Digiqole ad

Rwamagana, aha hagomba kuba hari amagana y’amatungo – Kagame 

 Rwamagana, aha hagomba kuba hari amagana y’amatungo – Kagame 

Paul Kagame i Rwamagana kuri iki cyumweru mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Kuri iki cyumweru Paul Kagame wiyamamarije mu turere dutatu tw’Intara y’Uburasirazuba, kuri uyu mugoroba asoreje mu Karere ka Rwamagana aho agaragaje ko aka Karere kagomba kuba igicumbi cy’ubworozi, ndetse atangaza ko muri Manda iri imbere azita cyane ku mibereho, uburere n’uburezi by’abana b’u Rwanda.

Paul Kagame i Rwamagana kuri iki cyumweru mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Paul Kagame i Rwamagana kuri iki cyumweru mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Kimwe n’ahandi hose yagiye anyura, mu Karere ka Rwamagana naho Paul Kagame yakiriwe n’abaturage benshi cyane, baririmbaga indirimbo za RPF-Inkotanyi n’umukandida wayo.

Akihagera ati “I Rwamagana…buriya, ni Rwamagana (i rw’amagana), aha hagomba kuba hari amagana y’amatungo,…Hanyuma reka nkiranure impaka, jyewe ntuye Kayonza ku mupaka wa Kayonza na Rwamagana, (gusa) inzira ijya aho ntatuye, iwanjye niho inyura.”

Umukandida wa RPF-Inkotanyi n’andi mashyaka 8 bifatanije, Paul Kagame yashimiye abaturage kuba baje kumwereka ko bamuri inyuma ari benshi.

Agira ati “Ibikorwa bizubaka igihugu cyacu bigomba kuba bifite ubudasa, ntahandi wabisanga, ariko ubudasa bumwe bushingira ku bufatanye, bishingira ku bumwe, ku bushake Abanyarwanda bafite no kugira ngo twubake igihugu cyacu tugiteze imbere, ndetse n’abatuziho amateka mabi bajye baza bayoberwe.”

Kagame aganira n'ibihumbi by'Abanyarwamagana bari baje kumwereka ko bamushyigikiye.
Kagame aganira n’ibihumbi by’Abanyarwamagana bari baje kumwereka ko bamushyigikiye.

Kagame yabwiye abayoboke be bari benshi ko tariki 04 Kanama ari umunsi wo gushimangira iterambere, no kugaragaza ko bari kumwe mu gukomeza kubaka ibyiza igihugu kigenda kigeraho.

Yahamagariye kandi Abanyarwamagana n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kunga ubumwe no gufatanya mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Ati “Ibikorwa bimaze kugerwaho ni ukubifata neza, kubirinda, tukabyongera, tukabishingira ho buri munyarwanda wese akabivanaho inyungu, agatera imbere.”

Yongeraho agira ati “Urubyiruko rukagira agaciro, tukaruha amashuri rukiga rukagira ubumenyi. Amavuriro atuma abana bagira ubuzima bwiza bigahera hasi, bigahera ku bana bato bakagaburirwa neza, bakagira igitunga umubiri.”

By’umwihariko aha i Rwamagana, Paul Kagame yavuze ko muri manda ashaka guca Bwaki, ndetse n’imirire mibi iyitera.

Ati “Mu biri imbere mu myaka 7, intego izahera kuri ibyo byo kurwanya aho bikiri (imirire mibi) kuko ubwo ntabwo twubaka u Rwanda rw’ejo, ntabwo duha abana n’abazukuru amahirwe uko bikwiriye igihe umubyeyi adafatwa neza agitwite umwana, kugira ngo umwana nawe agire ubuzima bwiza, agahabwa ibyangombwa mu myaka itanu, niho abana bagomba kubona ikibatunga bakazavamo abantu bazima.”

Byari ibyishimo ku maso y'Abanyarwamagana.
Byari ibyishimo ku maso y’Abanyarwamagana.

 

Kagame yashimiye Rwamagana ko yateye intambwe ndende mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, ndetse yizeza ubufatanye mu kubyihutisha n’ahandi.

Bityo, asaba Abanyarwamagana kuzitabira amatora ku itariki 04 Kanama kandi bakamutora kuko ngo aribwo buryo bwo gukomeza gushimangira Demokarasi, gushimangira ubumwe, gushimangira umutekano.

Kimwe n’ahandi hose yagiye anyura, yashimiye kandi andi mashyaka 8 yifatanyije na RPF-Inkotanyi agashyigikira umukandida wayo.

Asoza agira ati “Mbifurije ubuzima bwiza, n’uburumbuke mu miryango yanyu.” Abaturage nabo bati “Ni wowe, ni wowe,…tuzagutora 100%.”

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.RW

en_USEnglish