Digiqole ad

Sibomana yateze kumara amacupa 7 y’urwagwa apfa atayamaze

Mu murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa gatatu nimugoroba, umusore witwa Claver Sibomana yishwe no kugotomera amacupa y’urwagwa yari yateze na mugenzi ko yayamara mu minota 40 gusa.

Inzoga nyinshi yakwica
Inzoga nyinshi yakwica

Nyuma yo gutega ko namara amacupa 7 y’urwagwa atari buyishyuzwe, yaje kumererwa nabi cyane amaze guhirika 5 yonyine, nkuko twabitangarijwe n’abari muri aka gasantere (Centre) ka Taba uvuye gato mu mujyi wa Nyamagabe, yahise ajyanwa kw amuganga ariko apfa ataragezwayo.

Claver w’imyaka 28, yari yavuze ko natamara aya macupa mugenzi we bari bateze ari bumuhe ipine y’igare rye dore ko asanzwe ari umunyonzi, nyamara yapfuye intego imunaniye.

Abari muri iyi ntego bose na nyiri akabari Polisi ngo yahise ibata muri yombi, ngo babazwe neza iby’urupfu rwa Sibomana Claver.

Gusa umuganga w’ibitaro bya Kigeme aho nyakwigendera yahise ajyanwa we, yabwiye Radio Rwanda ko nyakwigendera yishwe n’inzoga zamurenze.

Ubwanditsi/ Local sources
UM– USEKE.com

13 Comments

  • Inda nini yishe ukuze koko n’ubwo yari atarakura cyane umuntu wari ugishoboye kunyonga igare!
    Bishoboka ko atari urwagwa rwamwishe kuko hariya ntaruhaba ahubwo binywera ibyo bita ibikwangari.Ariko abantu bajye bamenya no kwiha agaciro;umuntu akicwa n’akazahoraho!Abo bafunzwe nibarekurwe uwiyishe ntaririrwa

  • ariko rero ntitugahangayikishwe nibingibi, uwiyishe ntaririrwa ariko nanone tumenyeko umusazi sibyiza kumufana mu busazi bwe.

  • uwiyishe ntaririrwa inda nini nkiyo ntawayishinga mbabajwe n’umuryango ateye agahinda gusa.

  • Ndababaye gusa kuko aho hantu ni iwacu!!!
    gusa abaturage bakunda gukora ibintu bitarimo ubwenge!!! ubwo se ba hari ahandi yari yarigeze abikora koko!! cg hari undi wabigerageje ngo abe yari abaye uwa2!!! birababaje gusa!!!

  • uyu musore ntandanga gaciro z’ubunyarwanda yari afite rwose!nyumvira nawe ra! urwagwa umuntu akarinda yicwa narwo,urwabirenge koko!ariko ikindi nziko nyamagabe hataba urwagwa uru rwavuye hehe?iyo bavuga ko yishwe n’ingurube byibuze byakumvikana

  • Ngizo ingaruka z’ubujiji! Kwirarira no kwiyemera mu mafuti bigeza umuntu ku rupfu! Uwumva yumvire aho!

  • urwagwa ruboneka nyamagabe ahubwo yenda twakwibaza impamvu, uwo mutype yashatse kunywa ayo macupa yose? ese nuko yakundaga inzoga? ese ni ubukene dore ko yari yateze ipene y’igare? ikiyeri kiramugandaguye da.

  • Oh, ibi nti bikwiye ko tujya mu ntego mbi, twakwiriye huhagurukira hamwe, tukarwanya intego mbi nk’izi,ura uwateze,uwari mu ntego, bose bakwiriye gukosorwa kuko kureberera ikibi naryo ni iikosa,ese bumvaga koko ari bubishobore ntibimugireho ingaruka,bitubere inyigisho twe abo bitarageraho maze,dufatanye kurwanya intego mbi,duhagurukire ahubwo intego,zatugirira twese akamaro ndetse n’igihugu. Nidutwaze guharanira kuba inyangamugayo.

  • ntakundi utegetswe n’inda asoza nabi.

  • Imana imubabarire rwose!inda nini yishe ukuze da.

  • murekane n’uwo mutindi w’inda mbi abandi barerekana doctorat,maitrise,degree n’ibindi imwa nkiyo ikarushya abantu kubera ubusambo

  • Imana imuhe iruhuko ridashira!

  • Uwo musore ni intwari cyane,yabuze uko yiyahura ati reka phe ntabizi niko gupfa ari muri swigg

Comments are closed.

en_USEnglish