Digiqole ad

Romeo Dallaire yavuze ko ‘Hotel Rwanda’ ari film atari ukuri

Senateri Romeo Dallaire, umujenerali w’umunyacanada wari uyuboye ingabo za Loni mu 1994 mu Rwanda, yakoze isezerano mu ijoro ryanyuma ava i Kigali nyuma ya Genocide.

Romeo Dallaire na Don Cheadle muri 'Hotel Rwanda'
Romeo Dallaire na Don Cheadle muri 'Hotel Rwanda'

Nasezeranije ko ntazatuma Genocide yo mu Rwanda yibagirana, bitewe nuko u Rwanda nta mbaraga rwari rufite ku rwego mpuzamahanga nta n’ubukungu kamere rwari rufite. Niyo mpamvu yenda nasigaye ngo njye mpamya ibyahabaye, kandi nzakomeza kubihamya” ni amagambo Dallaire yatangarije Huffington Post yo muri Canada kuwa kane tariki 29 Ukuboza

Nubwo Romeo Dallaire ashima ko hari abantu bagifite ubushake bwo kuvuga ku byabaye mu Rwanda, avuga ko hari ibyo anenga, birimo Film yari muzagombaga guhabwa Oscar Award ya “Hotel Rwanda”.

Dallaire yagize ati: “ agaciro kamwe iriya film ifite ni uko ituma Genocide yo mu Rwanda itibagirana, ariko ibiyirimo, ni Hollywood” “Iyo abantu bavuze Hollywood ni ukuvuga ko haba harabayemo kurenga ku kuri kw’ibikinwa, kuko iba ari film nyine

Dallaire wanditse ibitabo nka ‘Shake Hands With The Devil: The Failure of Humanity In Rwanda‘ na ‘They Fight Like Soldiers, They Die Like Children’ yavuze ko umukinnyi Don Cheadle (wakinnye nka Paul Rusesabagina muri Hotel Rwanda) yakinnye neza cyane, ariko atemeza ko ibyo yakinnye ari ukuri kwabaye koko.

Romeo Dallaire, umusenateri muri Canada, avuga ko usibye no kuba nawe yari i Kigali muri Genocide, bimuha kumenya amwe mu makuru yibyabaga, ariko abona ntawukwiye kwirengangiza ubuhamya bwa ba nyiri ubwite bavuga ko batakijijwe na Rusesabagina nkuko byakinwe muri iyo Film.

Dallaire wirinze kugira icyo avuga kuri Rusesabagina ubwe, mu kiganiro yahaye Huffington Post kuwa kane, yagaye iriya film yakoze.

Yagize ati: “Inkuru ikinnye siyo, ntabwo byari bikenwe” (The story is skewed and we didn’t need that)

Dallaire akaba yavuze ko, koko umuntu ashobora gukina film uko ayishaka, ariko akirinda kuyita ukuri, cyane cyane iyo ivuga ku buzima bwabantu bamwe bakiriho.

Akaba yibukije ko abayapani n’abanyamerika bagiye bakina film ku ntambara ya kabiri y’isi, buri wese ngo agakina uko yumva byamuha isura nziza, ariko bitari ukuri kandi ko nabo baje gusanga bitari bikenewe.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

15 Comments

  • Nguko ukuri kwambaye ubusa! Ureke abirirwa bavuga ngo barwanya Rusesabagina nku mpamvu za politiki!

  • uyu muzungu se kare kose yari he? ubu nawe amaze kurya kumafaranga ava mumisoro yabanyarwanda ngo atangire kuvugako iriya filme atariyo? hahaha,,,,

  • Ubundi film ubwayo ntacyo itwaye, ikibazo nuko rusesa ashaka kuyikoresha nkaho ibikubiyemo byose ari ukuri. ALUTA CONTINUA!!

    • aho niho Rusesabagina abera umucuruzi ukomeye maze injiji zikamwita intwali. ntakindi zizira, nukuba zarishyizemo ko ibintu byose ifilimi zerekana, ko abar’ukuri.

      gusa icyo nshimira “HOTEL RWANDA”, nubwo rwose ibyo yerekana ari cinema, ariko izahora ari urwibutso rwekana ko murwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi.

      mugire umwaka mushya muhire!!!

  • Iri zina na ryo rirandambiye. Wowe se uretse kwirira inkoko chez lando no gucunga icyunamo kigeze ukaza kwiriza ikindi wakoze ni ikihe?

  • NA WE YAKAHOMBYE KUGARAGAZA AHO UKURI KURI KUKO YARI MU RWANDA

  • ahaaaaaaaaaaaaa, Imana iturinde. buri wese ni ukwivugira uko abyumva. uwo se dallaire yakoze iki? kandi yari afite inshingano yo kurinda abantu.

    • icyo yakagombye gukora yaragikoze, kandi nubu aracyigikora ahamiriza amahanga ko yananiwe gukora ibyo yakagombye gukora igihe yarakenewe. kandi aharanira ko ibyabaye murwanda bitazongera kuba ahandi. ahubwo wowe usibye kuvuga ubusa, umariye iki abanyarwanda?

      • Film ni film nyine. Si documentaire cyangwa reportage. Iki ngenzi, n’uko igenekereza ku byerekeye uko genocide yagenze. Icyo tugomba kuvana muri yo, ni uko genecide yabaye koko. Nta bwoba rero kuko Leta ihari kandi ireberera twese. Naho kucyo Dallaire yaba yarakoze cyangwa yagombaga gukora, muzabaze Roger Bobo wari intumwa yihariye ya SG wa Loni.Amufite ho amakuru ahagije nk’uwari umukuriye

  • Oya ni ukuri icyo uriya mugabo yagombaga gukora ukurikije ibyo abandi bazungu benewabo bakoze inaha he tried his best for sure!Gusa haturudi nyuma ku ntera abanyarwanda twijyejejeho!!!
    murakoze

  • Ariko mwagiye mumenya amateka y’igihugu cyanyu?wowe nibwo wakumva Dalaire?ntacyo yarigukora abamuyobora batamuhaye uburenganzira!

  • ariko umusirikare nka general usiga abantu bapfa ukagenda amasasu atagushranye ujya he!! ni ikigarasha nawe.

  • yasize abantu bicwa kandi atari ananiwe kubashyikiriza inkotanyi i remera cyangwa senide!!!

    ni ikigarasha.

  • Exactly.
    Nkeka n’abatutsi bari kubimushimira.

    • Urivamo.

Comments are closed.

en_USEnglish