Digiqole ad

Somalia: Abantu 30 bishwe na al- Shabab bareba umupira wa Man U na Arsenal

 Somalia: Abantu 30 bishwe na al- Shabab bareba umupira wa Man U na Arsenal

Imodoka itezemo igisasu yaturikiye hanze ya Restaurant abantu bareberagamo umupira

Inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa al-Shabab zatangaje ko arizo zagabye igitero ku cyumweru mu majyaruguru ya Somalia mu mujyi wa Baidoa cyaraye gihitanye abantu 30.

Imodoka itezemo igisasu yaturikiye hanze ya Restaurant abantu bareberagamo umupira
Imodoka itezemo igisasu yaturikiye hanze ya Restaurant abantu bareberagamo umupira

Imodoka irimo igisasu yaturikiye hanze ya Restaurant aho abantu benshi barebaga umupira wa Shampiyona yo mu Bwongereza, aho Manchester United yakinaga na Arsenal (3-2).

Mu kindi gitero, umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu, mu isangano ry’imihanda ahantu hakunda guhurira abantu benshi.

Iki ni igitero cya kane gikomeye kigabwe na al-Shabab kuva uyu mwaka utangiye.

Bibaye mu gihe ibihugu bifite ingabo muri Somalia ziri mu butumwa bw’amahoro byiyemeje kongera ibikorwa bya gisirikare kuri uyu mutwe wa al-Shabab.

Perezida Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia yaremesheje inama y’Abaminisitiri igitaraganya kugira ngo bagire icyo bakora kuri icyo gitero cya Baidoa, Minisitiri w’Umutekano Abdirizak Mohamed Omar yasabye ko habaho amategeko adasanzwe kugira ngo barwanye imitwe y’iterabwoba.

Igitero cya al- Shabab cyahitanye abantu 30 abandi 60 barakomereka.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish