Digiqole ad

Rugabano: Abana mu ishuri ubu bicaye neza. Umurenge nawo ufite ‘Gitifu’ nyuma y’imyaka 2

Mu nkuru yo mu ntangiriro z’uyu mwaka, abana biga ku ishuri ribanza rya Nyagasozi mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi bari babwiye Umuseke ko bifuza gutangira uyu mwaka bicaye ku ntebe kuko ushize bawize bicara ku mbaho bakandikira ku bibero bikabavuna cyane. Iki kibazo cyahise gihagurukirwa, ubu abana bicaye ku ntebe zabugenewe. Uyu murenge nawo wari umaze imyaka ibiri nta munyamabanga nshingwabikorwa ufite wahise umuhabwa.

Mu byumba bine by'iri shuri bicaraga ku mbaho, ubu muri bitatu baricara ku ntebe zabugenewe
Mu byumba bine by’iri shuri bicaraga ku mbaho, ubu muri bitatu baricara ku ntebe zikwiriye

Nyuma y’inkuru ku myigire y’aba bana, tariki 12 Mutarama 2015 ubuyobozi bw’ikigo n’ubw’ibanze bwakoresheje inama y’ababyeyi b’abana basaga 200 barererwa kuri iki kigo maze bahava bemeranyijwe ubufatanye buri mubyeyi nawe agatanga amafaranga 1000Rwf bagashaka intebe z’abana. Byarabaye.

Abana ku ishuri rya Nyagasozi batangiye ishuri kuwa mbere tariki 26 Mutarama 2015 mu byumba bine by’iri shuri ubu icyumba kimwe kigamo abana bo mu mwaka wa mbere nibo bataragezwaho intebe zabugenewe.

Jean de Dieu Mahoro, umwalimu mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yabwiye Umuseke ko impinduka zigaragara.

Ati “Nibyo abanyeshuri bicaraga nabi ariko ubu nawe amaso araguha, bicaye neza baranakurikiye yewe ntibarambirwa, bitandukanye na mbere aho umwana yandikiraga ku ivi   ukabona ko avunika rwose.”

Umwe mu banyshuli  wiga mu mwaka wa gatanu yabwiye Umuseke ko yishimiye intebe nshya kuko yavunikaga umugongo kubera kwicara ku rubaho mu ishuri ariko ubu akaba yiga akanandika yisanzuye.

Abana bo mu cyumba cy’umwaka wa mbere bataragezwaho intebe, nabo ngo zizageramo vuba nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iki kigo.

Abanyeshuri bigira mu cyumba kitarimo ‘ciment’ baboneyeho gusaba ko nabo bashyirirwamo ‘ciment’ kugira ngo bibarinde kuba barware amavunja.

Abanyeshuri ubu bicaye neza
Abanyeshuri ubu bicaye neza, abarimu bemeza ko bakurikira kurusha mbere

Andrew Sebatware uyobora iki kigo yabwiye Umuseke ko ubufatanye n’ababyeyi aribwo bwatumye hari igihinduka, ndetse ngo bihaye amazi atatu bakaba bamaze gusana icyumba cy’incuke cyari kimaze kuba itongo kubera kubura ikurikirana mu gihe cyari kigeze ku gusakarwa.

Uyu muyobozi avuga ko bemeranyijwe n’ababyeyi kwishakamo amafaranga yo kugura icyuma cy’imirasire y’izuba kugira ngo abana bo mu mwaka wa mbere bige ururimi rw’icyongereza bakoresheje ikoranabuhanga kuko kuri iki kigo nta mashanyarazi ahagera.

Iri shuri ubu ririho abanyeshuri 200 bafite abarezi batanu, rifite ibyumba bine (4) bityo bisaba ko hari icyumba kigiramo abo mu myaka ibiri ku munsi.

Aha ngo ni ukubera ubuke bw’abanyeshuri mu myaka imwe n’imwe kuko nko mu mwaka wa gatandatu umwaka ushize ngo hakoze abanyeshuri 16 b’iki kigo, nabo ntihagira n’umwe ubona amanota yo kwiga ku kigo cy’amashuri yisumbuye acumbikirwa yo.

