Digiqole ad

FDLR aho yifatiye isoresha rubanda

Shabunda-Mu gihe mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hakomeje kuvugwa umutekano muke, aho abaturage bakomeje kuva mu byabo, bahunga udutsiko tw’abarwanyi bitwaje intwaro, ubu ngo abarwanyi ba FDLR bigaruriye uduce dutatu dutuwe n’abaturage mu karere ka Shabunda.

FDLR irasoresha mu gaace yikebeye kuri Congo

Nkuko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta, ugaharanira uburenganzira bwa muntu, uduce dutatu turi mu maboko y’aba barwanyi ni ;Tshamambe, Tshemalizi na Mulungu.

Societe civile muri kariya karere ka Shabunda, ivuga ko aba barwanyi ba FDLR bigaruriye utu duce nyuma yaho ingabo za kongo FARDC zihakuriye ibirindiro byazo. Kwigarurira utu duce, ngo aba barwanyi ba FDLR bagamije gusahura imitungo y’abaturage baduturiye.

Magingo aya, aba barwanyi ba FDLR, bashyize za bariyeri (barrières) muri utu duce, ku buryo ngo umuturage wese ugomba kuhanyura atanga amafaranga ibihumbi bibiri (2000) mu mafaranga akoreshwa muri DR Congo, ni amafaranga asaga igihumbi (1000) mu manyarwanda.

Tariki ya 14 Gicurasi 2011 nabwo abarwanyi ba FDLR bateze umutego mu ishyamba rya Nyombe, hagati y’akarere ka Walungu na Shabunda, maze ukomeretsa abantu bagera kuri barindwi, abagera kuri 20 batabwa muri yombi n’aba barwanyi.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

6 Comments

  • Ikibazo cy’ abanyamahanga bite ? mushake abana b’ abanyarwanda na Mbuyo cg Dadi will never change.

  • aba bahanya ngo ni fdlr batanze amahoro muri congo bakomeje gutikiza abaturage
    ba congo babacuza utwabo !!!!!!!! batashye iwabo ko mu rwanda ari amahoro

  • izinyangabirama zapfuye rubi zigapfa nabi zitandagariye muri congo !!!!!!!!!!

  • Ariko mbona noneho ibyo barimo ari ukwiyahura! sinibaza uburyo umuntu yumva ko azarya ibyo atahinze akarongora abagore atashatse akibwira ko azarama!yewe ariko Imana burya igira ubuntu kweli ubundi ntanubwo bagkwiye kuba bakiri mw’Isi y’abazima!

  • For how many time u’ll be a baggage of this region?!! but by the end of this u’ll be expired I’m telling u and put u where u’re supposed to be.

  • Ariko izi nkora busa, zirirwa zica abantu zo kagwa ishyanga, bazifashe bakazikanira uruzikwiye? igihe zhereye amahanga ntazireba? cg abashinzwe imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu, irareba hehe?

Comments are closed.

en_USEnglish