundi abantu bagombye kubaho bumva ko bagomba kuzuzanya kuko  uburinganire n’ubwuzuzanye ni ubuzima bwa buri munsi abantu tubamo.”

Yatanze urugero avuga ko no mu kazi gasanzwe kugira ngo gakorwe neza bisaba ko abantu buzuzanya.

yakomeje avuga ko nta we ukwiye gupfa azira amakimbirane, ariko ngo yizera ko urubyiruko nirukura ruzi amahame y’uburinganire, u Rwanda rwazagira umuryango mwiza urangwa n’ubwumvikane

Ati “Urubyiruko rukuze ruzi amahame y’ubwuzuzanye twazagira ingo nziza, imiryango ishyize hamwe irangwa n’urukundo ndetse iharanira iterambere. ”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes avuga ko nubwo hari abumvise nabi itegeko ry’uko umugore yemerewe gufata icyemezo mu rugo nk’umugabo, ubundi ngo ntacyo ritwaye kuko umwihariko waryo ryemerera umugore guhahira urugo mu gihe mbere zabaga ari inshingano z’abagabo.

Yakomeje agira ati “Kugira ngo sosiyete ibane nta makimbirane bisaba kwigomwa, ni ukuganira kuko hakenewe byinshi nk’amashuri, gukodesha n’ibindi byose bisaba gufatanya.”

Ati “Dukeneye kuba mu muryango ufite abagore n’abagabo batekanye ni byo bizadufasha kubona abayobozi beza.”

Emma Marie Bugingo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro- Femmes Twese Hamwe  ngo asanga impamvu ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ritubahirizwa ari uko habaho kwikunda.

Ati “Wagombye gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, uwo ukunda ntiwamukubita, iyo wumva ko mugenzi wawe ari nkawe wumva ko mufite uburenganzira bungana.”

Patrick Mico impunguke kuri “Gender” avuga ko abantu badakwiriye kwitiranya imiterere y’umuntu n’ibushobozi bwe ari na yo mpamvu hari imirimo bamwe bitirira abagabo indi ikitiriwwa abagore.

Mico avuga ko ubwumvikane buke mu muryango ari bwo usanga buba ipfundo ry’ihohoterwa nk’irikorerwa ku mubiri, irishingiye ku mutungo, irishingiye ku mutima, irishingiye ku gitsina n’andi.

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe igizwe n’imiryango 57, ifite inshingano zo kumenyekanisha ihame ry’ubwuzuzanye, guteza imbere umugore no kwimakaza ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda.

Basanga ibyo byose iyo ubihuje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ritarumvikana kuba mu muryango nyarwanda hakigaragara amakimbirane.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish