Digiqole ad

‘TIGO Sugira’ ije kuba igisubizo ku kubika no kubikuza amafaranga mu mutekano

 ‘TIGO Sugira’ ije kuba igisubizo ku kubika no kubikuza amafaranga mu mutekano

Abashyitsi bari baje guha ikiganiro abanyamakuru

Ku bufatanye bwa Tigo na Urwego Opportunity Bank uyu munsi kuri Galaxy hotel hatangijwe uburyo buzafasha abakiriya ba Tigo ndetse na Urwego Opportunity Bank kubitsa no kubikuza amafaranga mu buryo bworoshye.

Abashyitsi bari baje guha ikiganiro abanyamakuru
Abashyitsi bari baje guha ikiganiro abanyamakuru

Iyi service yiswe Tigo Sugira izatuma umukiriya abasha kubona inyungu ingana na 7% ku mafaranga azaba yabikije mu gihe kingana n’umwaka.Haba  kubitsa, kubikuza cyangwa se gufungura Konti nshya byose bizakorwa ku buntu.

Ukoresheje telefoni yawe ushobora gukoresha iriya service aho waba uri hose kandi  ku  buntu. Ukanda akanyenyeri,ukandika 200, ugakurikizaho akanyenyeri, ukandika 11 inyuma ugashyiraho urwego(*200*11#) ubundi ugahitamo ahanditse “Tigo Sugira”.

Ikindi bisaba n’uko ugomba kuba ufite konti ya Tigo Cash kandi waba ugiye gukoresha imwe muri izi services ukitwaza irangamuntu.

Ukuriye Tigo mu Rwanda , Tongai Maramba yavuze ko ubu buryo buje bukenewe kuko ngo mbere yaryo nta kindi kigo gitanga service z’itumanaho cyatanganga services zituma abakiliya babasha kubitsa no kubikuza amafaranga yabo kandi bagakorana na banki ibaha service nziza.

Mu ijambo rye, uwari uhagarariye Urwego Opportunity Bank Tineyi Mawocha yabwiye abanyamakuru  ati: “ Dufite ubushake bwo gufasha abafatabuguzi ba Tigo  bari basanzwe badakoresha izindi services zijyanye no kubitsa no kubikuza amafaranga,  bakabona iwacu services zihuse kandi zizewe.”

Didier K. Nkurikiyimfura ushinzwe ikoranabuhanga muri MYICT, yabwiye abanyamakuru ko izi services za Tigo zije kuzuza gahunda za Leta zo gufasha abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga mu buryo bwihuse kandi bufite umutekano.

Mu bibazo abanyamakuru babajije bagarutse ku cyo TIGO, na  Urwego Opportunity Bank bateganya kugira ngo ziriya service ziri mu Cyongereza zizagaragare no mu Kinyarwanda bityo ibyiza byabyo bigere no ku  bantu batize indimi z’amahanga.

Basubijwe ko byari bisanzwe biri muri gahunda bityo bidatinze bigiye gushyirwa mu bikorwa buri wese akazakoresha ururimi yumva neza kurusha urundi.

Tigo nicyo kigo cya kabiri cyageze mu Rwanda gitanga service z’itumanaho rya telefoni zigendanwa. Uretse mu Rwanda TIGO ikorera mu bindi bihugu 13 ku migabane itatu yo ku Isi ariyo Amerika y’epfo, Aziya na Africa.

Muri Africa Tigo ikorera mu Rwanda, Tanzania, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Chad,Ghana, Senegal, no mu birwa bya Mauritius.

Abanyamakuru bari bateraniye mu cyumba cya Hotel Galaxy mu Kiyovu bumva agashya Tigo Sugira izaniye abanyarwanda
Abanyamakuru bari bateraniye mu cyumba cya Hotel Galaxy mu Kiyovu bumva agashya Tigo Sugira izaniye abanyarwanda
angai Maramba ukuriye Tigo mu Rwanda yavuze ko ubu buryo bushya bizafasha cyane muri services zo gukutsa no kubikuza amafaranga ku bufatanye na Urwego Opportunity Bank
Tangai Maramba ukuriye Tigo mu Rwanda yavuze ko ubu buryo bushya bizafasha cyane muri services zo gukutsa no kubikuza amafaranga ku bufatanye na Urwego Opportunity Bank
Didier Nkurikiyimfura yashimye ko Tigo izanye ikindi gisubizo ku kwihutisha  gahunda zo kubika no kubikuza amafaranga zari zirashyizweho na Leta
Didier Nkurikiyimfura yashimye ko Tigo izanye ikindi gisubizo ku kwihutisha gahunda zo kubika no kubikuza amafaranga zari zirashyizweho na Leta
Mu cyumba cya Galaxy Hotel bateze amatwi
Mu cyumba cya Galaxy Hotel bateze amatwi
Iyi gahunda yashishikaje abari aho, bose bari bateze amatwi...
Iyi gahunda yashishikaje abari aho, bose bari bateze amatwi…
Abandi bandika.
Abandi bandika.
Abanyamakuru babajije uko iyi gahunda izagera ku bantu benshi kandi iri mu rurimi rumwe
Abanyamakuru babajije uko iyi gahunda izagera ku bantu benshi kandi iri mu rurimi rumwe
Basubijwe ko hari gahunda ya vuba yo kuyishyira no mu Kinyarwanda
Basubijwe ko hari gahunda ya vuba yo kuyishyira no mu Kinyarwanda

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

 

 

 

 

 

2 Comments

  • CONGS UOB VS TIGO

  • nibyiza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish