Saa 14h00’ nibwo igitaramo kibanziriza icya nyuma cy’iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu cyatangiye.
Mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Ntengo mu Mujyi wa Rubavu mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba niho icyo gitaramo cyabereye.
Nk’uko bisanzwe, iri rushanwa ryitabirwa n’abantu ingeri zose baba baje kureba uburyo abahanzi bafana bitwara muri iryo rushanwa.
Muri 2011 ubwo iri rushanwa ryatangiraga ryegukanywe na Tom Close. Icyo gihe bikaba byarageze ku munota wa nyuma ahanganye cyane na Jay Polly byaje no kuvamo amahane hagaterwa amabuye.
Nubwo abantu bose baba badakomoka mu Karere icyo gitaramo kiberamo, kubera gukunda abahanzi babo ntibibuza abantu kuza aho byabereye nubwo hari abahagera barushye kubera kuva kure no gutaha ngo bikabavuna kuko bagera mu mago yabo bwije cyane.
Abahanzi bose uko ari 10 barimo guhatanira kwegukana iri rushanwa, bose biteguye guhiganwa kuko nta n’umwe ufite ikibazo cy’uburwayi cyangwa se indi mpamvu y’indi yatuma atigaragaza.
Ku itariki ya 13 Kanama 2016 kuri Stade Amahoro i Remera nibwo hateganyijwe igitaramo cya nyuma cy’iri rushanwa. Mu bahanzi barimo, Jules Sentore, Umutare Gaby, Young Grace, Bruce Melodie, Danny Vumbi, TBB, Danny Nanone, Urban Boys, Christopher na Allioni nibo bagomba kuvamo uzegukana iri rushanwa.
Niba waragiye ukurikirana ibitaramo byose uko ari birindwi byatambutse, ninde muhanzi ubona ukwiye kwegukana iri rushanwa?
Uko abahanzi bagiye bitwara ku rubyiniro mu mafoto
4 Comments
Urban boys Bruce Melody christopher ahasigaye abandi barwanire imyanya isigaye.
urban boys nimwe mutahiwe
Urban boys baragikwiye kand bagiharaniye igihe nta gucika intege!
UMVA PE URBAN BOYS NABAMBERE PE MUCYIBAHE NTIMUBATERE KUBABARA PE
Comments are closed.