Digiqole ad

Rugabano: Aho abana bakigana ingorane. Umurenge umaze imyaka 2 nta ‘Gitifu’

Karongi – Ishuri ribanza rya Nyagasozi riherereye mu murenge wa Rugabano Akagali ka Kabuga abana baryigaho uburyo bigamo bigaragara ko atari ubwo mu gihe igihugu kigezemo. Nta ntebe zabugenewe, nta bikoresho by’ibanze mu ishuri, nta byumba by’ishuri bihagije. Iri shuri riherereye mu murenge umaze imyaka ibiri udafite Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Abana barifuza ko batangira umwaka mushya w'ishuri baticaye gutya aho bibavuna umugongo
Abana barifuza ko batangira umwaka mushya w’ishuri baticaye gutya aho bibavuna umugongo

Umunyamakuru w’Umuseke woherejwe kuri iri shuri yahasanze abana b’abanyeshuri bari mu biruhuko bamubwira ko biga mu buryo bubavunnye cyane kuko bicara ku ntebe z’imbaho zirengejeho udusambi bakandikira ku maguru. Ibi ngo bibababaza imigongo.

Aba bana basaba ko nibura bashakirwa intebe nk’iziri ku bindi bigo by’ishuri kugira ngo umwaka mushya benda gutangira azatangira bicara neza.

Iri shuri rifite ibyumba bicye kuko nk’umwaka wa mbere n’uwa kabiri byigira mu cyumba kimwe, umwaka umwe ukiga igitondo undi ukiga ikigoroba. Ni mu byumba bitarimo ‘ciment’ nabyo biteye inkeke kuko hari abana bacye baza kwiga batambaye inkweto.

Iki kigo cy’ishuri nta bendera gifite kuko iryo bari bafite ryashaje ngo bakabura iririsimbura nk’uko byemezwa n’umuzamu w’iri shuri twahasanze.

Iruhande rw’iki kigo cy’amashuri abanza hari inyubako yabaye itongo, iyi yubatswe n’amafaranga y’Ubudehe igeze ku isakaro ibura gikurikirana irangirika. Iyi yari iteganyijwe kuba icyumba cy’abana b’incuke b’aha mu kagari ka Kabuga.

Ababyeyi barerera aha babwiye Umuseke ko abishoboye batajyana abana babo kuri iri shuri, kuko rinafite umubare muto w’abanyeshuri ngo bagera gusa kuri 250.

Abaharera ariko basaba ko ubuyobozi bw’Akarere na Minisiteri y’Uburezi yagerageza kwita no kuri iki kigo nk’uko ku bindi bigo bimwe na bimwe biri hafi aha byavuguruwe bikaba ari ibigo byiza by’amashuri abanza.

Kwicaza umwana gutya ari kwiga si ibyo mu gihe u Rwanda rugezemo
Muri iki gihe u Rwanda rugezemo ntawakwifuza kwicaza umwana gutya ari kwiga

 

Ibibazo byashakirwa ku rwego rw’Umurenge

Abaturage batuye muri uyu murenge wa Rugabano bavuga ko batabona serivisi uko bikwiye kuko hari inzego zituzuye ndetse uyu murenge umaze imyaka ibiri nta munyamabanga Nshingwabikorwa ugira. Abakozi bawo nabo bemeza ko kuri bo gutanga serivisi kandi ari bake bibagora.

Ibi bamwe babifata nk’intandaro ya bimwe mu bibazo nk’ibi by’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyagasozi bitagira gikurikirana.

Ku biro by’Umurenge uhasanga abaturage benshi basaba serivisi zitandukanye, bavuga ko kugira ngo ikibazo runaka bafite gikemuke bifata igihe kinini kubera ubuke bw’abakozi kuri uyu murenge.

Uyu murenge kuva mu ntangiriro za 2013 uyoborwa by’agateganyo na Christian Sebatware Gapfizi ubusanzwe ushinzwe irangamimerere. Uyu yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’ishuri rya Nyagasozi bakizi kandi ubu bari guca mu bigo bitandukanye bareba ahari intebe zidakoreshwa ngo babe bashyize mu ishuri rya Nyagasozi abana bige bicaye neza.

Uwari umuyobozi w’uyu murenge nyuma yo kwimurirwa mu murenge wa Murambi ntabwo ubuyobozi burahashyira undi muyobozi, ngo bategereje ko MIFOTRA imwohereza.

