Digiqole ad

TOM CLOSE niwe wegukanye PGGSS

Nyuma y’igihe kinini hategerejwe uwegukana igihembo cya million 6 no kwerekeza muri USA kuririmbana na Sean Kingston, TOM CLOSE niwe wegukanye iri rushanwa.

 

Tom Close
Tom Close

Nubwo bamwe mu bari kuri Parking ya Petit Stade Amahoro bagaragaje imyitwarire itari myiza yo gutera amabuye uwavugaga uko bakurikirana, ndetse na nyuma yo gutsinda kwa Tom bigasa naho bitishimiwe na benshi ariko ntibyabujije ko uyu musore ari we wegukana iki gihembo.

Tom Close atsinze King James waje ku mwanya wa kabiri, ndetse na Jay Polly ku mwanya wa gatatu na Dream Boys ku mwanya wa kane, aba bose bakaba babihembewe.

Tom Close ntiyabonye umwanya wo kwishimana n’abakunzi be kuko byarangiye ako kanya bitewe n’imyitwarire mibi y’abafana batishimiye intsinzi ya Tom.

Plaisir Muzogeye
Umuseke.com

79 Comments

  • Tom nubundi erega wabonaga abikwiye! dore bimwe mu bintu byari gutuma ariwe utsinda:
    1. Tom close ni umunyeshuri uri hafi gusoza amashuri ye muri NUR.
    2. Tom close yashobora kuvuga indimi nibura ebyiri (F&E), agashobora kuvugana na Kingston na group yiwe,
    3. Tom close niwe mu bantu bari single ushoboye musica.
    4. Hagombaga koherezwa yo (US)umuntu umwe mu rwego rwo gukora saving.

    urunva rero ko nubundi byose byagwaga kuri Tom! ubundi DB ntibari kubona uriya mwanya kuko ari nabenshi, bari kuzagorana muri transport. na KJ nawe wabonaga ko akiri umwana, hari byinshi akeneye kubanza kwiga, harimo no kwibikaho ama CREDITS!! CONGS KURI TOM!

    • byakabaye byiza,iyoubanzaukibuka, icyarikigenderewemuri ririya rushanwa, hari hakenewe umuhanziukunzwe nabanyarwanda, kereka iyohazaguhindurwa intego ya ririya rushanwa. kdi, uramenye ko habaho abasemuzi, naho gushobora musica, byo nukomudashyiramo effort ngomwumve ubutumwa buba mundirirmbo za jaypolly, cyangwa se mwanga hip hop byumwihariko. remember that most of those ppl who are performing well on stage, haven’t a university level. pole sana abataremerewe.

      • G. ur right man
        tom close ntago akunzwe n’abanyarda bose
        kdi abenshi bemeza ko yatanze ruswa
        ahubwo nukumurega k’umuvunyi
        naho ibyo kuvuga ngo niwe uzi indimi ntago
        nabyemera, none se arusha iki Faisal? cg Jay Polly we ntakivuga??
        sha buriya nahise mbona ko ubutaha
        ntamuhanzi n’umwe uzwi uzongera kubyitabira nibakomeza kubitegura kuriya
        cyakoze nibahindura Bralirwa ntiyongere gukorana na Eastafrica Promoters wenda bazabyitabira daaa ntawamenya tubitege amaso

  • turakwemera man

  • wapi pggss ntakigenda umuntu abyina mbere yumuziki

    • yarabizi kuva mbere ibyo ntawutabizi rwose.ni akaga

  • NJYE NABIVUZE KUVA KUTA KO AZAGITWA, NTI NUMBWO BAMUVUZE KUMWANYA WA 10 MURI SELECTION, ARIKO TOM CLOSE AFITE IMYITWARIRE MYIZA, ABA BOSE BAGIZE ABA MBERE AZABATSINDA NIGARAMIYE, NONE BIBAYE IMPAMO, IKINTU KINSHIMISHIJE CYANE NI UKUNTU ANTSINDIYE MUYOBOKE ALEX ( MANAGER WITIKU) YAJYAGA AMUVUGA NABI UBU SE NONEHO AZAVUGA IKI DA !!!!! MUYOBOKE WE NUSHAKA WEMERE KO TOM ARI UMUHANGA, UMWEMERE UKO ARI, KUKO WAVUGAGA KO ARI WOWE WARI UMUGIZE, NONE UMWANA WUMUHUNGU NA KAGABO JACKE UMUFASHA BARATSINZE
    BRAVO TOM
    KAGABO NAWE COURAGE Bana banjye
    Ndabivuze niba ndi imbwa ndamaze

    • uri imbwa nyine kumva wemera umushishuzi ngo ni umuhanga!

