Digiqole ad

Tanzania: Abakobwa b’impanga zifatanye ngo bazarongorwa barangije kwiga

 Tanzania: Abakobwa b’impanga zifatanye ngo bazarongorwa barangije kwiga

Maria na Consolata bifuza gushinga urugo nibarangiza Kaminuza

Abakobwa babiri basangiye igihimba bitewe n’uko bavutse, Maria na Konsolata bagerageza kwirengagiza ubuzima babamo, baraseka, bakaganira kandi bagira urugwiro. Mu kiganiro baheruka kugirana n’ikinyamakuru Mwananchi aba bakobwa bagitangarije ko bifuza gushing urugo nibarangiza kwiga, kandi ngo babonye umukunzi.

Maria na Consolata bifuza gushinga urugo nibarangiza Kaminuza

Muri iki cyumweru, ikinyamakuru Mwananchi cyasuye aba bakobwa b’impanga zifatanye baganira ku buzima bwabo.

Ku muntu biragoye kumva uko Maria na Consolata bazashyingirwa bakabana n’umugabo umwe urebye ifoto yabo uko babayeho ariko bo bafite icyizere ko byanga byakunda ubukwe bwabo buzaba.

Maria na Consolata batangarije iki kinyamakuru ko bafite gahunda yo kuzakora ubukwe igihe bazaba barangije kwiga Kaminuza.

Nubwo byumvikana nk’ibitangaje ko Maria na Consolata barongorwa bakubaka urugo, hari impanga zari zimeze nkabo ariko z’abagabo, bavutse mu gihugu cya Thailand mu 1811  bapfa mu 1874, umwe yitwaga Chang undi ni Eng Bunker, igihe cyarageze bashaka abagore, umwe yashatse uwitwa Adelaide Yates (Chang) na Sarah Anne Yates (Eng) babyaranye n’abana.

Kimwe n’aba bo muri Thailand, Maria na Consolata bifuza kuzashaka umugabo wubaha Imana kandi akazabakira uko bameze.

Umwe muri izi mpanga witwa Maria yagize ati “Ubukwe ni isakaramentu ritagatifu, niturangiza kwiga Kaminuza twifuza kuzashinga urugo.”

Ubumuga bw’aba bakobwa ariko ntibuzatuma buri umwe ukwe ashaka umugabo umunyuze umutima bitewe n’uko bafatanye.

Maria agira ati “Twifuza kuzashinga urugo. Mbere twakundaga mu buryo butandukanye ariko ubu twembi dukunda umuntu umwe. Twamaze kumenya ko dufite ibyifuzo bimwe.”

Hari umusore ucuditse n’aba bakobwa, Maria na Consolata ngo ni bo bamusabye urukundo na we ntiyazuyaza kurubemerera.

Consolata avuga ko bifuza kuzarongorwa n’umugabo usanzwe utari umukire cyane, wubaha Imana kandi ngo uwo wabemereye urukundo ni we bifuza kuzabana nibarangiza kwiga Kaminuza.

Agira ati “Abakire benshi bakunda gushyira imbere amafaranga yabo ntibita ku by’urukundo. Ni yo mpamvu twe twifuza kuzakundana n’umuntu ushyira imbere ubumuntu.”

Bavuga ko bazi ko Bibiliya ivuga ko umugore agomba kugira umugabo umwe, ariko ngo kuba bazaba basangiye umugabo ari babiri si ikosa ryabo ni uko ari ko baremwe.

Umukunzi wabo bamubwiye ikinyamakuru Mananchi ariko nticyamutangaje kubera kwanga ko ajya ahagaragara, gusa se wabo n’uwo musore avuga ko yumvise iby’urukundo rwe n’abo bakobwa kandi ngo nta kibazo biteye urukundo rujya aho rushaka.

Ati “Natangajwe no kumva abantu banyita sebukwe wa Maria na Consolata. Nyuma namenye ko umuhungu wacu afitanye umubano na bo nubwo bose bakomeje kwiga, gukunda ni umutima, igihe nikigera inzozi zabo zikajyerwaho nta kundi bizabe uko.”

Ukuriye ishuri Maria na Consolata bigaho, Jefred Kipingi avuga ko igitekerezo cy’abo bakobwa cyo kuba bazagira urugo ari igisanzwe kuko ngo bifuza kubaho mu buzima nk’ubw’abandi bantu bose.

Ati “Icyiza ku bitekerezo byabo ni uko bazashaka urugo bamaze kwiga, ni ibintu byiza aho niho Imana izigaragariza cyane.”

Aba bakobwa inkuru y’ubukwe bwabo izashimisha benshi kuko mu kuvuka kwabo bisa n’ibitaramenyekanye cyane mu binyamakuru, kugeza ubwo ababyeyi babo bombi bitabye Imana bagasigara ari imfubyi.

Amakuru yabo yatangiye kuvugwa cyane ubwo barangizaga kwiga amashuri abanza bagatsinda ikizamini cya Leta kibemerera kujya mu mashuri yisumbuye mu 2010.

Bestina Mbilinyi ni we wahawe akazi ko kurera abo bakobwa abifashijwemo n’abihayimana, ndetse abajyana kuba iwe ahitwa Ikonda.

Ati “Nasabwe kubana n’aba bakobwa kuko kuva mu rugo ugana ku ishuri bigaho si kure.”

Aba bana bujuje imyaka 15 mu 2011 ni na bwo batangiye kwiga amashuri yisumbuye.

Aba bakobwa barangwa no kugira urugwiro kandi ngo bakira neza ababagana

Mpekuzi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish