Digiqole ad

Perezida Paul Kagame yagabiye Perezida Museveni inyambo 10

Mu ruzinduko Nyakubahwa Perezida wa Uganda Kaguta Yoweli Museveni arimo mu Rwanda ubu arimo gutambagizwa igihugu aho arimo kwerekwa ibikorwa bimewe by’amajyambere ndetse na gahunda za leta.

H.E Paul Kagame agabira inyambo 10 H.E Museveni mu rwuri
H.E Paul Kagame agabira inyambo 10 H.E Museveni mu rwuri(photo internet)
Inyambo 10 H.E Kagame agabiye H.E Museveni mu rwuri
Inyambo 10 H.E Kagame agabiye H.E Museveni mu rwuri (photo internet)
Perezida Kagame na Madame Jeanette Kagame bari kumwe na Perezida Yoweli n'umukobwa we Natasha Museveni kuri  Muhazi. (Photo facebook)
Perezida Kagame na Madame Jeanette Kagame bari kumwe na Perezida Yoweli Museveni n'umukobwa we Natasha Museveni kuri Muhazi. (Photo facebook)

Nyuma yo gukora umuganda k’umunsi w’ejo mu murenge wa Nyarugunga ahubakwa amashuri aho yariteye inkunga ingana n’ amadorali y’Amerika 300, 000 ($300000) akabakaba 128,000,000 y’amanyarwanda ubu arimo gutemberezwa mu rwuri rw’inka z’Inyambo rwa Nyakubahwa Paul Kagame ruherereye mu ntara y’iburasirazuba ku nkombe y’ikiyaga cya Muhazi, aho H.E Museveni ahawe Inyambo 10.

K’umunsi w’ejo kandi umufasha wa Museveni ari kumwe na Jannette Kagame bakoze nabo umuganda i Cyeru banasura abanyeshuli bari mu ngando z’itorero ry’igihugu i Gako mu ntara y’iburasirazuba.

Perezida Museveni na Perezida Kagame mu muganda bubaka amashuri
Perezida Museveni na Perezida Kagame mu muganda bubaka amashuri (photo internet)

 

Aha bubakaga umusinga w'ishuri
Aha bubakaga umusingi w'ishuri (photo internet)
Perezida Museveni mu ijambo rye ati umuganda si uwa banyarwanda gusa ahubwo ni uwa abanyafurika
Perezida Museveni mu ijambo rye ati umuganda si uwa banyarwanda gusa ahubwo ni uwa abanyafurika (photo internet)
Perezida Kagame mu ijambo rye ati "Perezida Museveni si ubwa mbere atanze umuganda ku Rwanda"
Perezida Kagame mu ijambo rye ati "Perezida Museveni si ubwa mbere atanze umuganda ku Rwanda" (photo internet)
H.E Museveni yakirwa ku mugaragaro ku kibuga cy'indege i Kanombe
H.E Museveni yakirwa ku mugaragaro ku kibuga cy'indege i Kanombe (photo internet)
Perezida Museveni na Perezida Kagame n'abafasha babo
Perezida Museveni na Perezida Kagame n'abafasha babo (photo internet)

Tubibutse ko Museveni akiri mu Rwanda tukaba dukomeza kubakurikiranira ibikorwa n’ibiganiro agirana n’abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda.

Photo

 

Umuseke.com

15 Comments

  • urwanda rwakira neza abarugana kuko twemera ko isuka ibagara ubucuti ari akarenge,kugirango n’ubutaha bazagaruke dukomeze ubucuti.

  • Niba hari igihugu cyakira neza abanyamahanga ni u Rwanda!Muzarebe Abagande,abarunde,aba Tz,aba Congoleese n’abandi iyo bari mu Rwanda baba bafite ijambo nk’abene gihugu.Ariko uzagere iwabo urebe!Kwiga ariko si ukujya muri class gusa,tujye tubakira neza;duhereye no kubayobozi babo.Umuco mwiza wose bajye bawukura i Rwanda bawigane!

