Digiqole ad

UAP-Rwanda yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

 UAP-Rwanda yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Abakozi ba UAP bashyira indabo ku rwibutso.

Kuwa 29 Kamena 2017, Ikigo cy’ubwishingizi ‘UAP-Rwanda’ bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango wabereye ku rwibutso rw’Umurenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo.

Abakozi ba UAP bashyira indabo ku rwibutso.
Abakozi ba UAP bashyira indabo ku rwibutso.

Uyu muhango wabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku ngaruka za Jenoside, no gukora ubuvugizi ku rugendo u Rwanda rwatangiye rw’ubwiyunge no kubaka ejo hazaza heza h’igihugu.

UAP yashimye umuhate w’Abanyarwanda mu kwiyunga. Ndetse ‘UAP Insurance Rwanda’ ikaba yarashyikirije urumuri rwo kwibuka bagenzi babo bo mu muryango mugari wa ‘UAP’ muri Kenya, Uganda, Tanzania, DR Congo na South Sudan.

Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abakozi ba UAP mu Mujyi wa Kigali no ku ishami rya Muhanga, abahagarariye UAP (Agents) n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Abitabiriye uyu muhango babwiwe amateka y’urwibutso rwa Nyarusange n’abaturage ba Muhanga.

Kayihura Oswald, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga wari wifatanyije nabo yavuze ko muri uru rwibutso rwa Nyarusange hashyinguyemo abantu 1 600.

James Mbithi, Umuyobozi w’agateganyo wa ‘UAP Rwanda’ we yagize ati “Kwibuka ni ikintu duha agaciro cyane mu muryango mugari wa ‘UAP’ mu Rwanda no mu karere; Ni umuhango wo Kwibuka ugamije guha icyubahiro abantu baburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko na none ukaba n’umwanya mwiza wo kongera gutekereza ku ruhare rwacu mu gukumira kugira ngo bitazongera kubaho ukundi mu Rwanda, Africa n’ahandi hose ku isi.”

UAP-Rwanda, ifatanije n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari baje kuyishyigikira basoje iki gikorwa cyo kwibuka boroza inka imiryango ine y’abarokotse Jenoside.

UAP yanagabiye imiryango ine itishoboye y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
UAP yanagabiye imiryango ine itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

James Mbithi yagize ati “Ikifuzo cyacu uyu munsi cyari ukongera umusanzu wacu muto kuri gahunda y’Akarere yo guhindurira ubuzima abarokotse, kuko dukomeje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo.”

Imiryango ine yashyikirijwe inka yatoranyijwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga, barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange.

Uyu muhango wasojwe na Josephine Umuhoza, wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere ka Muhanga.

 

 

Abakozi ba UAP-Rwanda n'abayobozi mu nzego z'ibanze mu Karere ka Muhanga bifatanije muri uyu muhango.
Abakozi ba UAP-Rwanda n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga bifatanije muri uyu muhango.
Abakozi ba UAP i Kigali no ku ishami rya Muhanga bitabiriye uyu muhango.
Abakozi ba UAP i Kigali no ku ishami rya Muhanga bitabiriye uyu muhango.
Abakozi ba UAP-Rwanda bashyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside.
Abakozi ba UAP-Rwanda bashyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside.
en_USEnglish