Digiqole ad

Simbi : inkomoko y’umutekano muke

Abaturage n’abayobozi ku nzego z’ibanze mu murenge wa Simbi ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo barashinjwa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke bimaze iminsi bivugwa muri uyu murenge mu gihe aba bayobozi bo bavuga ko n’inzego zibakuriye zibigiramo uruhare.

Kayiranga Muzuka Eugene umuyobozi wakarere ka Huye mu nama y’umutekano

Hamwe n’abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, abayobozi n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu midigudu, mu tugari bigize umurenge wa Simbi mu nama y’umutekano kuri uyu wa 30 Gicurasi, bashakiraga hamwe ingamba ku bibazo by’umutekano mucye mu murenge wa Simbi umaze iminsi ugaragaramo ibyaha by’ubwicanyi, urugomo rwo gukubita, ubujura no kwiyahura.

Muri iyi nama abaturage b’umurenge wa Simbi, abayobozi ku nzego z’ibanze mu midugudu z’utugari by’uyu murenge banenzwe kuba badatanga amakuru no kutagira icyo bakora ku bijyanye  n’ibihungabanya umutekano birimo inzoga z’inkorano, kudakora amarondo n’ibindi.

Mu ijambo rye ukuriye ingabo mu turere twa Huye na Gisagara G. Ruzahaza (nk’uko bigaragara ku mwambaro we w’akazi) yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze aho yavuze ko bashobora kuba banahabwa ruswa ngo bakingire ikibaba abakora ibyaha.

Ati “Tuzajya duhora tuvuga ngo simbi irananiranye.. ! Abayobozi b’ibanze mugomba kuba muhabwa ruswa, njye simbyumva ! Twumva ngo hari abananiranye batajya barara amarondo, abenga ibikwangari (inzoga z’inkorano), cyangwa se mugomba kuba mubatinya,  niba utabishoboye itabaze inzego zishinzwe umutekano.”

Nyamara ariko ni kenshi nyuma y’ibibazo by’umutekano muke nko kwica, ukunze gusanga abaturage bo hafi y’aho bibera bagaragaza ko biba byarabanje gututumba. Hakaba hibazwa niba bene aya makuru atangwa ntagire icyo akorwaho kugeza ibibazo bivutse.

Inama-yumutekano-Simbi

Mu kiganiro n’umuseke.com abayobozi bitabiriye iyi nama bavuga ko akenshi batanga amakuru kuri bimwe mu byaha biba ku nzego zibakuriye ariko zigatinda kugira icyo zibikoraho kugeza ubwo bivamo n’ubwicanyi. Kuri ibi kandi ngo haniyongeraho kuba bamwe mu banyabyaha iyo bafashwe bagashyikirizwa ababishinzwe bahita barekurwa ntacyo bakozweho.

Twagirumukiza Celestin ashinzwe umutekano (community policing) mu kagari ka Kabusanza mu murenge wa Simbi, ati “Hari igihe umuntu nyine nk’uko bamujyana kandi yakoze ikosa runaka bakamurekura yaza nyine nibwo akora nk’ibindi byaha, nk’inzego zo hasi bakavuga ngo ntabwo dukora neza.”

Ikindi aba bayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaza ni uko hari bamwe mu bantu benga inzoga zitemewe ariko bakaba ntacyo babakoraho bitewe n’umubano baba babona bafitanye na bamwe mu bayobozi bo hejuru ku kagari cyangwa no ku murenge.

Kuri izi ngorane zose aba bayobozi bagaragaza nk’imbogamizi mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu murenge wa Simbi, Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’akarere ka Huye wari muri iyi nama yabwiye umuseke.com ko abayobozi bagomba guha agaciro amakuru yose bagezwaho kandi bakayakurikirana mu maguru mashya kandi bagaca ukubiri n’imyitwarire yo gukingira ikibaba bamwe mu banyabyaha.

Kayiranga ati “Twababwiye ko aho bizagaragara ko hari abuyobozi babirimo bagomba kubiryozwa, abagaragaje ko hari bamwe mu bayobozi bababuza gufata abo bantu ni byo koko ni nako babigaragaje twabasabye ko ibyo babireka bakaba ari bo ahubwo bafata iya mbere mu guhashya bene ubwo bugizi bwa nabi.”

Mu gihe kingana n’ukwezi kumwe gusa gishize mu murenge wa Simbi umugabo yishe umugore we bapfa umurima w’ikawa aho umwe yashinjaga undi kwiharira umutungo w’ibyawuvagamo. Ibi bikaba byari bije bikurikira ubujura bwakunze kuvugwa mu duce dutandukanye twaho ndetse n’abakoraga urugomo rwo gutega abantu bakabambura bakanabakubita, ubuherutse bene aba bantu bakaba barakubise ababikira mu ijoro batashye aho bacumbitse muri uyu murenge. Kuri ibi byose hiyongeraho n’iyengwa ry’inzoga z’inkorano bakunze kwita igikwangari cyangwa nyirantare zakunze gukurura ubusinzi bikaba byaragiye binaviramo bamwe kwiyahura.

Gusa nubwo abaturage n’abayobozi ku nzego z’ibanze mu midugudu ubusanzwe batagenerwa umushahara  bashinjwa uruhare mu bibazo by’umutekano muke aha i Simbi, bo barasaba ko haba kuzuzanya n’inzego zibakuriye zirimo na polisi  akenshi ngo zigenda biguru ntege mu gukurikirana ibyaha biba byatanzweho amakuru.

Johnson Kanamugire

Umuseke.com

2 Comments

  • Umuseke murakoze, kuducukumburira amakuru yo muri Huye. Abayobozi bazite no ku kibazo cy’abana binzererezi, kuko bajya kwiba abanyeshuri bo muri Kaminuza.

  • mbona uruhare rwa buri wese rukwiye gushyirwa ahagaragara kubijyanye n’ikibazo cy’umutekano muke,hakabaho gukurikiranwa mu mategeko,kuko ntibyunvikana ukuntu ikibazo cyagera kuri iyi ntera hari inzego zishinzwe umutekano zifite ubushobozi buhagije.

Comments are closed.

en_USEnglish