Digiqole ad

Tumenye kanseri ifata abana yitwa Nephrobastoma

Abenshi bibaza ko kanseri ifata abakuze gusa ,nyamara abana nabo bagira ubwoko bwa kanseri zibafata nk’iyitwa lymphoma,nephroblastoma,retinoblastoma,… tugiye kureba kanseri yitwa Nephroblastoma.

kanseri ya Nephroblastoma ituma abana babyimba inda

Nephroblastoma cyangwa “Wilms tumor” mu cyongereza ni ubwoko bwa kanseri ifata impyiko z’abana, iza ku mwanya wa 2 muri za kanseri zifata abana nyuma ya Lymphoma.

Igitera iyi kanseri mu byukuri ntikizwi, ikunda kugaragara ku mpanga ariho abahanga bakomeza gushakisha ngo barebe niba koko nta mpamvu z’uruhererekane rw’imiryango zibyihishe inyuma(genetics).

Iyi ndwara ifata byibuze umwana umwe ku bana ku bana 200,000. Itangira kugaragara cyane cyane ku myaka 3,gake cyane nibwo wayibona hejuru y’imyaka 8 .

Ibimenyetso biranga umwana wafashwe na kanseri ya nephrobastoma

  • Kubabara mu nda(Abdominal pain)
  • Kuzana impatwe(Constipation)
  • Umuriro(Fever)
  • Umuvuduko mwinshi w’amaraso(High blood pressure)
  • Gukura uruhande rumwe,urugero nku kuguru kumwe(Increased growth on only one side of the body)
  • Kubura ubushake bwo kurya(Loss of appetite)
  • Iseseme(Nausea)
  • Kubyimba inda(Swelling in the abdomen )
  • Kuruka(Vomiting)
  • Birashoboka ko yazana ni inkara zisa n’amaraso

Uko umurwayi afashwa

Umurwayi wabonywe iyo kanseri asabwa ibizamini byemeza abaganga ko koko ariyo,cyangwa itakwiriye mu zindi ngingo,aho ibihaha aribyo bya mbere bifatwa,umwijima,…

Habaho imiti(ibinini),kuvurishwa imirasire(radiotherapy),kubagwa nk’uburyo bushoboka bwo kuyivura ariko bigaterwa naho igeze ifata.

Ikizere cyo gukira

Abana bafite kanseri itarakwiriye bafite amahirwe yo gukira angina na 90% igihe bahawe imiti .

Mubyeyi mu gihe ubonye umwana wawe afite bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru mwihutire kumujyana kwa muganga kuko amahirwe yo gukira itarakwira aba menshi kuruta igihe wamutindanye.

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Imana izadufashirize abana b’abanyarda iyo cancer ntizabagereho nukuri!!!

    • URI KUNDA KUKI WUNVA IMANA YARINDA ABANA BABANYARWANDA HANYU MA SE ABANDI NI BANYAGUFA UVUZE NABI CYANE IMANA IKUBABABARIRE

  • ese iyo cancer ntarukigo rwayo ruhari
    kuburyo twajya dukigira abagore batwite
    kugirango iyo cancer itagera kubana
    ese ntaruhari haba habura iki? ngo ruboneke

  • ese iyo cancer mu Rwanda iraboneka

Comments are closed.

en_USEnglish