    • Ebana uri imbwa kabisa nk’uko wabyivugiye. Music ya tom ni pirate, kandi biragaragara.

      • uhera he uvuga ko ari pilate guy?mujye mwemera mureke urugambo.TOM CLOSE ni umuhanzi wemewe n’IMANA kandi n’abanyarwanda turamwemera.

        • Kabisa uransekeje iyo uvuga ngo abanyarwanda mwemera Tom Close. None wowe uri umuvugizi w’abanyarwanda bose cg ubabereye mubitekerezo? If you can’t make your own judgement and believe in everything you hear or are told, then don’t start calling people abanyarugambo. It’s not smart man, stop it or else you could say you are promoting Tom so that none is going to waste time on you.

    • umuntu arashishura
      agashishura n’ izina??
      ahhaaa muzaba mureba ibya PGGSS

  • GATABAZI
    ibyo wavuze ni ukuri

  • Apu! Tom nubwo agitwaye wapi kabisa ni uburozi yatanze muri iyi sim card guragura nta mihimbire nuwo kwiba indirimbo z’abandi. Ahubwo ibyago kuri we! reka azajye iyo maze yihe kuririmba indirimbo z’abandi maze ndebe aho azakura ayo kubishyura sha! ko mumushimagiza se ubu nazayacekerwa iyo muzamufasha- ibijya kuba bibi bibanza kuba byiza.

  • hari ndirimbo yakwibye mujye mwemera arabikwiriye

    • ukinisha umuntu ushishura agashishura n’izina sha. ahubwo uriya nagera muri america bazamuta mugihome avuge aho yakuye ubuziraherezo.

    • ubundi usibye kuvugavuga gusa se wabona uwo uvuga ibyo atamenya no guhimba poeme yizina rye yarangiza ngo yiba indirimbo zabandi bande se?bajye bemera!

      • noneho ubuziraherezo ntiyayishishuye?????!!!!!!ahubwo ntazacika Taio cluz

  • Niba wemera, wemera hari nyinshi afite yibye? kuki se adahanga ibye agaterura iby’abandi? aragitwaye ariko iyo haza kubaho jury muri iyi gura yari kumirwa.

    • none se uzi ko yatowe nta panel?uzabanze ukore investigation neza ubone kuvugavuga.

  • Waouuuuh!sha reka ba muyombero bayombe,ntubizi se ko iminwa yabamwe ihora inyeganyega?bakuvuze nabi ugitangira,ukomeza irushanwa witonze kdi nubwenge bwinshi,none urayegukanye bakanuye.banyiri kwibwa izo ndirimbo se kuki batakoresheje ayo ma original yabo ngo batsinde?va kubaswa

    • umujura-gushishura.com

  • ibitaragenze neza wenda ubutaha bazabikosore, harimo nuriya MC utazi kuryoshya igitaramo, ubwo nanze kuvuga ngo wamafuti, uriya si mc wa showbiz ajye ajya muri Serena, kuko iyo bazana nka Bac-T cg abandi, iriya scandal iyo haba mc mwiza ntiyari kubaho.
    Muzarebe aba MC ba awards muri Usa,Uk uko bakora.

    • uranyemeje ngo LION MANZI ni umuswa?uzabaze neza bagusobanurire naho ubundi byarakuyobeye.

  • Ikindi, kwanga award kwa Jay Pol nawo si umuco mwiza, yari kwerekana fair play. None se Tom Close ko yashoyemo cash ze abizire? Erega muri iyi si ni business. Ariko byagaragaye ko nubwo yatowe atari Famous or SuperStar. Nkuko abari kuri stade twabyiboneye, niba mbeshya mumpinyuze

    • Bagenzi banjye mujye mwicecekere rwose iyo umuntu akurusha money aba akurusha ibintu byose! Mwiturize money nizo zizajya zikora nta kundi twabigenza!

  • birakwiye ko abafana batabyemera kkuko kyva kera kose tom yahoze aruwambere ariko bamwe ntiba byishimara kuntawe ukundwa nabose tom we komereza ho man kandi ibyiza birimbere kabisa urakaza neza hono iwacu tura kwishimiye kabisa

  • gutsindakwe si ikibazo ikibazo ni ukumenya ko hakoze ukuri bibaye atari ukuri
    byaba bida hesha ishema igihugu na bahanzi
    niba bashaka kugera kurugero rushimishije
    ubwose nibaharimo uburiganya ibyo byazamumarira iki? nukumva ngoyarimbanye numuhanzi ukomeye nyamara ntagire icyo agaragaza yaba asebye kurusha abasebye mbere

  • kuba muto ntibyambuza kuvuga ukuri kuko nifuza ko arikokwasakara mugihugu kugirango
    twiheshe agaciro abatanyuzwe natanga igitecyerezo mvuganti hanjyeho akanama kadafite ahokabogamiye gacengere ibyakiriyagikorwa ibizavomo abatanyuzwetuzabyakirankukuri sibyo ncutiza
    njyee sawa ayange nkumwana muto yarayo murakoze murakiga kuvugisha ukuri
    kuko aribwoburyo bwokwihesha agaciro

  • Kuri igihe.com, turabashimira uburyo uru rubuga rwanyu ruri kutugaragarira ni byiza. Twifuzaga ko mwabikomeza bikaguma gutya. Murakoze!

    • wowe wacanganyikiwe wasinze izahe urabona turi ku igihe.com, unyibukije abantu bahamagara nko kuri Radio babaza niba ari kuri faycal toka kure we
      naho nge ku bya Tom simufana rwose ariko nange nari nshyigikiye ko bajyana umuntu uri intellectual byari nogushoboka ko bajyana umuntu batumvikana neza mu ndimi Kingston akabyanga kandi uretse ko Tom yatangiye kwangwa igihe yagiye mu itangazamakuru cyane we na Muyomba ubundi mbere yarakunzwe kabisa ahubwo ubu namukangurira kutiha media cyane cg bazongere bamusenye abatsinzwe namwe mwikarume mujyana ayo mwagize n’amahirwe muza muri top10.

      • uvuze neza pe!ariko uyu muntu ututse uramurenganyije pe,wagombaga kumusobanurira ariko utamututse.

  • Ibyo Gatabazi avua ntakuri kurimo nagato

  • Tom

  • mwe muvuga ngo tom arashishura aramaze namwe muzashishure murebeko bibahira.

  • intebe yikinyoma yicarwaho rimwe kandi burya iminsi yumujura ni qwarante jour ndavuga mirongoine ahasigaye akagaragara musihofu nduguzangu

  • Nta muziki mbonye. Uretse King James, abandi bavugije induru ngo bararirimba.Ngo bararushanijwe? Gute se kandi igihembo cyari cyaratanzwe kera. Ziriya miliyoni 6 iyo bazigura amabati bakayihera AVEGA nayo akayafashisha abayo batishoboye.Umva ko batora? Ni ya matora nyine!

    • ujye uvuga ibyo uzi AVEGA se yaragutakiye ko abayo bakeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose?barya ibyo bagenewe ntibarya ibyo babonye byose we!vuga ibikureba cg niba uyashaka uzabwire TOM azagufasha ntabwo ari umutindi.

  • sha tom wapi kabisa, nagende yirire money ariko nta muzika we mbonye.

  • narabivuze abanyafrika ntabwo turacyari inyuma ….turi inyamaswa, ibi bintu bihoraho mu bihugu byateye imbere, ariko ntaho ndabona abatishimiye utsinze batera amabuye ….ahubwo urakora kugira umwaka ukurikiye uzabe uwa mbere ….ariko twe n’amabuye buriya uwari kubaha nki imbunda cg imipanga bari no gutemana, maze nyuma bakavuga ngo ntabwo bazi ibyari byabafashe…… nkawe wateranye amabuye, ubu uwari gutsinda wese amafaranga 6 million yari kubona hari n’igihumbi wari kuzaryaho? ese contrat yari gusinya weho byari kukwongeraho iki mu buzima bwawe? ubu se niba wateye umuntu ibuye agakomereka wamuzijije iki? ese byatumye bambura TOm Close ibihembo bye? wungutse iki ? niba wamenaguye amatara y’abandi ubwo kwangiza wabyungutsemo iki ? ubu se polisi igufashe ikakurazamo wajyaga kuba uzira iki ? …… apuuuuu duteye iseseme kabisa

