Digiqole ad

Rayon Sports, APR, Kiyovu, Mukura zahaye abakunzi bazo UBUNANI zitsinda

 Rayon Sports, APR, Kiyovu, Mukura zahaye abakunzi bazo UBUNANI zitsinda

Kuri uyu wa gatanu harakinwa imikino y’umunsi wa 11 wa Shampiyona “AZAM Rwanda Premier League” yakiniwe rimwe kugira ngo abakinnyi nabo bajye kwishimira iminsi y’Ubunani.

Mu mikino iri kuba Kirehe FC ya yakiriye Rayon Sports FC, Espoir FC yakira APR FC, Police FC yakiriye SC Kiyovu, Mukura VS yakira Amagaju FC, Sunrise FC yakira Gicumbi FC, Marines FC yakira Pepiniere FC, AS Kigali yakira Etincelles FC, naho Musanze FC yakira Bugesera FC.

Rayon Sports ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona, yamaze kubona ibitego bitatu byatsinzwe na Kwizera Pierrot ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, igitego cya kabiri gitsindwa na Eric Irambona, ku mupira yahawe na myugariro Ange Mutsinzi.

Abafana ba Rayon Sports ni benshi i Kirehe.
Abafana ba Rayon Sports ni benshi i Kirehe.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports

Bakame Eric Ndayishimiye, Jean d’Amour Mayor, Eric Irambona, Ange Mutsinzi, Munezero Fiston, Kwizera Pierrot, Fabrice Mugheni, Nova Bayama, Moustapha Nsengiyumva, Lomami Frank, na Nahimana Shasir.

11 babanje mu kibuga.
11 babanje mu kibuga.

Abakinnyi 11 babanje mu ku ruhande rwa Kirehe FC

Mbarushimana Emile, Nkurikiye Jackson, Shauri Nyamugenda Fiston, Nshizirungu Jean de dieu, Niyonkuru Vivien, Nizeyima Junior, Ndikumana Ibrahim, Mutabazi Isaie, Uwimbabazi Jean Paul, Kagabo Ismi, Muhoza Trezor.

Aba Kirehe babanje mu Kibuga.
Aba Kirehe babanje mu Kibuga.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Kagabo Ismi yamaze kwishyirira Kirehe FC igitego kimwe.

Mu gice cya kabiri, Nahimana Shassir yatsinze igitego cya gatatu, ku mupira wari uturutse muri corner yatewe n’Umurundi mugenzi we Kwizera Pierrot.

I Rusizi, APR FC yahatsindiye Espoir FC ibitego bibiri ku busa (2-0). Ni ubwa mbere Espoir itsinzwe umukino muri Shampiyona y’uyu Mwaka.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe n’umukinnyi wo hagati wugarira Bizimana Djihad na Sibomana Patrick Pappy.

Ku Kicukiro, Kiyovu Sports yamaze gutsinda Police FC yayakiriye ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).

Sunrise FC nayo yatsinze Gicumbi FC 2-0, byose byabonetse mu gice cya mbere. Naho, Mukura VS yari imaze iminsi idatsindwa, yabashije gutsinda Amagaju FC igitego 1-0.

Musanze FC yabashije kongera kwigarurira icyubahiro iwayo itsinda Bugesera FC ibitego 2-1, n’ubwo Bugesera ariyo yari yabanje gutsinda igitego.

Rayon Sports FC irakomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 29, ikurikiwe na APR FC n’amanota 27.

Andi mafoto yo ku mukino wa Kirehe FC na Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports Massudi Djuma asuhuza abatoza ba Kirehe FC.
Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma asuhuza abatoza ba Kirehe FC.
Abakinnyi nabo basuhuzanya.
Abakinnyi nabo basuhuzanya.
Ikibuga cya Kirehe "Gisaka Stadium" kitameze neza namba.
Ikibuga cya Kirehe “Gisaka Stadium” kitameze neza namba.
Ikipe y'abatoza ba Rayon Sports, Masudi, Maso, Lomami n'abandi bakurikirana umukino.
Ikipe y’abatoza ba Rayon Sports, Masudi, Maso, Lomami n’abandi bakurikirana umukino.
Abatoza ba Kirehe.
Abatoza ba Kirehe.

Roben Ngabo
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • UBWO NTIBIZABUZA APR GUTWARA IGIKOMBE RAYON ARIYO ITSINDA

  • ariko se iki kibuga gikinirwaho championa y’igihugu?!!!! FERWAFA irananiranye. biteye isoni.

    • @ emma

      Ntekereza ko uko ikibuga cyimeze ataricyo kibazo nyamukuru kuko wenda umuntu yabihuza n’ubushobozi bucye bw’amakipe kandi wenda icyifuzo ari ukwegereza imikino abaturage nk’aba bo ku Rusumo. Ikibazo gikomeye cyane kandi gikwiye guhagurukirwa ni uko FERWAFA hariamakipe ifata nk’abana abandi nk’ibinono wa mugani w’Abanyarwanda! None se wasobanura gute ko ikibuga cya Kirehe cyimeze kuriya cyemerwa, icya Gicumbi no ku Ruyenzi bakabyanga? Icya Nyagatare se ko bagikiniraho? Ibi n’ibindi bituma abantu bibaza aho ruhago mu Rwanda igana bagashoberwa. Ibi byo kubogama (ku mpamvu zitandukanye harimo amakipe atinywa cyangwa ruswa) ni nabyo bituma nta cyizere abafana bagirira ibyemezo bitandukanye FERWAFA ifata, cyane cyane kuva aho Nzamwita afatiye ubuyobozi.

Comments are closed.

en_USEnglish