Digiqole ad

Ibuka irasaba ikigega cy’indishyi

Ishami rya IBUKA mu bubirigi rirashaka ikigega ku indishyi za gacaca.

Mu nzu ikorerwamo n’inteko ishinga amategeko y’Uburayi iri Buruseli mu Bubiligi hateraniye inama yigaga kuri Jenocide yakorewe abatutsi mu Rda . Inama yitabiriwe n’ abayobzi bakuru b’umuryango IBUKA baha mu Rwanda no ku mugabane w’ uburayi, abanyamategeko ndetse na bamwe mu badepite b’ abanyabulayi.

Iyo nama ikaba yateguwe na Ibuka ishami ryayo ryo mu Bubiligi ikaba yaribanze ku ngingo zirebana n’ ubutabera , uko hatangwa indishyi kimwe no ku nkiko gacaca.

Ku kibazo cyo gutanga indishyi ku bakorewe ibyaha ngo basanze kuba zatangwa ku muntu ku giti cye bitashoboka, ariko bikozwe muri rusange ngo byashoboka bityo hakaba hashyirwaho ikigega .

Gusa ngo hakwiye kubanza gutunganywa ibirebana n’ amategeko nkuko perezida wa Ibuka Dr JP Dusingizemungu umwe mu bitabiriye iyo nama abivuga.

Muri iyo nama intumwa zavuye mu Rwanda zanasobanuye n’ ibirebana na gacaca uko yakozwe n’intego zayo, zarimo kumenya ukuri ku byabaye no kunga umuryango nyarwanda.

Mu bindi byaganiriweho abari mu nama banatanze ibitekerezo by’uko basaba ko ibihugu bitandukanye byashyiraho amategeko ahana abapfobya bakanahakana genocide yakorewe abatusti mu Rwanda kugirango ababikora babashe kujya bakurikiranwa dore ko ngo usanga kugeza ubu amategeko yabo ahana abapfobya genocide yakorewe abayahudi gusa .

Claire u

Umuseke.com

en_USEnglish