Digiqole ad

S.Nirisarike azava mu ikipe ya Antwerp uyu mwaka urangiye

Myugariro Salomon Nilisarike azarangiza amasezerano afitanye n’ikipe ya Royal Antwerp mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, uyu musore akaba ashakishwa cyane n’ikipe ya Genk yo mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu,  Bubiligi, uyu musore w’Umuyarwanda yabitangirije Umuseke ko shampiyona nirangira azareba ahandi yerekeza.

Salomon Nilisarike azava mu ikipe akinamo ubu yerekeze ahandi umwaka nurangira
Salomon Nilisarike azava mu ikipe akinamo ubu yerekeze ahandi umwaka nurangira

Mu minsi ishize uyu musore yadutangarije ko agiye guhindura ikipe aho yavugaga ko ikipe ya Zulte Waregem ndetse na Racing Genk zo mu cyiciro cya mbere zimugera amajanja ndetse na Hannover yo mu Budage ikaba yaramunuganuze, gusa birangira agumye mu kipe ye bafitanye amasezerano.

Nirisalike yabwiye Umuseke ko impamvu atahinduye ikipe ari uko Royal Antwerp yamusabye kurangiza amasezerano ye azarangirana n’ukwezi kwa  Kamena, yagize ati “Antwerp ni ikipe nkunda kandi bansabye ubufasha bwo kubakinira uyu mwaka wa shampiyona  kugeza urangiye najye ndemera.”

Myugariro w’Amavubi, avuga ko biteguye gukora ibishoboka byose bagakura ikipe yabo mu cyiciro cya kabiri.

Yagize ati “Ikipe yacu ihagaze ku mwanya wa gatanu wa shampiyona, turi gushakisha ukuntu twazazamuka muri eshatu za mbere kugira ngo tujye mu cyiciro cya mbere kandi turi gukoresha ingufu n’ubushake gusa shampiyona nirangira ntakabuza nzahita nyivamo kuko n’amasezerano yanjye azaba arangiye.”

Myugariro Salomon Nirisarike yatangaje ko mu kwezi kwa Kamena hatagize igihinduka azerekeza mu ikipe ya Racing Genk, aha kandi azagenda nk’umukinnyi wigurishije (free agent) kuko amasezerano ye azaba yararangiye.

Mu gihe hasigaye imikino 12 ngo shampiyona irangire, Royal Antwerp ihagaze ku mwanya wa gatanu, Salomon Nirisalike, uhimbwa akazina ka Olembe yageze muri Antwerp muri Mutarama, 2012 avuye muri Academy ya SEC.

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni byiza cyane kuko arimo ko ngera esperiancse

Comments are closed.

en_USEnglish