Digiqole ad

#TemberauRwanda: Ushobora gutembera umuhora w’Amateka ‘Kamonyi-Muhanga-Ruhango-Huye’ ku bihumbi 30

 #TemberauRwanda: Ushobora gutembera umuhora w’Amateka ‘Kamonyi-Muhanga-Ruhango-Huye’ ku bihumbi 30

Tableau yo mu nzu ndangamurage y’ubugeni n’ubuhanzi.

Kuri uyu wa gatanu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere “RDB”, kinafite mu nshingano ubukerarugendo, cyatangije ubukangurambaga cyise “Tembera u Rwanda” bugamije gukangurira Abanyarwanda gutembera igihugu cyabo.

Tableau yo mu nzu ndangamurage y'ubugeni n'ubuhanzi.
Tableau yo mu nzu ndangamurage y’ubugeni n’ubuhanzi.

Mu bisanzwe, Abanyarwanda banengwa kutitabira gusura ibice nyaburanga by’igihugu cyabo, ugasanga babyiga mu bitabo gusa kandi bitagoye kubisura.

RDB ivuga ko n’ubwo nta barurwa rirakorwa, ubukerarugendo bushingiye ku ‘Iyobokamana’, ni ukuvuga abasura Kibeho, Kabgayi, Rutsiro kwa Bigirumwami, Ruuhango kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ n’ahandi buri mu bwitabirwa cyane n’Abanyarwanda.

Belise Kariza, uyobora ishami ry’ubukerarugendo muri RDB avuga ko kugeza ubu Parike y’Akagera ariyo Parike isurwa cyane n’abanyarwanda, ngo bikaba bishobora kuba bifitanye isano n’uko yagutse kandi byoroshye kuyisura muri itsinda ry’abantu benshi cyangwa umuryango, kandi Abanyarwanda bakunda gusura ahantu bagenda mu itsinda.

Ati “Kugeze ubu imibare igaragaza ko mu basura Parike y’Akagera Abanyarwanda ni 61%, Abasura Parike ya Nyungwe ni 37%, naho Abanyarwanda basura Parike y’Ibirunga ni 14%.”

Kubera ubu bwitabire buto bw’Abanyarwanda basura ibice nyaburanga by’igihugu cyabo, RDB yatangije ubukangurambaga yise “Tembera u Rwanda”. Mu gihe cy’amezi atatu, buzasozanya n’ukwezi kw’Ukuboza.

Ku ikubitiro, abayobozi ba RDB mu ishami ry’ubukerarugendo, itangazamakuru, n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye basuye igice cyiswe  Umuhora w’Amateka Ndangamurage “Heritage Corridor”.

Uyu muhora ukubiyemo ibice bibumbatiye amateka y’u Rwanda, guturuka mu Karere ka Kamonyi-Muhanga-Ruhango-Huye.

Uyu muhora ubumbatiye amateka menshi y’u Rwanda kuva mu gihe cy’Abami kugera ku gihe cya Repubulika.

*Uhereye Kuruyenzi ushobora gusura Ibisenga bya Nyemana.

*Ugakomereza ku Ijuru rya Kamonyi hatuye umwami Yuhi V Mazimpaka, ndetse hagaragara n’ibiro bye kuko uretse kuba yari umwami w’umusizi ukomeye, yari n’umuyobozi mwiza.

Aha nI kw'Ijuru rya Kamonyi, kwa Mazimpaka.
Aha nI kw’Ijuru rya Kamonyi, kwa Mazimpaka.

*Muhanga hari ahantu habumbatiye amateka nk’ahabereye intambara yo Kurucuncu yimitse Umwami Yuhi Musinga waje gucibwa n’Abazungu.

*Ugakomereza kuri Kiliziya ya Kabgayi yasengeyemo, ndetse ikabatirizwamo abayobozi benshi b’u Rwanda

*Ukomeje gatoya ugera Shyogwe, aho Umugabekazi Kankazi yari atuye, aha uhasanga ibimenyetso bigaragaza ukuntu yakundaga abantu no gusenga, bakubwira byinshi byamuranze. Uyu ni nyina w’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre na Kigeli V Ndahindurwa.

*Ukomeje ugera ku ahitwa kuri “Yezu nyir’impuhwe” mu ruhango, hafi aho ngo ni naho Perezida Paul Kagame yavukiye.

*Ukomeje ugera ku rutare rwa Kamegeri bakakubwira amateka yarwo.

Aha ni ku rutare rwa rwa Kamegeri.
Aha ni ku rutare rwa rwa Kamegeri.

*Ukomeje ugera ku bigabira by’umwami Gisanura Mibamwe Sekarongoro Mutabazi, ari nawe wakatiye urubanza Kamegeri.

*Ukomeje ugera i Nyanza iwabo w’Amateka, aho ushobora gusura Ingoro z’Abami mu Rukari, ushobora gusura Ikiliziya umwami Rudahigwa yabatirijwemo, ushobora gusura Ingoro ndangamurage (museum) y’ubugeni n’ubuhanzi. Ugasura kuri “Christ Roi” aho Rudahigwa yabatirijwe, ari naho yasengeraga, ndetse akaza kuba ari naho yeguriye u Rwanda Kirisitu umwami.

*Ugakomereza i Huye naho hari Ingoro y’Amateka y’u Rwanda, Kaminuza y’u Rwanda,

Willison Habimana, ufite Kompanyi ifasha abantu gusura ibice nyaburanga bitandukanye by’u Rwanda, yatubwiye koi bi ari bicye mubyo ushobora gusura, kuko ngo hari byinshi ku muntu ufite umwanya uhagije yasura muri uyu muhora.

Ati “Turashaka ko abanyarwanda bamenya ibyiza bitatse igihugu cyabo, turashishikariza ibigo bya Leta, amashuri makuru, ibigo byigenga, n’amashuri mato kuko birababaje kubona abana biga ibintu ariko ntibajye kubireba kandi bihari.”

Muri Kompanyi ye, mu gihe muje muri mu itsinda ry’abantu benshi, ngo babaha imodoka ibatwara, ibyo kurya bya saa sita, ndetse bakanakwinjiza muri biriya bice byose ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30

Kuri uru rukuta niho Umugabekazi Kankazi yaheraga abaturage amazi meza.
Kuri uru rukuta niho Umugabekazi Kankazi yaheraga abaturage amazi meza.
Amasuka Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yasize Kamonyi ubwo yasuraga u Rwanda mu myaka irenga 20 ishize.
Amasuka Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yasize Kamonyi ubwo yasuraga u Rwanda mu myaka irenga 20 ishize.

5 Comments

  • Aya siyo mateka yonyine y’ijuru rya Kamonyi.

  • Gahunda zo gushakisha amafaranga zabaye nyinshi muri kino gihugu, iki ni ikiryabarezi gishya batuzaniye se? Abanyarwanda ntabwo banga gusura ibyiza nyaburanga kuko banze kuryoherwa, barakennye! Waba waburaye cyangwa nta mitweri ufite warangiza ukabona ayo gukoresha tourism? Kuzerera igihugu no hanze yacyo hari abo byahariwe bafite agafaranga nubwo abenshi muribo bagakura mu mitsi y’abaturage nyamara ntibabibuke. N’abanyarwanda bangahe bashobora kubona biriya bihumbi 30 murimo kutubwira? Muziko nubibonye ahita ajya kugura ibijumba doreko aribyo bisigaye bibatunze kuko ntibakwigondera ikirayi, umuceri cyangwa ibindi biryo bikundwa cyane kuko bisigaye bihenze cyane. Leta izafate ba bacuruzi n’bakozi tubarira mu bifi binini maze batange ariya mafaranga bisurire igihugu naho rubanda rwo hasi barwibagirwe kuko nta bushobozi rwifitiye.

  • Kuki bawise umuhora w’amateka ???

  • Sha umuseke kuva mwabera murushijwe n’inyarwanda.com kuko bo kuri iyi nkuru bafite amafoto yose menshi.ubundi ni mwe ba mbere mwaduhaga amafoto none aha byagenze gute?photographer wanyu yari yasinziriye ou bien?

  • iyo umuntu ahaze agirango bose bariye .uzahasura uze urarire iki niba utunzwe no guca inshuro . reka abakozi bbayorerwa murabahamagare bahasure.

Comments are closed.

en_USEnglish