Digiqole ad

Rayon irakina nta ba myugariro bayo umwe wavunitse undi urwaye amaso

Saa 15h30 kuri uyu wa 21 Ukwakira 2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Rayon Sports irakina n’Isonga FC, yanganyije umukino ubanza, Rayon iraba idafite ba myugariro bayo Faustin Usengimana ufite ikibazo cy’imvune na Tubane James urwaye amaso.

Faustin Usengimana wavunikiye ku mukino w'Amagaju muri week end ishize
Faustin Usengimana wavunikiye ku mukino w’Amagaju muri week end ishize

Usengimana Faustin yavunikiye ku mukino ubanza wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports yakinagamo n’ikipe y’Amagaju ahita anasimburwa mu gice cya mbere.

Umutoza wa Rayon Sports  ubu, Sosthene Rumumba,  avuga ko uyu musore yagize imvune idakanganye ariko abaganga bahisemo ko uyu mukino yaza kutawukina .

Ku mukinnyi Tubane James we agomba kumara igihe cy’ukwezi adakina kubera ikibazo cy’uburwayi bw’amaso afite .

Sosthene avuga ko uyu myugariro yahawe ikiruhuko n’ikipe kubera ko arwaye.

Aba bakinnyi bombi barasimbuzwa Majyambere Alipe na Manzi Censere Hubert wavuye mu ikipe ya Gicumbi FC.

Umukino ubanza wa shampiyona yabonye amanota atatu itsinze ikipe y’Amagaju igitego 1-0 cyatsinzwe na Peter Kagabo, Isonga FC yo umukino ubanza wa shampiyona yari yagiye i Rubavu aho yanganyirije na Etencelle ibitego 2-2.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga kuruhande rw’ikipe ya Rayon sport 4-4-2: Ndayishimiye Jean Luke, Sibomana Abouba, Nizigiyimana Kalim, Majyambere Alype, Manzi Censere Hubert, Ndatimana Robert, Hategekimana Hakim Aphrodis, Ndayisenga Fuade, Havugarurema J.Paul, Muganza Isaac na Peter Kagabo.

Nyuma yo kuvunika Usengimana yasimbuwe na ...bavanye muri Gicumbi FC
Nyuma yo kuvunika Usengimana yasimbuwe na Manzi Hubert bavanye muri Gicumbi FC
Imvune Faustin yagize mu ivi umutoza avuga ko idakanganye
Imvune Faustin yagize mu ivi umutoza avuga ko idakanganye. Tubane we amaze iminsi arwaye amaso

Kuri uyu wa 21 Ukwakira hari umukino umwe, Indi iteganyijwe kuwa 22/10/2014:

Police FC vs SC Kiyovu (Kicukiro)
Marines vs Sunrise (Umuganda)
AS Kigali vs APR (Regional)
Mukura vs Gicumbi (Mumena)
Amagaju vs Espoir (Nyamagabe)
Musanze vs Etincelles (Musanze)

Photos/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Isonga 2 -Rayon Sports 0
    Niko tubyifuza.

Comments are closed.

en_USEnglish