Digiqole ad

Salomon Nirisarike arashaka kuva muri Antwerp

Umukinnyi w’ikipe ya Royal Antwerp yo mu bubirigi ndetse unakinira ikipe y’igihugu Amavubi Salomon Nirisarike arifuza kuva muri iyi kipe agashakisha  indi kipe yo ku rwego rwisumbuye nyuma yo kwitwara neza mu mwaka we wa mbere ku mugabane w’iburayi.

Nirisarike arifuza kujya ahisumbuyeho
Nirisarike arifuza kujya ahisumbuyeho

Ibi uyu mukinnyi uri kumwe n’abandi bakinnyi b’Amavubi mu mwiherero i Rubavu akaba yabitangaje na nyuma yuko ikipe akinira yabonye umutoza mushya, umubirigi Jimmy Floyd Hasselbaink wahoze akinira amakipe nka Chelsea na Leeds zo mu bwongereza.

Salomon ariko ngo asanga urwego agezeho atari urwo gukina muri shampiyona y’ababirigi mu cyiciro cya kabiri akaba ari na yo mpamvu akazoza ke atakabona muri iyi kipe inafitanye ubufatanye na Manchester United.

Bitewe nuko nitwaye muri uyu mwaka wa shampiyona ndetse n’amakipe yanshatse, ni byiza kuri njye ko najya mu yindi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu gifite shampiyona ikomeye”, Salomon Nirisarike.

Uyu mukinnyi akaba yatangaje ko hari amakipe arimo kumurambagaiza yirinze kuvuga amazina ariko kugeza ubu akaba agitegereje ibizava mu biganiro biri gukorwa.

Narangije shampiyona hari amakipe agera kuri atatu anshaka, gusa nari ngifite amasezerano y’umwaka umwe. Ubu amakipe aracyavugana n’ikipe yanjye ndetse n’umpagararaiye bityo nzamenya igisubizo mu minsi iri imbere”.

Salomon yerekeje muri Antwerp mu mwaka wa shampiyona ushize avuye mu ikipe y’Isonga yakiniye avuye muri Academie ya SEC.

Ikipe ya Royal Antwerp Salomon akinira ubu ifitanye ubufatanye n’ikipe ya Manchester United yo mu bwongereza ndetse ikaba yaraciyemo bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe nka John O’Shea, Jonny Evans, Danny Higginbotham na Phil Bardsley.

Ruhagoyacu.com

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • COURAGE MWANA WACU !! TURAGASHIMIRA UKUNTU WAZANIYE ABO WASIZE IRUBAVU IBIKORESHO

  • HHHAAAA yewe ga yewe Salomon se kandi aka kanya atangiye kuvuga ko urwego rwe rutari urwo gukina muri championnat y’ababiligi kandi nawe ubwe akina mu kiciro cya kabiri n’ikipe ye ikaba ari iya 14 ubwo se urwo rwego avuga ni uruhe ariho???? ahubwo yabanza akajya mu kiciro cya mbere cyo mu bubiligi hanyuma akabona kuvuga ko arenze championnat yaho!!!!! icyo nicyo kica abakinnyi b’abanyarwanda bashaka kuba aba Star mbere yo kubikorera,ubwo se ikipe ye nibyumva ntibizamuviramo ikibazo ko yasuzuguye?? BIRATANGAJE CYANE!!

  • man uyu musore nubwo abizi sibyiza kuvuga gutya ku team iri kumuha umwanya wo kwigaragaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish