Digiqole ad

Thierry Henry bugufi kongera gukinira Arsenal

Ibiganiro byo gusinyisha Thierry Henry amezi abiri mu ikipe ya Arsenal biri bugufi kurangira byemejwe n’umutoza wa Arsenal Arsene Wenger.

Yagiranye ibihe byiza na Arsenal
Yagiranye ibihe byiza na Arsenal

Icyangombwa cyo kumurekura kiri gusabwa ubuyobozi bwa shampionat ya Major Ligue Soccer muri America aho akina, shampionat yaho ikaba yararangiye.

Thierry Henry, 34, amaze iminsi yitozanya n’ikipe ya Arsenal y’i Londres, kuva shampionat muri America yarangira yegukanywe na Los Angeles Galaxy ya Beckham.

Muri iki cyumweru, Arsene Wenger yanze kugira icyo avuga kuri iyi nkuru yari yatangiye kuvugwa cyane. Gusa kuri uyu wa gatanu akaba yagize icyo atangaza.

Kugeza ubu hari ibyimpapuro bitararangira, gusa nizeye ko naza azaziba icyuho” ni amagambo Wenger yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu.

Arsenal irashaka kuzana Henry kuko mu kwezi kwa mbere izabura ba rutahizamu Gervinho na Marouane Chamakh bazaba baje mu gikombe cya Africa cy’ibihugu kizatangira kuya 16 Mutarama.

Bityo rero Wenger akaba agomba byanze bikunze gushaka rutahizamu wo kuza akaba afasha Robin Van Persie.

Thierry Henry uzasubira muri America muri Werurwe umwaka utaha, ni umuti mwiza kuri Arsenal. Bikaba atari gukina gusa kuko ni intwari yaba igarutse murugo. Niwe mukinnyi watsindiye Arsenal ibitego byinshi, 226 mu mikino 370.

Henry, wavukiye i Paris, yatwaranye na Arsenal ibikombe 2 bya premier Ligue, 3 bya FA, aba rutahizamu watsinze byinshi muri shampionat y’abongereza inshuro 4, kuva mu 1999 avuye muri Juventus kugeza mu 2007 yerekeza muri FC Barcelona.

Source: Skysports

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Henry karibu cyane! Ni murugo iwanyu!!

  • welcome back man!!!!

  • garuka turakwishimiye

Comments are closed.

en_USEnglish