  • Hari ahantu bigira ubuperezida nanjye nabwigira kabisa
    Gusa Chef wiyi Shantiye, sinumva impamvu atahaye ingofero yabugenewe yambarwa mugihe cyo kubaka. ubutaha azayibuke, aba bagabo se bambara amajire bo kuki batabafashaga kubaka wa,

  • Muzambwirire kagame ko hari abantu bo muri nyamagabe bahuye nakaga, inka zabo inkuba ikazikubita, niba hari izindi asigaranye azabibuke, kugira ngo hato batazicwa nubworo

  • akebo kajya iwamugarura koko,uganda yafashije abanyarwanda kuva kera,kwitura perezida wabo ni umuco mwiza abanyarwanda twahoranye kandi dukomeje.

  • nizere kokaregeya atazongera kwikarakasa muri uganda

    • Niyegena, uzi gusetsa cyane. Ngo Karegeya ntazongera kwikarakasa muli Uganda? Usibye na Uganda se last month ntiyali London? Inzira ziragendwa nimuhumure kandi nk’uko n’Afandi Museveni yabivuze, no ku bwa Habyarimana yagendaga mu Rwanda kandi ntibyamubujije kuduha support tujya kurubohoza. Mukanure amaso gusa murebe

      • reka iterabwoba sha!tureba iki tutabonye se?uretse nawe,nta n’undi waduhangara kuko twamwandagaza

        • Aliko shahu ari Rwabutogo ntukangata! Mwamwandagaza mute se kandi nawe amafunzo mwarayaherewe hamwe ndetse hari ayo abarusha akabarusha n’inshuti? Ndakubwiye ngo mukanure amaso gusa murebe gusa.

        • icyo nkubwiyecyo menyako uko ingoma ihinduka niko n’indi ijyaho .menyako ntangoma idahangurwa ,kandi umenyeko n’abandi mwakivanyemo bari abagabo kandi bafite ibikoresho bihagije ariko ibyitso byadukozeho .ndavuga abagambanyi,nawe rero reka kwishongora.tuzanagifata ye murabesha.kayumba,karegeya turikumwe n’abandi benshi utazi kandi n’amafaranga arahari imisanzu iratangwa.

          • ariko sha Murarwana mupfa iki ko muvukana.humbwo se wagirango nubwambere leta yubumwe ihana ikanaha nimbabazi abananiranye.maze nabakase abandi amazosi babashubije mubandi bana!
            Hubwo Karegeya azabanguke bamuhe imbabazi imirimo itaraba myinshi ngo bamwibagirwe!none se nibyaye ikiboze ko ikirigata!

  • ibibintu nibyiza pe. ariko nakora iki ngo president wacu musabe impfizi ikomoka mu inka ze ko ar’izambere kumva naremwa. najye ndumworozi kandi nkunda inka cyaneeeeeeeeee.

  • Reka Mbambwize ukuri ibi bintu birashimishije pe nukuri birashimishije ,Imana i
    shimwe

  • BURIYA ARAMUGABIYE GUSA KWELI INYAMBO ICUMI ZOSE? UBWO SE YABA ASIGARANYE ZINGAHE? CYANGWA AGIKEMURIYE RIMWE AFATIRA IREMBO IVAN KO MBONA NATASHA AFITE IKIMERO KIZA. GUSABA NO GUKWA BYABERA ENTEBBE NAHO NYUMA Y´UBUKWE ABATUMIWE BAKAKIRIRWA MU RUGO RUSHYA RW´ABAGENI I…MBEGA IGISHARAGATI CYABA KIRINZWE, SIMFE N´ABAVUMBYI N´UBUZIZI BWAZARINDIRA KO BAMENA IMBETEZI. NAHO UBUNDI NTAHO BWAMENERA NDABARAHIYE

    • museven n umugabo kuko akund abanyarwanda ariko kagame we nuwo kutwonka n iyiibuke aba bakene yavanye mubyabo kuber itearambere mutubeshyeshya.

Comments are closed.

en_USEnglish