Tags : Rwanda Genocide

Kicukiro: Umugore warokotse Jenoside yishwe bamusanze mu cyumba cye

*Bamusanze mu cyumba cye bamwica bamunigishije imigozi *Bamaze kumwica bamushyizeho za bougie zaka iruhande rwe *Umuzamu we babanje kumutera ibyuma bagira ngo bamwishe *Umwana we uri hanze yaherukaga kumusura mu byumweru 2 bishize Mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro hishwe umugore witwa Christine Iribagiza wacitse ku icumu rya Jenoside n’abantu bataramenyekana bakoresheje umugozi […]Irambuye

Germany: Uwari ‘Directeur de Cabinet’ mu biro bya Perezida Habyarimana

Enoch Ruhigira wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Juvenal Habyarimana  yatawe muri yombi kuwa gatatu w’icyumweru gishize i Frankfurt mu Budage nk’uko byemezwa n’umwanditsi ku bya Africa (Africa editor) mu kinyamakuru TAZ cyo mu Budage. Uyu mwanditsi witwa Dominic Johnson avuga ko uwafashwe ari umugabo w’imyaka 65 ufite ubwenegihugu bwa Nouvelle Zelland ariko ukomoka mu […]Irambuye

Umubare wemewe w’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni 1 074

*Huye, Nyaruguru na Ngororero ngo ni uturere twitwara neza mu kubungabunga inzibutso *IBUKA irasaba abanyarwanda kuzitabira kwibuka ku nshuro ya 22 Dr Jean Pierre Dusingizemungu uyobora impuzamiryango y’abacitse ku icumu IBUKA yasabye abanyarwanda kuzarushaho kwitabira kwibukira mu midugudu yabo kuko ngo bibafasha mu gufatanya mu gihe habayeho guhungabana kuko baba basanzwe ari abaturanyi. Mu kiganiro […]Irambuye

Kuki Ladislas Ntaganzwa wafatiwe muri Congo amaze ibyumweru 7 ataroherezwa?

* Ntaganzwa, ni umwe mu bantu 9 bashakishwaga cyane n’urukiko rwa ICTR kubera Jenoside *Yari yarashyiriweho miliyoni 5$ ku uzatanga amakuru yatuma afatwa *Ababikurikirana bemeza ko ibye birimo amacenga menshi ya Politike. Ladislas Ntaganzwa yafatiwe i Nyanzale, muri Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku itariki 7 Ukuboza […]Irambuye

Mbarushimana yavuze ko aburanishwa yarakatiwe, kandi ngo yakaburanye ari umwere

-Yavuze ko akwiye kurekurwa kuko afunze bunyuranije n’amategeko. -Ati ‘Umuntu agomba gukurikiranwa ari umwere. Jye mu maso ya rubanda sindi umwere.’ Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’U Rwanda buregamo Emmanuel Mbarushimana ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mu iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kubanza gutesha agaciro imyanzuro yari yarafashwe n’urukiko Gacaca ifatiwe […]Irambuye

Abana benshi b’imfubyi ubu bageze igihe cyo gushaka, bakeneye kwegerwa

Amateka mabi y’u Rwanda mu myaka 21 ishize yasigiye igihugu umubare munini w’impfubyi, abari imfubyi z’imyaka hagati ya 0 na 15 ubu bageze igihe cyo gushyingirwa no kubaka ingo zabo, aba abenshi ntibagize uburere bwo mu miryango bisanzwe, Mgr Antoine Kambanda avuga ko aba bakeneye cyane kwegerwa kugira ngo bubake ingo zihamye. Mgr Kambanda Umushumba […]Irambuye

Urubanza rw’ubujurire rwa Leon Mugesera rwimuriwe ku ya 7 Werurwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Mutarama, Leon Mugesera ushinzwe ibyaha byo gushishikariza gukora Jenoside, yitabye urukiko rw’Ikirenga mu rubanza rw’ubujurire ku mutangabuhamya w’ubushinjacyaha utarumviswe n’urukiko, ariko iburanisha ry’uru rubanza ryimuriwe tariki ya 7 Werurwe 2016. Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahanini bishingiye ku ijambo ‘Amahembe ane […]Irambuye

Genocide: Nizeyimana wasigaye wenyine abagiraneza bamuhaye moto

Mu 2014 ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, Umuseke wegeranyije inkuru 20 zidasanzwe z’abantu 20 barokotse bonyine mu miryango (mu rugo) yabo, harimo Celestin Nizeyimana warokokeye mu mwobo w’ikinyogote. Jenoside yatumye asigara atishoboye kandi ahungabanye, icyo gihe yabwiye ariko Umuseke ko abonye moto ubuzima bwe bwagira icyerekezo kuko yari atunzwe […]Irambuye

Igitangaza cy’u Rwanda gusa: Abishe n’abiciwe babaye inshuti zitumirana

Muhanga – Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka mabi cyane akomeye yabayeho mu Rwanda, amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge ni andi mateka meza cyane nayo ariho ubu mu Rwanda, ariko kuba imwe mu miryango irimo abishe Abatutsi ubu ibanye neza isangira kandi itumirana n’abarokotse yiciye abantu bayo byo ni igitangaza kihariwe n’u Rwanda. Francois Ngirabatware wagize uruhare mu […]Irambuye

en_USEnglish