Tanga amakuru kuri Ruswa

Aho watanga amakuru kuri ruswa:

  • Wakohereza ubutumwa bwanditse (sms) kuri 1990 (iyi tel ntiyishyuzwa kandi yakira message gusa.
  • Ku bijyanye na ruswa ishingiye ku gitsina wahamagara 0788432516
  • Wakoreza ubutumwa kuri email [email protected] ;
  • www.ombudsman.gov.rw urabona ahanditse GARAGAZA RUSWA cyangwa ukande hano ukurikize amabwiriza.
  • Udusanduku tw’ibitekerezo (duherereye ku biro by’Uturere, by’ibigo bya Leta na za Minisiteri, ibitaro, amasoko cyangwa ahahurira abantu benshi;
  • Wakwitabaza Urwego rw’Umuvunyi aho rukorera ku Kabindi- Kimihurura

Icyitonderwa:

Ushobora gutanga amakuru utivuze amazina, email cyangwa telephone. Hari itegeko rirengera abatanga amakuru ku byaha harimo n’icyaha cya ruswa.

Ibigomba kugaragara mu makuru:

Utanga amakuru agomba kugaragaza ibi bikurikira:

  • Icyo amakuru ashingiyeho;
  • Ababigizemo uruhare;
  • Aho byakorewe, na serivisi byakorewemo;
  • Igihe byakorewe (aho bishoboka);
  • Ibindi byose yumva ko byafasha inzego zibishinzwe kubikurikirana.