Digiqole ad

TIGO yafunguye ibiro byayo bya 11 muri Kigali City Tower

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 u Kuboza 2011, kompanyi y’itumanaho ya TIGO yafunguye ku mugaragaro irindi shami ryayo rya 11 mu mujyi wa Kigali. Ishami rizakorera mu nzu ya Kigali City Tower, umuturirwa muremure uri kuzura muri Kigali hagati.

Aho abaclients bashobora kujya babona serivisi za interineti za TIGO
Aho abaclients bashobora kujya babona serivisi za interineti za TIGO

Abayobozi ba Tigo bari muri uyu muhango wo gufungura iri shami, bavuze ko TIGO ari mu rwego rwo gukomeza korohereza abakiriya bayo.

Iri shami rizajya rikora kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru, guhera isaa mbiri za mu gitondo kugeza saa mibirri z’umugoroba, nk’uko Dominique Nkurunziza uyobora ishami ry’ubucuruzi n’ibikorwa yabitangaje.

Ishami ryo muri Kigali City Tower rizajya ritanga ubufasha bunyuranye, abakiliya bazaba bashobora kubona byoroshye ibicuruzwa bitandukanye birimo za terefoni na za tablets, bahafatire internet, bahanyuze banahakirirre amafaranga bakoresheje uburyo bumaze kumenyerwa bwa TIGO Cash”. Dominique Nkurunziza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RURA), gitangaza ko kuva TIGO yatangira mu Ukuboza 2009 imaze gukurura abakiriya bagera kuri mikiyoni n’igice, byatumye iza imbere mu ma kompanyi y’itumanaho yihuta mu iterambere.

Ahandi habarizwa amashami ya Tigo mu mujyi wa Kigali ni ku icyicaro gikuru ku Muhima, kuri Union Trade Center mu mujyi, Remera, Giporoso, Nyabugogo. Ndetse ikagira n’amashami mu yindi mijyi yose muri buri ntara.

Bimwe mu bicuruzwa by'ibanze byahise bitangira gucuruzwa
Bimwe mu bicuruzwa by'ibanze byahise bitangira gucuruzwa
Nkurunziza asobanura ku by'amashami ya TIGO
Nkurunziza asobanura ku by'amashami ya TIGO
Ibiro bishya bya TIGO muri KCT
Ibiro bishya bya TIGO muri KCT

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM 

2 Comments

  • MAZE IMISI NUVA TIGO IBYIZA IKORA IKINDI NAGYE DUMUKIRIYA WAYO ARIKO NTABWO BAGYA BANTOBORA

  • Happy new year 2012,twishimiye ukuntu tigo ituzirikana,nikomeze ibidufashemo dukomeze kugubwa neza kumurongo wayo yaduhishuriye.

    ariko ye kuguma mumujyi gusa kuko natwe abanyacyaro dukeneye itumanaho.
    murakoze.amahoro y’Imana abane namwe

Comments are closed.

en_USEnglish