Digiqole ad

U Rwanda na Turukiya bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano

 U Rwanda na Turukiya bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano

Guverinoma z’u Rwanda na Turukiya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hongerwa imbaraga mu by’umutekano usanzwe urangwa hagati y’ibi bihugu byombi.

Uyu muhango wabereye, i Ankara mu murwa mukuru w’igihugu cya Turukiya, mu mpera z’icyumweru gishize, igihugu cy’u Rwanda kikaba cyari gihagarariwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Felix Ntamuhoranye.

Minisitiri Harerimana na mugenzi we wa Turukiya Sebahattin Öztürk bashyize umukono ku masezerano yo gukaza umutekano hagati y’ibihugu byombi no kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’ibi bihugu, harimo guhanahana amakuru no gukumira ibyaha ndengamipaka.

IGP Gasana K. Emmanuel na mugenzi we wa Turukiya nabo bashyize umukono ku masezerano yo gufatanya mu guhugura Abapolisi ku birebana no kurwanya iterabwoba, kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, mu guhugura umutwe wihariye, guhugura abarimu b’Igipolisi, n’ibindi.

Amasezerano yasinywe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, azafasha aba Ofisiye b’igihugu cy’u Rwanda kwitabira amasomo asanzwe atangwa n’ishuri rikuru rya Polisi y’igihugu cya Turukiya, kandi ibi bizashyirwa mu bikorwa nk’uko byemeranijwe n’ubuyobozi bw’ibihugu byombi.

Minisitiri w’umutekano wa Turukiya, Sebahattin Öztürk waniishimiye uruzinduko rw’abayobozi b’u Rwanda, yabijeje ko amasezerano bagiranye abomba kujya mu bikorwa.

Intumwa z’u Rwanda kandi zasuye bimwe mu bice bigize Polisi y’igihugu cya Turukiya, zinaganira na bo ku birebana no kongera ubufatanye mu gukaza umutekano w’ibihugu byombi.

en_USEnglish