Digiqole ad

Thacien Titus  ni we watsindiye 400 000 Frw muri MTN Caller Tunes

 Thacien Titus  ni we watsindiye 400 000 Frw muri MTN Caller Tunes

Thacien Titus yatsindiye ibihumbi maganga 400 mu irushanwa rya mtn caller tunes

Mu marushanwa ya kompanyi y’Itumanaho, MTN Rwanda yo guhemba indirimbo yakunzwe kurusha izindi muri mu ndirimbo zitabirwaho (Caller tunes), indirimbo ‘Aho ugejeje ukora’ ya Thacien Titus yatsinze izindi zahatanaga muri iri rushanwa ryari ririmo abandi bahanzi barimo Gabi Kamanzi, Theo Bosebabirera na Tonzi.

Thacien Titus yatsindiye ibihumbi maganga 400 mu irushanwa rya mtn caller tunes
Thacien Titus yatsindiye ibihumbi maganga 400 mu irushanwa rya mtn caller tunes

Iri rushanwa ryari ririmo indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) rimaze amezi atatu abakunzi b’izi ndirimbo bazitunga (download).

Thacien Titus yari ahanganye n’abandi bahanzi barimo Tonzi wari ufitemo indirimbo yitwa ‘sija muvako’ Gabi Kamazin wari ufitemo indirimbo ‘Arankunda ‘ na Theo Bosebabireba wari ufitemo indirimboye yitwa ‘aca kuriya.

Aho ugejeje ukora ya Thacien ikaba ni indirimbo yo guhimbaza imana yatowe n’abakiriya benshi ba MTN Rwanda muri iri rushanwa ryitwa MTN Caller Tunes.

Thacien Titus watsinze aya marushanwa, yahembwe amafaranga ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana ashimira MTN Rwanda ku kuba ikomeje gutera inkunga abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana n’abandi b’Abanyarwanda.

Musonera christella Sabwe ukora muri serivisi z’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda yavuze ko ibihembo bya caller tunes bimaze umwaka bikorwa mu byiciro binyuranye.

Avuga ko iri rushanwa rigamije gushyigikira abahanzi Nyarwanda baba batanze indirimbo zabo ngo zikoreshwe muri MTN caller tunes.

Ati “Buri mezi atatu duhemba umuhanzi wagize indirimbo yakunzwe cyane n’abakiliya bacu muri Caller Tunes.”

Avuga ko uburyo bwo kubarura amajwi bunyuze mu mucyo kuko uko indirimbo isabwe, icyuma kigenda kibarura umubare w’abasabye indirimbo ku buryo kubona indirimbo yasabwe kurusha izindi byigaragaza.

Umuhanzi Lil G uririmba indirimbo zisanzwe ni we uheruka kwegukana ibi bihembo bya MTN, kuri iyi nshuro byari umwihariko kuko hari hashyizwemo indirimbo zihimbaza imana.

Kugira ngo ushyigikire umuhanzi uri mu irushanwa rya MTN Caller Tunes, ni ukohereza code y’indirimbo ukunze kuri 3788 ubundi indirimbo ukajya uyitabiraho.

Umuntu wahisemo gukoresha caller tunes ahabwa iminsi 30 y’ubuntu ubundi akajya acibwa amafaranga 10 ku munsi.

MTN ihora iharanira kunezeza abaturarwanda, ivuga ko iri rushanwa ryayo rizakomeza kuko iyi Kompanyi imaze kuba rudasumbwa mu itumanaho ivuga ko ishaka gukomeza gushyigikira abahanzi nyarwanda.

Ashimira MTN ikomeje guteza imbere abahanzi Nyarwanda
Ashimira MTN ikomeje guteza imbere abahanzi Nyarwanda
Musonera Christella umukozi muri mtn ashyikiriza Thacie Titus ibihembo bye
Musonera Christella umukozi muri mtn ashyikiriza Thacie Titus ibihembo bye

Photo@ Innocent Ishimwe

Josiane UWINYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nkunda indirimbo ze ni umuhanga

  • Oyanukuli mwamuhayudufranga dukecyane. 400.000gusa koko? Ayomafranga ateyenisoni. Murutwena tigo itanga umuliyoni bulimusi kubuntu utanayakoreye juste kwali tombola nkaswe uyunguyu ubawanakoze yabivunikiye !!! Cg nukwali gospel? Muisubirehorwose utwodufranga nidukecyane kukonawe abayashoyemomenshi nimbaraga nyinshi pe nahubundi mwabiciyamazi

  • Mbega igihembo cya mtn!!!mu mezi 3 ibihumbi 400???mu gihe Tigo itanga miliyoni buri munsi ari na tombola!!?ni akumiro!!!gusa uyu muhanzi nkunda indirimbo ze uwambwira uko nazibona yaba amfashije,cyane iyo yitwa aho ugejeje ukora!!

Comments are closed.

en_USEnglish