Digiqole ad

Sean Paul yabyaye, ku myaka 44

 Sean Paul yabyaye, ku myaka 44

Sean Paul, umugore we n’uruhinja rwabo bibarutse ku cyumweru

Bwa mbere nawe yiswe Papa, uyu munyamuzika wo muri Jamaica wamamaye ku isi mu njyana ya Hip Hop yatangaje ko we n’umugore we Jodi ‘Jinx’ Stewart Henriques bibarutse umwana wa mbere.

Sean Paul, umugore we n'uruhinja rwabo bibarutse ku cyumweru
Sean Paul, umugore we n’uruhinja rwabo bibarutse ku cyumweru

Sean Paul w’imyaka 44 yashyize ifoto kuri Instagram we n’umugore we n’uruhinja rwabo bise Levi Blaze Henriques.

Ku ifoto Sean Paul yanditseho ati “ AN THEN THERE WERE 3 BIG UP MI SON THE REAL BOSS LEVI BLAZE HENRIQUES AN MY WIFE THE BOSS MOMMY  #MIBUMPANMIHEARTPUMP”

Mu ntangiriro z’uku kwezi Sean Paul kandi yari yashyize kuri Instagram ifoto y’umugore we Jinx akuriwe ari hafi kwibaruka.

Ku ifoto akaba yari yanditseho ko atewe amatsiko menshi no kuzabona amuhaye umwana w’umuhungu kandi yiteguye kumuha ikaze ku isi.

Sean Paul yashakanye n’uyu mugore mu kwa gatanu 2012 ariko nyuma na mbere yakomeje kuvuga ko ibyo kuba umubyeyi ari ibintu biteye urujijo ariko kandi rimwe yumva yifuza.

Sean Paul yataramiye abanyarwanda mu mpera z’umwaka wa 2008.

Mu kwezi gushize Sean Paul yerekanye ifoto y'umugore we akuriwe
Mu kwezi gushize Sean Paul yerekanye ifoto y’umugore we akuriwe
Bashakanye mu 2012
Bashakanye mu 2012
Ariko ibyo kubyara ngo bari batarabigeraho
Ariko ibyo kubyara ngo bari batarabigeraho

UM– USEKE.RW

en_USEnglish