  • nyjewe kuruhare rwanyje ndishimye cyane “gusa bene adamu ntibanyurwa kabisa” ahantu hose twese dufana Tom ahantu hose bababashaka kudutera amabuye ariko ntakiba tugomba kugushyigikira.

  • ntimugakunde kuvuga byinshi bidafite akamaro rwose,ibigambo nkibyo babyita guhuragura cg amatakaragasi,ku benshi ntashatse kuvuga mwakomeje kuvuga ngo Tom n’umushishuzi,kuki mwe mudashishura ngo turebe?????????muzi kuvuga ubusa gusa,mwarangiza ngo iyo habaho inteko itora,mwari gukora iki se?ntimwanajyamo rwose,mukureho ishyari,ibyo mwifuza sibyo byakorwa criteria zakurikijwe zaranonosowe nababishinzwe mwebwe murwaye ishyari n’imihali myinshi gusa,muzavuga muvuge muruhe,aho kuvuga mujye mukora.TOM courage naho abacintege ntibabura,nibene adamu nyine batanyurwa,niba mumugaya mukore uwanyu muziki turebe mudahimbiye kubyo abandi bakoze,Jay pole we rwose akwiye kwige indangagaciro z’umunyarwanda

  • TOM for ever(ntibanyurwa).ukwakira gutsinda kw’abandi ndetse no gutsindwa kwacu neza.

    Umuhanga mu mibanire y’abantu, Dave Checkett yigeze kuvuga mu rurimi rw’Icyongereza ati : “Success builds character, failure reveals it” bivuze ngo “gutsinda byubaka izina ryacu ariko gutsindwa byo byerekana abo turi bo nyabo”. Aha yashakaga kuvuga ko umuntu umumenya neza mu gihe umubonye yatsinzwe. Ni gake cyane uzabona abantu batsindwa maze bakemera ko batsinzwe koko.

    Mu buzima busanzwe ni kenshi twumva ku maradiyo ndetse n’irindi tangazamakuru abantu batsinzwe bavuga bati “mugenzi wacu twari duhanganye ni amahirwe yagize”. Ese ni kangahe twumva abatsinzwe bavuga bati “mugenzi wacu yaturushaga ?”

    Kugirango umuntu atekereze neza anamenye uko agomba kwitegura guhangana n’abandi haba mu mikino, ubucuruzi, mu ishuri, ndetse n’ibindi, ni uko amenya ko yatsinzwe igihe atsinzwe. Iyo umuntu atamenye ko yatsinzwe nta n’ubwo akenshi atekereza uko yakwizamura ngo ubutaha noneho azatsinde. Iyo umuntu atemeye ko yatsinzwe nta bwo amenya icyo abandi bamurusha ngo noneho nawe agiharanire.

    Nta muntu n’umwe mu buzima utagira igihe agera ngo abe yatsindwa. Burya itandukaniro rikomeye riba hagati y’abantu ni ukuntu abantu bitwara iyo batsinzwe. Harimo abashaka kuburana ndetse no gusebya ababatsinze, abandi ndetse bagatangira gutonganya abatangaga amanota mu irushanwa runaka.

    Icyagaragaye ni uko ibi byose nta kintu bimarira uwatsinzwe kuko n’ubundi aba yatsinzwe, biba byarangiye.

    Nyamara iyo uwatsinzwe yegereye uwamurushije akamubwira ati “wakoze neza”, usanga banabaye inshuti bityo noneho akanaboneraho umwanya wo kuvoma ku bumenyi amurusha. Ibi ntabwo ari ukwiba ubumenyi ahubwo ni ko ubuzima bumeze buri gihe twigira ku bandi.

    Nk’uko Abanyamerika bajya babivuga, “It is a mistake to suppose that people succeed through success ; they often succeed through failures”, bivuze ngo ni “ukwibeshya ko abantu bazamukira ahanini mu gutsinda, abantu bazamukira akenshi mu gutsindwa”. Iyo umuntu yatsinze nta kintu burya ubumenyi bwe bwiyongeraho ariko iyo atsinzwe aharanira kuzamuka mu bumenyi runaka.

    Kwemera ko umuntu yatsinzwe ni imwe mu nkingi nyamukuru zituma umuntu atekereza neza ku bumenyi runaka afite akabona n’uburyo yabwongera.

  • so nge murikigitondo ndihanganisha burimuntu wababaye bitewe nuko uwo yifuzagako astinda atansinze niyihangane ese ntimuziko ufite ariwe wongererwa?ngaho namwe nimushakishe kugirango babongerere naho udafite azahora hasi

  • Gatabazi ndemeranywa nawe kungero watanze kdi zifatika,muriiki gihe Urwanda rukeneye umuntu uruserukira mugikorwa icyari cyo cyose utari injiji,nigute waba utazi n’ururimi wavuga mugihe waserukiye igihugu abantu bakaguhitamo mugihe udafite ubushobozi ngo nuko ukunzwe n’izindi njiji nkaziriya zaraye zitera amabuye ngo nuko Tom yegukanye igihembo? ntagitangaje kiraho nubusanzwe TOM asanzwe atwara ibikombe.kdi arasobanutse mubyange cg mubyemere yegukanye intsinzi.mujye mumenya muzika ariko munakomeze n’amashuli mwekuyacikiriza ngomwamenye kulilimba

    • Respect plz…Injiji ni wowe!!!respect people the way they are,even though some people cant go to school but they are mature and have wisdom so plz respect people nawe uvuga gutyo bigaragaza ko uri injiji…people have right to say whatever they think

      • ubwo se wowe umurushije iki?uyu yavuze ubumenyi mundimi, ntiyavuze ko ari batazi ubwenge mujye mwunva neza.

        • @julie,

          Wagombye kureka kwita abantu injiji, kuko imyandikire yawe yerekana ko ikinyarwanda nacyo utagisobanukiwe.

  • nakumiro pe!!!!ukombibona TOM CLOSE akwiye kugira body gards kuko abakeba bashobora kukwica cg bakaguteza intu runaka da!sinarinziko Abanyarwanda bagifite ibitekerezo nkabiriya nabonye le 30/07/11. ubu se niba abafana bagitekereza ibikorwa by’amabauye, n’imihoro n’agranedes sibyo bibiberamo?kdi twibukiranye ko abantu bari biganje kuriparking ya petit stade rwari urubyiriko gusa,ibaze urubyiruko rutera amabuye noneho?bakeneye kubagangahanura kuko ririya n’ishyano

  • cyakora uno mushishuzi ntazibeshye ngo aririmbe ubuziraherezo kuko ntago yagaruka mu rwanda bamusiigarana muri USA ,uno mutipe ikintu yabarushije ni marketing so jay nubwo hajemo amanyanga wowe reka abo bapede bizabagaruka

    • niba abarusha marketing ubwo se icyo atabarusha niki?no kuririmba arabarusha kuko azi nuburyo bwiza bwo guhanga.ujya gukora umushinga arabanza akiga milieu yaho azawukorera.niba rero TOM azi ubwenge mujye mwemera.

  • Ndashimira Rwanyonga Comments ze vraiment nuko twese tudatekereza kimwe ariko ubyo uvuga nibyiza pe
    nange mvuge ngo kugirango wunguke ukora investissement & roubing , naho kwambara pocket gusa ntibihagije

  • abantu bose batemera ibyavuye muri iyi gumaguma, ndabagaye cyane. mushobora kuvuga icyitaragenze neza. jye mba bwira nimukomeza kuvuga ayo magambo music industry tuzayifunga. kandi Tom azajya kuvura kwa muganga abo bandi se bazajya he? ariko icyo sicyo gikura bose na abana bu rwanda utatisnze ubtaha azatsinda.

