Shampiyona: Urugamba rwo kutamanuka mu kiciro cya kabiri rugeze mu mahina
Muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izwi nka Azam Rwanda Premier League 2016-2017, Ikipe yegukanye igikombe yamaze kumenyekanye. Urugamba rugeze mu mahina ku makipe ari mu myanya ya nyuma ahatanira kuguma mu kiciro cya mbere yiteguye gukina umukino wa nyuma ku munsi w’ejo. AZAM TV yabafashije gukurikirana urugendo rw’iyi mikino, izabagezaho umukino uzahuza Kiyovu Sport ishobora kumanuka mu kiciro cya kabiri na Rayon Sport yamaze kwegukana igikombe.
Muri iri rushanwa riterwa inkunga na Azam TV, ikipe ya Pepiniere ni yo yamaze kumenyekana bidasubirwaho ko izamanuka mu kiciro cya kabiri, ifite amanota 14.
Ikipe ya Kiyovu yamenyekanye cyane mu kiciro cya mbere na yo iri mu mazi abira dore ko ifite amanota 27, irasabwa gutsinda umukino isigaje gukina uzayihuza na Rayon Sport yamaze kwegukana igikombe.
Kirehe FC ifite amanota 29 na Gicumbi FC ifite 28 na zo ziri mu zitegerejweho ko imwe muri yo na yo ishobora kumanuka muri iki kiciro cya kabiri.
Amatsiko avanze n’impungenge ni byose ku bakunzi b’aya makipe n’abakunzi ba Ruhago mu Rwanda bategereje kumenya ikipe izaherekeza Pepiniere yamaze gukandagira mu kiciro cya mbere.
Aya matsiko arashira ryari?
Si kera ni kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kamena, amakipe akikiranura. Azam TV na yo iti “Tuzaba tukubereye ku kibuga.”
Muri AZAM TV, ugushaka k’umukiliya ni nk’itegeko. Ubu ibiciro by’ifatabaguzi na Dekoderi byashyizwe hasi kugira ngo abifuza kureba amashusho afite ireme akomeze kubageraho.
Gahunda ya hafi ni ejo ku wa kane…Dukurikire imikino izasoza Azam Rwanda Premier League 2016-2017.
*********