Sebatware avuga ko bitaborohera gukemura ibazo bakira kuko hari ubwo birenga ubushobozi bw’abakozi bafite kuko ari bacye bigatuma abahari bahorana akazi kenshi cyane.

Mu byadindiye bigatera ingaruka zigaragara harimo amafaranga y’Ubudehe yatumye ibikorwa bimwe bihagarara birimo nk’icyumba cy’ishuri ry’abana b’incuke i Nyagasozi n’ibindi  byumba nkabyo 11 byarasenyutse, umuhanda werekeza kuri iri shuri wari warakozwe ukangirika nturangizwe neza,

Aha hakaba hari abaturage bamaze hafi imyaka itanu bacumbitse nyuma yo gusenyerwa bakava mu nzu za nyakatsi ariko ntibubakirwe kubera kubura kw’amafaranga y’Ubudehe.

Abaturage bakaba basaba ko uyu murenge nawo wakwitabwaho.

i Karongi mu Burengerazuba bw'u Rwanda
i Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda
Umurenge wa Rugabano ukora ku karere ka Rutsiro mu majyaruguru ni umurenge usanzwe ari icyaro
Umurenge wa Rugabano ukora ku karere ka Rutsiro mu majyaruguru ni umurenge usanzwe ari icyaro
Ibibaho bigishirizwaho bimwe birangiritse
Ibibaho bigishirizwaho bimwe birangiritse
Nubwo umuyobozi w'ikigo tutahamusanze nawe aho akorera ntabwo hakwiye
Nubwo umuyobozi w’ikigo tutahamusanze nawe aho akorera ntabwo hakwiye
Icyumba kiri mu kigo rya Nyagasozi cyari cyubatswe ku mafaranga y'ubudehe ngo incuke zijye zigiramo cyabuze gikurikirana
Icyumba kiri mu kigo rya Nyagasozi cyari cyubatswe ku mafaranga y’ubudehe ngo incuke zijye zigiramo cyabuze gikurikirana kiba itongo
umuhanda uva Rubengera ujya Rugabano aha ni mu kagari ka Kabuga umudugudu wa Nyagasozi werekeza ku ishuri rya Nyagasozi
umuhanda uva Rubengera ujya Rugabano aha ni mu kagari ka Kabuga umudugudu wa Nyagasozi werekeza ku ishuri rya Nyagasozi

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

14 Comments

  • Good morning mbanje kubashimira uburyo mwitanze
    mu kanjya ahantu hagoye kandi mukahasanga
    ibintu bimeze rwose ndakwingize waravunitse
    ujyayo ariko wihangane nu ubundi ukomeze ujye no hejuru
    mu nzego zibishinzwe rwose ukumeze ubuvugizi kuko
    biteye agahinga kubona abana aribo Rwanda rwejo
    bigira ahantu nka hariya reka mvuge ngo abacu bo
    bajya kwiga muri V8 barangiza ngo ireme ryu uburezi
    riri ku rwgo rushimishije rwose birababaje peeeee.
    Murakoze

  • None se niba ba Mayor batagerayo, nta Gitifu hagira? Biteye ubwoba ni ukuri. Hari n’ibyo abaturage bakora mu muganda.

  • Ngaho da!
    Nyamara Mayor wa Karongi uherutse kwegura yari Indashyikirwa mu kwesa imihigo!
    Ni gute Umurenge wamara imyaka ibiri utagira umuyobozi ariwe dukunze kwita Gitifu?
    Na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Karongi abaye imfura yakurikira Mayor nkuko byagenze mu Karere ka Gatsibo.

  • ndabona na Perezida wa jyanama nawe akwiye kwegura! KARONGI bigaragarako bakomeje Gu technica babeshya Perezida wa Repubulika n’abanyarwanda muri Rusange! so ibyo ntibyakozwe na KAYUMBA gusa na Perezida wa jyanama na ba VICE Mayer nabo nibagende batange umwanya abashobye gukora bakore! Nyakubahwa KABONEKA cukumbura ikibazo !

  • Saho gusa uzaze nkuzengurutse igihugu uzaruha nibwo uzamenya ko tugifite akazi kenshi njye nzi henshi nkaho biga gutyo

  • Ariko se kuki uyu murenge nta Gitifu ufite ??? kuba nta gitifu uyu murenge ufite, se bwo, abahasigaye bo bakora iki!!!
    Ba gitifu b’utugali se bo bakora iki!! Ese uwo mu Directeur we yakoze uruhe ruhare!! Inama njyanama se zo hari uburamo!!! Bananirwe no kwigisha abaturage kwishaka mo ibisubizo !!! Nta n’isoni!! abana b’abanyarwanda bakigira mu kizu nk’iki mbonye!!! Ndizera ko hari ikigiye gukorwa.

  • Sinumva ukuntu umurenge umara imyaka 2 yose utagira gitifu!! Kuba adahari se bwo, abandi bahari bo bakora iki!! Ba gitifu b’utugali se bo bamaze iki!! ese uwo mu Directeur we yagize uruhe ruhare!! Inama njyanama se zo ku nzego zose, ntizihari?? hari uburamo????? Ariko se abantu bananiwe no kwigisha abaturage kwishaka mo ibisubizo bishoboka!!! Ubonye ngo bananirwe no gusana kirya kiraro!!!!!!! Mbega Karongi!!!!!!!
    Ntan’isoni rwose, abana b’abanyarwanda bakigira mukizu nk’iki mbonye hano!!!!
    Ndizera ko hari ikigiye gukorwa.
    Bravo Umuseke.rw.

  • Gutekinika.com
    Iyi ndwara imaze kuba icyorezo mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.
    Iki kibazo ugiye mu Turere/Districts twinshi twinshi tw’igihugu wagisangayo.
    Simvuga mu mashuri gusa ahubwo no mu bindi bikorwa bijyanye n’iterambere ry’igihugu.
    Barabeshya bagatanga raporo zitarizo ngo bibonere amanota meza.
    Iyo wibeshye ukavuga ukuri kw’ibintu Abayobozi bakwishyiramo bakazaruhuka ari uko bakwirengeje.

  • Ndabona byabatangaje nkaho ari ubwambere mubonye ibi muri iki gihugu? Twe tuba mu giturage turumirwa iyo twumva kuri za radio imihigo na za rapport zitangwa n’abayobozi. Gusa ntacyo twabikoraho kuko abo bayobozi bibera i Kigali bakumva ko abaturage bose babayeho nkabo. Ahaaaaa

  • Noneho ndumiwe amagambo ashize ivuga kabisa mbega Kayumba na inama njyanama y’akarere yayoboraga si ugutekinika noneho ni ukwivayo peeh. Ubuse koko nibi bishyizwe mubyo aregwa ndavuga Kayumba izi si facts and evidences, Gusa umuseke.rw niba mubishoboye mukorere iki kigo ubuvugizi muri MINEDUC na REB bagifashe naho ubundi abana biga aha ntaburezi bahakura uretse imvune na indwara zituruka ku mwanda.

  • uyu murenge utagira gitifu? sha wamugani mu Rwanda dufite umutekano

  • umurenge warugabano narinziko byarangiye? nahize imyaka 3 yikiciro rusange tro-com mukigo ES Rugabono nahavuye 2010 harahantu mucyaro hatavaga izuba ubona ko gut era imbere bigoye arko tumaze kumvako abayobozi bafite imihigo tugirango bazagira icyo bahindura none bari kwimirira gusa ubuyobozi bureba uko bahagera murakoze.

  • Ubwo Hari Umuntu Uri Kwiga Uteganyirijwe Uwo Mwanya. Mu Rwanda Se Ko Ibyo Tubimenyereye Ko Byose Ari Tekiniki Gusa, Mwagizengo Ni Mituelle Gusa! Wagirango Hari Abavukiye Kubaho Abandi Kwicwa N’inzara N’ubushomeri! Akanwa Karya Ntiwumve Kavuza Induru Ntiwumve! Abashomeri Bari Hanze Aha Bashoboye Ibintu Mwima Akazi Ngo Muzatekinika Gusa Muzaba Mureba Umujinya Ubarimo Nusandara!Uwo Murenge Ibyo Kuvuga Ngo Ni Habi Sibyo, Kuko Niyo Washaka 1000 bashaka kuwuyobora kdi babishoboye wababona!

  • rugabano ngo imaze imyaka 2 nta my nyamabanga nshingwa bikorwa bafite?

    ubuse umuyobozi wa kagari kakabuga bwana

    niyomugabo apholodis

    yaba akora iki?

    ndumva Bose baratereye agati muryinyo

    ikibabaje nuko gitifu niyonsaba sliaque yayoboye rugabano iba iyambere mukwesa imihigo kdi wumva ibibazo biriyo! bahamukuye bajyana muri bwishyura

    niyihaba thomas we niwe twaherukaga ubu ari muri murambi

    ubuse habura iki ngo babone gitifu?

Comments are closed.

en_USEnglish