Digiqole ad

PGGSS6: Uko igitaramo kibanziriza icya nyuma cyari cyifashe i Rubavu (Amafoto)

 PGGSS6: Uko igitaramo kibanziriza icya nyuma cyari cyifashe i Rubavu (Amafoto)

Saa 14h00’ nibwo igitaramo kibanziriza icya nyuma cy’iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu cyatangiye.

Mc Anita Pendo mbere yuko abahanzi baza ku rubyiniro abanza guha abafana umwanya wo kubyina indirimbo z'abahanzi bakunda
Mc Anita Pendo mbere yuko abahanzi baza ku rubyiniro abanza guha abafana umwanya wo kubyina indirimbo z’abahanzi bakunda

Mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Ntengo mu Mujyi wa Rubavu mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba niho icyo gitaramo cyabereye.

Nk’uko bisanzwe, iri rushanwa ryitabirwa n’abantu ingeri zose baba baje kureba uburyo abahanzi bafana bitwara muri iryo rushanwa.

Muri 2011 ubwo iri rushanwa ryatangiraga ryegukanywe na Tom Close. Icyo gihe bikaba byarageze ku munota wa nyuma ahanganye cyane na Jay Polly byaje no kuvamo amahane hagaterwa amabuye.

Nubwo abantu bose baba badakomoka mu Karere icyo gitaramo kiberamo, kubera gukunda abahanzi babo ntibibuza abantu kuza aho byabereye nubwo hari abahagera barushye kubera kuva kure no gutaha ngo bikabavuna kuko bagera mu mago yabo bwije cyane.

Abahanzi bose uko ari 10 barimo guhatanira kwegukana iri rushanwa, bose biteguye guhiganwa kuko nta n’umwe ufite ikibazo cy’uburwayi cyangwa se indi mpamvu y’indi yatuma atigaragaza.

Ku itariki ya 13 Kanama 2016 kuri Stade Amahoro i Remera nibwo hateganyijwe igitaramo cya nyuma cy’iri rushanwa. Mu bahanzi barimo, Jules Sentore, Umutare Gaby, Young Grace, Bruce Melodie, Danny Vumbi, TBB, Danny Nanone, Urban Boys, Christopher na Allioni nibo bagomba kuvamo uzegukana iri rushanwa.

Niba waragiye ukurikirana ibitaramo byose uko ari birindwi byatambutse, ninde muhanzi ubona ukwiye kwegukana iri rushanwa?

Uko abahanzi bagiye bitwara ku rubyiniro mu mafoto

Nubwo hari izuba ritoroshye ariko n'abaza bujuje imyaka y'ubukure babona ikinyobwa cya Primus
Nubwo hari izuba ritoroshye ariko n’abaza bujuje imyaka y’ubukure babona ikinyobwa cya Primus
Abafana ba Young Grace baje ku bwinshi dore ko iyi Ntara ariyo akomokamo
Abafana ba Young Grace baje ku bwinshi dore ko iyi Ntara ariyo akomokamo
Amaboko yose ari mu kirere kubera ko barimo gusomerwa amazina y'abahanzi bagiye kuza kubataramira
Amaboko yose ari mu kirere kubera ko barimo gusomerwa amazina y’abahanzi bagiye kuza kubataramira
Lion Imanzi na Tonzi bagize akanamankemurampaka bamaze kugera aho bateganyirijwe kwicara ngo bakurikirane igitaramo
Lion Imanzi na Tonzi bagize akanamankemurampaka bamaze kugera aho bateganyirijwe kwicara ngo bakurikirane igitaramo
Danny Nanone niwe wahamagawe bwa mbere ibyo bakunze kurwana n'isi. Gusa yerekanye ko ari umuraperi uzi ibyo akaora kand ufite ubunararibonye muri iri rushanwa.
Danny Nanone niwe wahamagawe bwa mbere ibyo bakunze kurwana n’isi. Gusa yerekanye ko ari umuraperi uzi ibyo akora
Danny Nanone na Khalfan
Danny Nanone na Khalfan
Ni muri ubu buryo Gaby Umutare yaje yambaye. Mu ndirimbo ye yise 'Mesa kamwe' yishimiwe
Ni muri ubu buryo Gaby Umutare yaje yambaye. Mu ndirimbo ye yise ‘Mesa kamwe’ yishimiwe
Umutare Gaby iminota myinshi ye aririmba afunze amaso. Ibi ngo bimufasha kumva neza ibyo arimo kuririmba
Umutare Gaby iminota myinshi ye aririmba afunze amaso. Ibi ngo bimufasha kumva neza ibyo arimo kuririmba
Nubwo batumva ururimi rw'ikinyarwanda ntibibabuza kwishimira umuhanzi bumva uzi kuririmba
Nubwo batumva ururimi rw’ikinyarwanda ntibibabuza kwishimira umuhanzi bumva uzi kuririmba
Allioni nubwo aribwo yitabiriye iri rushanwa bwa mbere. Amaze kugira umubare w'abafana utari muto
Allioni nubwo aribwo yitabiriye iri rushanwa bwa mbere. Amaze kugira umubare w’abafana utari muto
Allioni mu ndirimbo ye yise 'Pole pole'
Allioni mu ndirimbo ye yise ‘Pole pole’
Basaza ba Young Grace na Nyina baje kumushyigikira
Basaza ba Young Grace na Nyina baje kumushyigikira
Bruce Melodie arashaka igikombe ku ngufu kubera uburyo yitwayemo neza i Rubavu
Bruce Melodie arashaka igikombe ku ngufu kubera uburyo yitwayemo neza i Rubavu
Melodie ni umuhanzi w'umuhanga yaba mu miririmbire ye ndetse no mu myandkire y'indirimbo ze
Melodie ni umuhanzi w’umuhanga yaba mu miririmbire ye ndetse no mu myandkire y’indirimbo ze
Aba bemeye n'imweto bazikuramo ngo babone uko bizihirwa neza
Aba bemeye n’imweto bazikuramo ngo babone uko bizihirwa neza
Danny Vumbi uko yagiye aririmba mu Ntara zitandukanye niko yagiye arushaho kumenya uburyo yitwara imbere y'abafana. Muri iki gitaramo ari mu bahanzi bitwaye neza
Danny Vumbi uko yagiye aririmba mu Ntara zitandukanye niko yagiye arushaho kumenya uburyo yitwara imbere y’abafana. Muri iki gitaramo ari mu bahanzi bitwaye neza
Danny Vumbi mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo 'Ni danger na Ni uwacu'
Danny Vumbi mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Ni danger na Ni uwacu’
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bari muri iri rushanwa bazwiho ubuhanga mu muririmbire yabo y'umwimerere 'Live'
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bari muri iri rushanwa bazwiho ubuhanga mu muririmbire yabo y’umwimerere ‘Live’
Jules hano yacecekesheje abacuranzi kugirango yumvishe neza aba Judges umurindi w'abafana yari afite
Jules hano yacecekesheje abacuranzi kugirango yumvishe neza aba Judges umurindi w’abafana yari afite
Umwe mu basore ba BKGL nibo bashinzwe umutekano b'aba bahanzi
Umwe mu basore ba BKGL nibo bashinzwe umutekano w’aba bahanzi
Nk'uko babivuga ko inkoko iri i wabo ishonda umukara, Young Grace yerekanye ko ashyigikiwe cyane mu Karere ka Rubavu
Nk’uko babivuga ko inkoko iri i wabo ishonda umukara, Young Grace yerekanye ko ashyigikiwe cyane mu Karere ka Rubavu
Young Grace ni umwe mu bahanzi babiri b'abakobwa bari muri iri rushanwa
Young Grace ni umwe mu bahanzi babiri b’abakobwa bari muri iri rushanwa
Aba ni abafana ba Young Grace bamwerekaga ko bamushyigikiye
Aba ni abafana ba Young Grace bamwerekaga ko bamushyigikiye
TBB ni itsinda rije muri iri rushanwa bwa mbere. Ariko imbaraga berekana ku rubyiniro zituma benshi mu bakunda umuziki nyarwanda bibashimisha
TBB ni itsinda rije muri iri rushanwa bwa mbere. Ariko imbaraga berekana ku rubyiniro zituma benshi mu bakunda umuziki nyarwanda bibashimisha
Tino, Bob na Benja nibo bagize itsinda rya TBB
Tino, Bob na Benja nibo bagize itsinda rya TBB
Christopher yaje arwaye cyane mu muhogo. Gusa abafana be ntibamutengushye ni ubu buryo bamweretsemo ko bamushyigikiye
Christopher yaje arwaye cyane mu muhogo. Gusa abafana be ntibamutengushye ni ubu buryo bamweretsemo ko bamushyigikiye
Uyu amafoto arayafata ubutitsa. Kubera ko baba bazongera kubona aba bahanzi mu wundi mwaka
Uyu amafoto arayafata ubutitsa. Kubera ko baba bazongera kubona aba bahanzi mu wundi mwaka
Christopher yaje asaraye cyane. Gusa yerekanye ko afite abafana benshi ndetse anashaka igikombe
Christopher yaje asaraye cyane. Gusa yerekanye ko afite abafana benshi ndetse anashaka igikombe
Yageze aho umwuka umubana mukeya. Gusa yagombaga kurangiza indirimbo ze.
Yageze aho umwuka umubana mukeya. Gusa yagombaga kurangiza indirimbo ze.
Safi niwe muhanzi wo muri Urban Boys ukora chorus 'inyikirizo' z'indirimbo zabo
Safi niwe muhanzi wo muri Urban Boys ukora chorus ‘inyikirizo’ z’indirimbo zabo
Urban Boys ikomeje kwitwara neza muri iri rushanwa
Urban Boys ikomeje kwitwara neza muri iri rushanwa

Photos:Evode Mugunga/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Urban boys Bruce Melody christopher ahasigaye abandi barwanire imyanya isigaye.

  • urban boys nimwe mutahiwe

  • Urban boys baragikwiye kand bagiharaniye igihe nta gucika intege!

  • UMVA PE URBAN BOYS NABAMBERE PE MUCYIBAHE NTIMUBATERE KUBABARA PE

Comments are closed.

en_USEnglish