Digiqole ad

RSB ifite impungenge kuri laboratoire zitanga ibipimo by’ibinyoma

 RSB ifite impungenge kuri laboratoire zitanga ibipimo by’ibinyoma

Dr. Mark uyobora RSB avuga ko mu Rwanda hari laboratoire zitanga amakuru y’ibinyoma bishobora gushyira ubuzima bwa bamwe mu kaga

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, kuri uyu wa Gatanu, Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB) cyerekanye impungenge gifitiye izindi laboratoire ziri mu gihugu  zitanga ibipimo bitanga amakuru y’ibinyoma ku buryo bishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga.

Dr. Mark uyobora RSB avuga ko mu Rwanda hari laboratoire zitanga amakuru y'ibinyoma bishobora gushyira ubuzima bwa bamwe mu kaga
Dr. Mark uyobora RSB avuga ko mu Rwanda hari laboratoire zitanga amakuru y’ibinyoma bishobora gushyira ubuzima bwa bamwe mu kaga

Mu gusura zimwe muri laboratoire za RSB, Abanyamakuru beretswe laboratoire ishinzwe gupima ibikoresho by’ubwubatsi, ishami rishinzwe ibipimo fatizo bijyanye na dimension.

Baneretswe kandi imashini ipima ubuziranenge bw’amatafari, imashini isuzuma insinga z’amashanyarazi n’ibindi.

Ubuyobozi bwa RSB buvuga ko hari za laboratoire ziri mu Rwanda zigomba gukora nk’uko iki kigo gikora ndetse zikajya  ku bipimo mpuzamahanga nk’uko na bo bizewe ku ruhando mpuzamahanga.

Umuyobozi wa RSB, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko hari ibintu bibiri za laboratoire ziri mu Rwanda zigomba gukora birimo gukorerwa igenzura kugira ngo harebwe niba zuzuje ibisabwa.

Avuga kandi ko n’abakozi b’izi laboratoire hazajya harebwa niba bafite ubushobozi bwo kujya mu marushanwa, bakarushanwa n’abandi bakareba ibyo bakora  niba  byujuje ubuziranenge.

Avuga ko zimwe muri Laboratpire zitanga ibipimo bihabanye n’ukuri, bigatuma bimwe mu bisubizo zitanga biyobya abaturage by’umwihariko izipima ibikoresho byo mu bwubatsi.

Ati “ Inyubako iyo igize ikibazo ihitana abantu benshi, nta nyubako ibamo umuntu umwe, ahubwo akenshi ibamo abantu benshi, iyo igize ikibazo yahitana benshi.

Umusanzu dutanga dushyiraho za Laboratoire mubonye  kugira ngo abantu bari muri ziriya nyubako hirya no hino mu gihugu  bagire ituze,  bumve ko bari mu nyubako itazabagwira, tugomba kuba mu nyubako ziramba.”

Dr. Mark avuga ko bo icyo  bibandaho ari ukuba  izi laboratoire zigomba kwizerwa kuko akenshi iyo bageze mu isoko, abapimiwe ibikoresho byabo (abaguzi) bereka RSB ko ibikoresho biba bitapimwe.

Ikigo RSB kivuga ko mu bindi bihugu, iyo imvura ibaye nyinshi amazi yinjira mu mazu y’abaturage  ugasanga nta kibazo zihuye nazo.

Umuyobozi w’iki kigo avuga ko ibi bitandukanye no mu Rwanda kuko ibipimo bya Laboratoire biba byatanze amakuru anyuranye n’ukuri bigatuma ba nyiri inzu bahura n’ibibabazo byo kuba inzu zabo zakwangirika kubera amakuru y’ibinyoma baba bahawe n’izi laboratoire.

Inama y’abaminisitiri  yemeje amategeko agenga inyubako,  RSB yo igasaba ko za laboratoire zubahiriza ibisabwa, kugira ngo bagendera hamwe batange ibipimo nyabyo. 

Muri Laboratoire ipima Fer a Beton abakozi barasuzuma
Muri Laboratoire ipima Fer a Beton abakozi barasuzuma
Gupima ubuziranenge bw'amabati na byo ngo biba bikwiye ubushishozi
Gupima ubuziranenge bw’amabati na byo ngo biba bikwiye ubushishozi
Ubuziranenge bwa cement bupimanwa ubuhanga
Ubuziranenge bwa cement bupimanwa ubuhanga
Ibipima ubuziranenge bw'amatafari na byo birahari
Ibipima ubuziranenge bw’amatafari na byo birahari

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish