Digiqole ad

Rayon: Sina Jerome yarasinye, Musa Mutuyimana ntibirarangira

Abakinnyi babiri   bizwi ko baguzwe  n’ikipe y’i Nyanza Mutuyimana Musa na Sina Jerome bavanwe mu ikipe ya Police FC  muri uku kwezi kwa cyenda ngo bombi ntibaragera i Nyanza,   Mutuyimana Musa we ntibirarangira neza nk’uko ubuyobozi bwa Rayon sport bwa bitangarije Umuseke.

Mutuyimana Moussa na Sina Jerome, abanyecongo Rayon Sports yabengutse
Mutuyimana Moussa na Sina Jerome, abanyecongo Rayon Sports yabengutse

Umuyobozi mukuru w’ungirije mu ikipe ya Rayon Sports  Gakumba Charles yabwiye Umuseke ko aba basore Rayon sport yamaze kubagura mu ikipe ya Police FC ariko ngo kuri Mutuyimana Musa haracyari ikibazo kuko ngo hari ikipe yo muri Congo (i Goma) ikiri kwaka indezo muri Police FC.

Gakumba yagize ati “Aba bakinnyi twamaze kubishyura ariko haracyari ikibazo kigomba gucyemurwa n’ikipe ya Police FC kuko hari impapuro tutarabona.”

Abajijwe niba Rayon Sports ijya kugura amaserano y’aba bakinnyi  muri Police FC yarabanje kuvugana n’abakinnyi kuko hari amakuru avuga ko Mutuyimana we abwira incuti ze za hafi ko ibigurwa na Royon ntabyo azi.

Gakumba yagize ati “ bose bari babizi kuko ubwo shampiyona yasubikwaga  ku itariki 20  z’uku, mbere gato ho iminsi ibiri  Mutuyimana Musa yari i Nyanza turi kumwe.”

Gakumba avuga ko ikizere gihari ko uyu mukinnyi azabonerwa ibyangombwa cyane ko ikipe ya Police FC  baguzemo ari ikipe ihagarariye urwego rwizewe n’abanyarwanda.

Muri Police FC , umunyabanga mukuru w’iyi kipe akaba n’umuvugizi wayo CIP Mayira Jean de Dieu yavuze koko ko bumvise amakuru ko Police FC iri gusabwa indezo ariko nta baruwa bigeze babona ibisaba.

Ati “ Iyo kipe nta nubwo nyibuka ariko igihe twari mu mikino itegura shampiyona  i Rubavu abo bagabo narababonye  bazanye na Mutuyimana ubwe ariko twababwiye ko twe ntacyo twavugana nabo.

Abajijwe impamvu ikipe ya Police FC ntacyo yavugana  nabo mu gihe baba bafite ibyangombwa bibyemeza, CIP Mayira yasubije ko uyu mukinnyi igihe  yamaze mu ikipe ya Marine FC ukongeraho imyaka ine yari amaze mu ikipe ya Police FC nta ndezo ikwiriye kumutangwaho.

Mayira ati “Ubu se nibwo baba bibutse ko bareze Mutuyimana Musa? kuki se batatse indezo tumugura mu ikipe ya Marines imyaka ine ishize?

CIP Mayira akomeza avuga ko Mutuyimana yababwiye ko impamvu iyi kipe yabimenye ari uko FERWAFA yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo muri iyi minsi bashaka kumenya amazina ye bwite ibi ngo byaje gutuma iyi kipe y’i Goma kugeza ubu itaramenyakana neza ihita ikanguka ikaka indezo.

Aba bakinnyi bombi Mutuyimana Musa na Sina Jerome bagurishijwe n’ikipe ya Police FC kubera ikibazo cy’uko bari abanyamahanga kandi barahinduye amazina, ikipe ya Rayon sports yahise ibagura ndetse inabatanga ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mwaka wa shampiyona izatangira mu kwezi kwa 10 gusa kugeza ubu ifite ibyangombwa Sina Jerome gusa.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mukomere abo ba congomani baransekeje baraka indezo se nibo bamubyaye ko bamubonye akuze usibye ko njyewe nubwo mussa ari umuhanga ariko njyewe uwo dukeneye cyane ni Sina kuko imbere niho twari dufite ikibazo cyane kuruta hagati bose yego bazatugirira akamaro ariko cyane Sina

  • Ibi bisubizo by’uyu mupolisi ntibisobanutse kuko hakwiye gusuzumwa niba ibyo iyo kipe itavugwa izina y’i Goma ivuga bifite cyangwa bidafite ishingiro maze bakabaha igisubizo gikwiye. Impamvu mvuga ibi ni uko niba iyi kipe ariyo igomba gutuma ibyangombwa bya Musa biboneka, ni ngombwa ko hamenyekana ugomba gutanga iyo ndezo ivugwa kandi Police FC ikabigiramo uruhare kuko niyo iheruka kumugurisha! Bitabaye ibyo baba baragurishije umukinnyi utari uwabo (Police FC) neza, bikaba byaba na ngombwa ko basubiza cash bafashe mu gihe bigaragaye ko uyu mukinnyi abuze ibyangombwa kubera iyo ndezo!

Comments are closed.

en_USEnglish