Ruhango: Ikimoteeri cyatwaye Miliyoni 220 kitezweho imari ishyushye ivuye mu myanda
Mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango huzuye ikimoteri cyatwaye miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda cyo gukusanyirizamo imyanda iri gutunganywamo ifumbire, bikaba biteganyijwe ko indi izajya ihavanwa ikajyanwa mu nganda ziyitunganyamo ibikoresho bitandukanye.
Nyuma y’amezi atatu muri uyu murenge wa Ruhango huzuye iki kimoteri cyo gukusanyirizamo imyanda ituruka mu mujyi wa Ruhango no mu nkengero zawo, bamwe mu bagituriye baravuga ko ubuzima bwabo buri guhinduka kuko babonye akazi.
Purukeriya Nyiranziza ukora akazi ko kuvangura imyanda muri iki kimoteri, avuga ko ubu atakibura amafaranga yo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante nk’uko byahoze atarabona aka kazi.
Uyu mubyeyi uhembwa 9 000 Frw buri cyumweru avuga ko ahita yizigamiramo 5 500 Frw ku buryo yizeye ko mu gihe kiri imbere azakora umushinga ufatika akabasha kwizamura.
Mutabazi Emmanuel ukora muri Kompanyi ya KOPEDI ikurikirana iki kimoteri, avuga ko imyanda idakwiye gupfa ubusa kandi hari byinshi iba ikwiye kubyazwamo birimo n’ifumbire yakoreshwa mu buhinzi bukorwa muri aka karere.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Epimaque Twagirimana avuga ko ibimoteri byinshi byo mu Rwnada bikusanyirizwamo imyanda ariko idategerejwemo izindi nyungu.
Avuga ko uku ari uguhamba imyanda nyamara iba ikwiye kuvamo ibindi bintu byagirira akamaro abaturage nk’ifumbire n’ibindi bikoresho birimo ibyo gucanisha.
Ati « Kugeza ubu iki kimoteri amafaranga twagitanzeho mbona azatugarukira vuba, kuko twazanye abahanga bo kubyaza imyanda umusaruro, kiri hagati y’uturere nka Muhanga na Nyanza, kandi hari gahunda nabo bifuza ko imyanda yabo yajya izanwa hano.”
Akomeza avuga ko abahinzi bo muri utu turere basubijwe ku buryo batazongera gutaka ikibazo cyo kubura umusaruro kuko babuze ifumbire.
Ati “ Iyi myanda ivamo ifumbire, igiye gutangira gukoreshwa ku buryo imirima y’abaturage izajya itanga umusaruro, twizeye ko iyi fumbire izagurwa cyane..”
Uyu muyobozi mu karere ka Ruhango asaba abaturage kugira uruhare mu kubyaza umusaruro iki kimoteri bityo bakajya bagira uruhare mu gukusanya imyanda iba yaturutse mu ngo zabo ikagezwa kuri iki kimoteri.
Iki kimoteri cy’akarere ka Ruhango cyuzuye gitwaye amafaranga angana na miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda, cyatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014, kikaba cyaratangiye gukoreshwa muri Nyakanaga uyu mwaka.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Ruhango
4 Comments
Inkuru yanyu ifite umutwe urimo ikosa mugomba gukosora kuko rishobora gutuma yumvikana nabi; ari ryo IKIMOTERI
Ubundi bavuga kandi bakandika IKIMPOTERI sinon umuntu yagira ngo ni iki “moteur” cy’ikimodoka cg n’ikindi cyuma kigira moteur!! Ikibabaje ni uko uwanditse iyi nkuru agomba kuba ari n’ uko avuga, buriya akaba avuga imamvu, imanuka, imapuro, iminja n’ibindi!! Kuvuga uburimi bibaho ariko se kubwandika????
title yanditse neza ahubwo nuko hatubahirijwe ibijyanye n’imyendikire y’ikinyarwanda yemewe( ubutinde n’amasaku)
Amasaku ;Inyajwi ebyiri zikurikirana mu kinyarwanda? Amasaku aza ku ijambo rizwi uko rivugwa ari nako ryandikwa kandi nta rindi byandikwa kimwe? Nagiraga ngo mwe gukomeza kuyobya abana biga ikinyarwanda
Mwitonde, mwitonde, mwitonde cyane, ntabwo IMYANDA=IFUMBIRE, hato mutazisanga murimo kuroga abanyarwanda: ibyo uhaye igihingwa nibyo kigusubiza, akaba ari nabyo nawe ushyira mu umubiri wawe. So mwitonde rero. Inzego zibishinzwe zigomba gukurikirana ubuziranenge bw’ibyo mwita ifumbire, ariko responsibility ya mbere ni mwe iriho.
Comments are closed.