Digiqole ad

Kanyinya: Ku munsi w'umuganda hataburuwe imibiri y'abatutsi bazize jenoside.

Ubwo ahandi mu gihugu hose hakorwaga umuganda rusange uba kuwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage b’umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafatanije n’ingabo ndetse na Polise baramukiye mu gikorwa cyo gutaburura imibiri y’abatutsi bazize jenoside.

Dufite umwenda w’ukuri! 

Ayo ni amwe mu magambo Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu Mukasonga Solange yavuganye agahinda kenshi  ubwo hari hamaze gutabururwa Imibiri y’ abatutsi bishwe muri Genoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu gikombe cy’umusozi wo Mukana  kiri gahati y’ Utugali twa Nyamweru na Nzove mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.

Umuyobozi w' Akarere Mukasonga Solange
Umuyobozi w' Akarere Mukasonga Solange

Umuyobozi w’ Akarere akaba yagaragaje ko bibaje ko  nyuma y’imyaka 18 hakiri imibiri ikigaragara ku musozi nkaho ahantu abantu bahinga imibiri ikaba iri mu mirima yabo ntawe ushobora kugaragaza ko ihari.

Madamu Mukasonga akaba yagize ati:  “Uyu munsi nkuko abakiristu mu kiriziya bikomanga mugatuza bavuga bati n’ icyaha cyanjye, uyu munsi natwe duteraniye aha dukwiye kugira isoni n’agahinda natwe tukikomanga mugatuza tukavuga ko buri wese agiye guharanira ko ukuri kwahahantu kumenyekana, Jenoside n’ icyaha kidasaza kandi kudatanga amakuru nabyo bikaba bifite amategeko abihanira, kugaraza ibyo wumvise cyangwa ibyo uzi ntibivuga ko ari wowe wakoze ayo mahano kandi niba wumva udashaka kuvuga andika ugeze amakuru uzi mugasanduku k’ ibitekerezo kubuyobozi bw’ Akagari utugaragarize aho indi mibiri yaba iri ariko ukuri kugaragare.’’

Umuyobozi w’ Akarere akaba kandi yagaragaje ko amakuru agaragaza ko abatutsi basaga ibihumbi bitanu biciye aho Mukana kandi kugeza ubu bakaba batarashyingurwa, asaba abaturage kugaraza ukuri kuburyo igihe Umurenge wa Kanyinya uzaba wibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ku 19 Gicurasi iyo mibiri yaba yarashyinguwe.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa
Abaturage bitabiriye iki gikorwa

Yashimiye kandi ingabo na Police by’ Igihugu byafashije muri iki gikorwa cyo gushaka imibiri ndetse n’ uko bitanze mu gihe barwanaga intambara yo kubohora Igihugu. Yabasabye kandi ko bakomeza gufasha Ubuyobozi bw’ Akarere n’ Umurenge wa Kanyinya muri ibi bikorwa byo gukomeza gushaka indi mibiri yabazize Jenoside yaba ikiri aho.

Bwana Shumbusho Francois umwe mubarokokeye aha
Bwana Shumbusho Francois umwe mubarokokeye aha

Bwana SHUMBUSHO  Francois umwe mubarokokeye aho akaba yagaragaje ko abakecuru, abagore n’ abasaza batashoboraga kugenda biciwe hejuru y’umusozi abandi batusti bamanurwa kuri uwo musozi bicwa urusorongo babageza mu mukoki uri hasi, abo batashoboye kwicirwa aho bakaba barabajyanye muri Nyabarongo kuko nayo iri hafi aho.

SHUMBUSHO yakomeje asaba abacitse ku icumu batarashyingura ababo gukomeza kwihangana anashima Ubuyobozi bw’Akarere n’ ingabo kubwo kuba barateguye iki gikorwa kugira ngo barebe ko amakuru bahawe ari impamo.

Iyi ni imwe mu mibiri yataburuwe mu murenge wa Kinyinya nyuma y'imya 18
Iyi ni imwe mu mibiri yataburuwe mu murenge wa Kanyinya nyuma y'imya 18

 

SERUGENDO Jean de Dieu
Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge.

0 Comment

  • Hataburuwe imibiri ingana iki?

  • huu uu!! nuhigimye aba avuze sha!!

  • Umva uko mushiki wa Gasana Anastase……………

  • IMANA ISHIMWE KUKO YABASHIJE KUBONEKA
    TWIFATANYIJE N’ABABUZE ABABO BO MURI KANYINYA.IMANA IBAMBIKE IMBARAGA ZO KWIHANGANA.

  • turashima akarere ka nyarugenge kibutse kujya gushaka imibiri ya bacu bazize genoside aho mu kana kuko abacu kugeza ubu twari tutarabashyingura. nibongera kuhakora umuganda bazanyuze itangazo kuri radio natwe twitabire icyo gikorwa.kandi amateka yo mu kana ntakibagirane ukundi kuko haguye abacu benshi cyane .

  • amateka yo mu kana turasaba ubuyobozi bwa karere ka nyarugenge ko atakwibagirana kuko naho habereye ibintu bibi cyane .ntituzibagirwa mwarimu watwigishije akayezu bernadette ubwo yavuye aho akomeretse cyane bamubonye bahise bajya kumwicira kuri nyabarongo ni beshi muzehe nyagahungu francois niho bamwiciye nanubu atarashyingurwa.amateka yaho ntakibagirane

  • ikigaragara n’uko ubuyobozi butabishyiramo ingufu, none se abo Batutsi ntibishwe n’Abahutu kandi bagituye aho,erega ibintu byose bishyizweho ubushake byarangira. buri mwaka dutora abayobozi kandi iki kibazo kimaze koko imyaka 18 habura iki, Budget se ? amafranga yo guhyingura mu cyubahiro ko atari menshi .imibiri ingana kuriya ,ese ababishe ntibahatuye, bene urwo rutoki ntabwo se bari bazi ko hari abantu bahatabye. ngo ubumwe n’ubwiyunge……..

  • Ariko se ko muvuga ko pendant 18 ans abantu bataratanga amakuru ugasanga wenda bany’iri mirima batungwa agatoki ndetse n’abicanyi none bariya baharokokeye kuki imyaka ishize ingana itya batarigeze bagira icyo bavuga? entout cas nabo bari bakwiye kubibazwa.

  • jye narumiwe umva ngo murasenga da twumvikane abantu bapfuye abandi bareba abandi bica ubwo se twakora iki kamere yumuntu ishira apfuye .jye nemeza ko abanyarwanda abenshi bafite roho mbi kumpande zose amoko yose hakaba nabandi beza na yezu umwana w’imana baramwishe so muri make buri wese azabazwa dossier ye bariya birangirije urwabo abazima nibo bafite ibibazo amaraso y’umuntu ni mabi bazazunguruka babure niyo bajya muzareba,imana ibakire mubayo bagiye tubakunda.

  • imana ishimwe kuba izonzirakarengane zigiye gushyingurwa mucyubahiro

  • abarokotse bararengana kuko bo barahigwaga

  • uvuga ngo abarokotse bazabazwe aho biciye bagenzi babo ubwo urashaka kugera kuki?babibwirwa niki ko babaga bamaze kwicwa cg bihishe?muribeshya c dja tard

Comments are closed.

en_USEnglish