Digiqole ad

Puff Daddy, Diddy, P. Diddy menya iby’uyu mugabo

Amazina ye ni Sean John Combs, avuga ko yiswe Puff akiri umwana kuko yagiraga umujinya cyane, naho Daddy ni akazina yavanye mu mupira (football americain) yakinnye akiri umugirigiri, ni umugabo ubu w’imyaka 43, ni umunyamuziki wuzuye, umukinnyi wa filimi, rwiyemezamirimo n’ibindi.

Sean Diddy Combs
Sean Diddy Combs

Yavukiye muri Harlem akurira i Mount Vernon mu mujyi wa New York nyina yari yafashaga abarimu mu ishuri, naho se yakoranaga na Frank Lucas wamenyekanye cyane mu gucuruza ibiyobyabwenge muri new York mu myaka ya 1960, Ise wa P Diddy yarashwe afite imyaka 33 gusa, Diddy yari akiri umwana muto cyane.

Mbere yuko ashinga Labels izwi cyane yitwa Bad Boy Records  mu 1993 yabanje kuba umuntu ugerageza impano muri studio ya Uptown Records.

Combs  yatwaye ibihembo bikomeye muri america nka Grammy Awards eshatu,atwara ibihembo bya bibiri MTV Video Awards.

Nyuma yo gushinga imizi muri muzika yinjiye mu zindi ‘business’ ashinga uruganda rukor aimynda rwa Sean Johns, ndetse agaragara mu bikorwa byo kwamamaza imyambaro benshi bita fashion disigners of America.

Afite ibindi bikorwa byinshi bimugira umuherwe biri inyuma ya muzika nubwo ariyo ntangiriro, mu 2012 Forbes Magazine yatangaje ko afite umurengera wa miliyoni 550$ akaza mu banyamuzika batunze kurusha abandi ku isi yose.

Izina rye riri ku muhanda witwa "Holly Walk of Fame"  ushyirwaho izina ry'igihangange muri 'Entertainment"
Izina rye riri ku muhanda witwa “Holly Walk of Fame” ushyirwaho izina ry’igihangange muri ‘Entertainment”

Ubutunzi bwe aherutse kubwerekana mu minsi ishize

Mu minshi ishize, uyu mugabo ufite abana batanu yerekanye indege ye yihariye y’umukara yakoresheje (private Jet) ndetse n’imodoka y’akataraboneka yo mu bwoko bwa Maybash maze asaba abandi bahanzi nkawe biyita ba Boss kugenza macye kuko ngo aho ifaranga riri ritavuga.

Ni nyuma y’uko bamwe ngo bari bamaze iminsi bavuga ko yaba yarakennye.

Uyu mugabo yabyaye abana batanu kuri banyina batandukanye. Afite iwe habiri kuko afite inzu abamo i New Jersey ahitwa Alpine, inzu yaguze miliyoni 7$. Akagira n’indi nzu abamo mu gihe cy’ubukonje (winter) muri Leta ya Florida ahitwa Miami yaguze miliyoni 14.3$ mu 2003.

Sean Diddy Combs mu 2010 yatangarije The People Magazine ko nta banga rindi ry’umutungo. Ati “ Nta Illuminati, nta mbaraga zindi zidasanzwe, nta bujura nta butekamutwe, ni umurimo no gukora cyane. Niryo banga.”

Sean Combs n'abahungu be bakuru
Sean Combs n’abahungu be bakuru
Yerekanye imodoka ye yo mu bwoko bwa Maybash ndetse na Private Jet ye y'umukara
Yerekanye imodoka ye yo mu bwoko bwa Maybash ndetse na Private Jet ye y’umukara
1324889505100
Aha hose ni iwe i Alpine muri New Jersey
132376734240
Ubwato bwe (Private Yatch) yise Maraya
132385882640
Nawe hari ubwo yurira ‘Stage’ ngo akore umwuga we yambaye ijipo. Si urban Boys gusa
1327992207
We n’abahungu be batatu bicaye ku modoka ya Rolls Royce yase
Ibanga nta rindi ni ugukunda umurimo. Komera ku murimo wawe nawe
Ibanga nta rindi ni ugukunda umurimo. Komera ku murimo wawe nawe

Photos/Internet

Eric BIRORI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Congs PDD. n’abana bawe ni beza.

  • Nibyo kurubu ukora cyane
    Ba bigambo boys bati ujya
    Mu nyanja sinzi ngo za illuminati n’ibindi byinshi

  • my favorite diddy,u are number 1 for 1

  • afite abana beza kbsa

  • Buriya bwato yabwise izina ribi cyane (MARAYA????)

Comments are closed.

en_USEnglish