  • dodo vamumagambo atongerera umusarura kuri buri muhanzi,wajya indi nama naho indirimbo cg kuzihanga ntibyananira ubifitiye ubushake,ariko kufitiye TOM impungenge ngo ntazagaruka mu Rwanda waramubyaye?nahera muri USA uzahomba iki? TOM afite indirimbo ntazibuze rwose wumve utuje

  • Tom azi gukora marketing kurusha bagenzi be kdi na roubing ningombwa mugihe ufite abakeba,bajye bamenya kwi marketinga sasa

  • tom yaribiwe ndetse n’ abandi bahanzi wabonaga baje nko kurangiza umuhango kdi buriya ariya mabuye yatewe tom haricyo avuze

    • none se ubihagazeho?ko utabivuze mbere yuko bamuha igihembo cye se?reka amagambo bana.

  • @ robert, urabagaya ye!! mbese ukeka ko ibyo wemera byose ari nako antwe tuzajya tubyemera? harimo jeux sha rwose, ntimukavuge mu tyo!!!!!!!!Bifitwe neza.

  • Tom gushishura byo arashishura kandi arabishoboye(kwiba). None se murabona atanageze muri statistique za RURA? Ubu ejo RURA izavuga ngo MOBILE PHONE SUBSCRIBERS biyongereho 20%! Byahe se ko ari Tom close ubashishuye mu Kugura Sim card zitagira ingano!! Naho rero Ibyiyi SGGSS (Sim card Gura Gura Super Star) ni agakino ko kutwumvira ubusa!

  • kuki ushishikazwa nokumenya ibyabandi? banza umenye ibyawe kandi sha burya Tom yabivuze neza ngo benedamu ntibanyurwa kdi ngo sibeza peeeee don’t be like them ibihe byuiza guys

  • Iyaba yarayikwiye nta ntambara y’amabuye uba warumvishe nyine wenda nibatubeshye ko bayimuhaye kuko abandi yarabarusha amashuri naho ubundi ntanaho ahuriye na JAYY POLL

  • mureke mbabwire!gutsindwa mujye mubyemera kuko gutsindwa ntiwemere nabyo ni foux,ibyo byitwa kwigiza nkana Anie,ntacyo bifasha umuhanzi ufana nagito ahubwo mubwire uti try hard next time kugirango nawe yumveko amarushanwa habamo gutsinda nogutsindwa,ubwo rero bazakorane umwete ubutaha,TOM niba ashishura nawe ubutaha muzashishure,mwigize abakosozi kungufu,muti baramwibiye!kuki mwe mutibye niba yaribye TOM?uti byose birazwi?bizwinande se?cg mushinzwe iki uretse gutora nabyo bigaragara ko byabananiye?Jyama kuki mwe sim card mutaziguze?zari zashize se muri MTN?guys don’t be talkative like that!

  • RTA,niba waruvuze nabandi byibuze,Jay wawe uwo ni uw’Ikigali gusa,ariko ubundi watugezaho CV ye da!sindigera nyumva narimwe,nasubire mwishuli kabisa

  • Ariko abanyarwanda bazahereza hehe? uzi ko nta kiza kitumvamo tuzisubiraho ryari ngo dutere imbere rwuri rwose ndemeranya nawe ku magambo wabwiye abanyarwanda bayasomebayumve. Icyo njyewe mbona abanyarwanda nta buhanzi bufatika twari twageraho, ndabona bose ntawe uririmba neza mubyukuri nkuko tujya tubona muri Tusker, none inama nagirangira abahanzi babanyarwanda nukongera kwisuzuma bose na TOM watsinze mukongera mukitoza ubutaha yenda bakazitwara neza nk’abahanzi babanyamahanga kuko nta magambo n’indirimbo nziza nari nabuvana kuko mba mbona musakuza, musimbuka, muririmba indirimbo z’urukundo gusa muvangemo n’ibindi kugira ngo nimujya mu marushanwa hanze y’igihugu muririmbe neza rwose ndagira inama TOM kuhimba izindi nzirimbo nziza akazatsinda naho agira kuko abanyarwanda tugira n’igikundiro byatuma uzatsinda. Icyo nasorezaho nuko mwibuka na ALPHA aho yagiye mukamushyigikira ndabora GUMAGUMA yaratumwe mwibagirwa ko dufite umunyarwanda urimo guhatana n’abandi muri Tusker irimo ibera Kenya. Abafana ba ALPHA mwibutse kumutora ngo twongere twegukane itsinzi.

    • uherahe se wowe uvuga ngo ntabuhanzi buriho?none se niba udafite amatwi yo kunva neza ngo wumve icyo izo ndirimbo zivuga babizire se?jya utega amatwi wange!

  • RTA, ndakugaye cyane, none mwashoje intambara kuko yatsinze atabikwiye, ndumiwe. there is a saying No LIE WILL LIVE FOREVER, niba mwarumvaga ko bamubereye mwebwe ibyo ntibibareba. ikibareba wenda ni gukora comments muti urebye hari hakwiye kanaka gusa. naho kurwana n’ibyimbwa.

  • cngs lata TOM.bihorere,keretse iyo MEDDY ahaba wenda nibwo wari kurata.

  • ubutaha bazapange barebe ukuntu twajya tujya inyuma y’abahanzi dukunda maze murebe ukuntu ukuntu kizigenza muri muzika abagarika izuba riva!!!!

    • ubwo se abateye amabuye mutabegereye mubegereye noneho si imihoro nibyuma byakora?turabazi

  • TOM naragushimiye ukuntu WATUYE imana ibyishimo byawe kandi nange ngufashije kuyishima kuko burya umwana wangwa niwe ukura neza barakwanze(abantu)ariko IMANA igushyira ejuru.gusa namwe mutatsinze je vous encourage cyane cyane umwana mwiza KING JAMES nawe byaranshimishije intera uri kugenda utera;gusa ntababa aba 1 ari babiri!but don’t worry, humura next time IMANA nibishaka you will be a WINNER.ntucike intege hamwe nabandi bahanzi babanyarwanda

    • Hey,

      Ukeneye kureka kwandika kuri buri comment, simply because your opinions have highlighted your lack of intelligence.

  • nkeka ko TOM ashobora kuba ahaye abandi isomo ryagakino . kuko kubanza bivuze kubanza byose bije. abndi nyuma ye.Big up TOM Imana ikurinde.

  • tom najyaga mwanga kubera ubushishuzi bwe ,ariko numvise ukuntu yaguze ikamyo yuzuye sim cards muri pggss mpita mwemera,amenya icyo ashaka

  • tom big up kabisa urabizi pe

  • yo man wari ubikwiriye but ufite inkweto nziza

  • umva none se utuye he?MAN NABONYE IMODOKA YAWE HAHANDI hariya hafi yo kwa monika uri kunywa primus hamwe na bombo ariko mbanza byara kuryoheye iyo urenzaho igisheke na voca byari kuba byiza;ok bye

  • Tom nabo bose bagupfobya uzabaririmbire iyindi ntibanyurwa ndabona idahagije kuko bazi kuvuga ngo urashishura bo se bashishuye tukababona? ndagukunda cyaneeeeee n’ukuntu ibikobwa ubica sebeya ndavuma amazi, uzajye ukomeza ubarushe bazavuga nibaruha bahore! itwarire inoti zawe rata nzagusengera mu rugendo rwawe in America.Courage!

  • ntibavuze uzi kuririmba plz bavuzwe ukunzwe kdi niba utamukunda ntibisobanuyeko uduhagarariye twese,sinawe wabaruye amajwi kdi n’article15 ntiyari ibujijwe so ubwenge bwa1 ni ukumenya icyo ushaka kdi ugashirwa ukigezeho ukirinda kunyura inzira zibujijwe gusa! abo se muvugako mukunda ntimubatore muzabageza kuki? TWE umuhanzi wacu tumufasha kuzamuka kuko tumukunda nta buryarya ureke abakundisha ururimi gusa.

  • Ariko se?niba barashakaga intellectuel iyo bazishaka badatesheje abahanzi umwanya uretse ko nubwo bw’intelectuel bwa tom ntabwo mbona naho tom arabizi mumutima we kwatazi kuririmba ntanagato pe.ubundi yagombaga kuviramo muri yamajonjora yambere.kko bariya bahanzi bose baramurushaga.ariko sinibaza ukuntu umuntu aba uwambere ntanabafana afite baje kumufana.cyakora iyo aba undi uwari we wese atari tom abantu bari gutuza

Comments are closed.

en_USEnglish