Uyu murenge wa Rugabano nyuma y’imyaka ibiri nta munyamabanga nshigwabikorwa ufite ukaba mu minsi ishize warahise uhabwa Albert Mukama ufite imirimo yo kwita ku bibazo bitandukanye bigendanye n’imibereho myiza n’ibikorwa remezo biri muri uyu murenge w’icyaro mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Baruhutse kwandikira ku bibero ubu bicaye neza
Baruhutse kwandikira ku bibero ubu bicaye neza
Abo mu mwaka wa mbere nabo vuba ngo barazanirwa intebe zikwiriye bicare neza
Abo mu mwaka wa mbere nabo vuba ngo barazanirwa intebe zikwiriye bicare neza

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

7 Comments

  • birakomeye kabisa!reba abo bana uko basa maze ubagereranye n’abo mubona i Kigali biga za Green Hills, Kigali Parents,Horizon,Excella,etc maze ujye wirirwa uvuga ngo abana biga kimwe.sha ni ah’Imana kabisa, ariko ntacyo nabo bazavamo abagabo!

    • Ibyo ntibigutangaze bazavamo abagabo ! twebwe twize kuri ecole primaire de …………, ntabwo abize muri specialized schools nka ecole belge cg ahandi, simbona bamara imyaka n’imyaniko muri gvt nta gitekerezo batanze mu gihe twebwe tuba twatanze ibitekerezo!

  • AHaaaaa !!! Aka ni akumiro pee !! Harya ngo hariho uburezi kuri bose ? Biragoye pee !! ko abana babona amajirwe amwe. Ngo uburezi mu Rwanda ngo bwateye imbere ,Abana bose bahawe amahirwe amwe(Uburezi kuri bose .Ubu se koko niko bimeze ?

  • Ntabwo bizoroha. Bariya bana bo mu Rugabano ngo babonye intebe, ndabona babyiganira ku ntebe ari batatu. Ishuri bigiramo nta na ka sima karimo urabona hasi ibice by’amatafari bipanze bitababuza kurwara amavunja. Iriya niyo vision 2020?

    • @Kalisa kuvuga nabi ntigutuma abantu bumva icyo washatse kuvuga!Urwanda ni igihugu kiri mu bihugu bikenye kwisi gusa rushaka kuva muri iki cyiciro.rero nia uri muri south Afrika naho ari igihugu gikize urazi ko hari abatabona niri shule,batarya cg baba munzu ikozwe mu mabati yingunguru kuvahasi kugeza hejuru nka prison kandi barenga 6 aabyeyi nabana,abatunzwe niyarara(aho bata umwanda) ni benshi!!!!niba rero Kagame afite vision 2020 yo kugeza kubuzima bwiza(gushobora kurya,kwamara kwiga) abana bose burwanda. ubuse niba uvuze ibi hasigaye imyaka 6 muri 2021 uzavuga iki? kuko birakomeye kugirango abanyarwanda 100%bose bagerweho na vision 2020 kdi no muihugu ikomeye yewe na muri za scandinavie ba mbere mu kubaho neza kwisi hari abatagira amazu batuye mu mihanda!!!!niba ibyo mvuga ataribyo….ndategereje icyiyumviro cyawe

  • Mwaramutseho !
    Rwose njye ndashima ko mu Rda hageze itangazamakuru kuli internet, ndibuka akamaro ryagize mu guhwitura abategetsi ikibazo cy’abana b’imfubyi bararanaga i Butare barabuze aho bajya mu biruhuko IGITONDO.COM n’ubwo yahise ifunga

    Ibi nabyo ubigenzuye neza wasanga ali UGUTEKINIKA abana bakiga bicaye hasi kuko mu Rugabano abana baho biga mu ishuli barengeje 50 aliko aha urabona ko batanageze kuli 25 . iyo Photo niyo bakoze ngo bivane mu ipfunwe kandi si Gitifu bireba gusa kuko hali inzego nyinshi z’akarere zishinzwe imibereho myiza y’abaturage zakagombwe kwita ku bibazo nk’ibi
    Ikibazo si Mu rugbanao gusa ahubwo ni henshi mu Rwanda muzanyarukireyo cg muzabwire TI izatugireyo (Transparence internationale)

  • Mwiriwe ndongeye ndabashimiye kuko mwabashije gukurikirana ikibazo cyabo bana ndibuka ubushize uko bari bacaye nubwo nta byera ngo deee ariko byibura urabona ko bicaye neza ugereranije nuko bari bameze ndabashimiye kabisa muri abantu ba bagabo ni mwebwe mu kwiriye kuvugira abanyarwanda

    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish