Digiqole ad

P-FLA: Kugenda amahanga, gucuruza ibiyobyabwenge, gereza, GUHINDUKA.

Iki ni ikiganiro kirambuye P-Fla yagiranye n’Umuseke.com kuri uyu wa 28 Gashyantare, ni ikiganiro ku buzima bwe ibyo yaciyemo, uburyo yafunzwe mu mahanga atandukanye acuruza ibiyobyabwenge, n’uko yaje guhinduka ubu akaba atanga inama ku rubyiruko.

P-Fla mu kiganiro n'Umuseke.com kuri uyu wa 28 Gashyantare
P-Fla mu kiganiro n’Umuseke.com kuri uyu wa 28 Gashyantare

P Fla ni nde? Ni uwa he?

Yitwa Murerwa Amani Hakizimana aka P Fla. Yavutse mu 1983 mu mujyi wa Kigali, amashuri abanza yayize ahantu hatandukanye kuko iwabo bakundaga kwimuka kubera akazi ababyeyi be bakoraga.

Primaire yayitangiriye muri Ecole Francaise i Butare, banyuzamo bajya i Cyangugu, ariko bagaruka i Burare.

Nyuma ya Genocide P Fla yakomereje amashuri abanza muri Libya aho umubyeyi we André Bumaya yari yagizwe ambasaderi w’u Rwanda, aha niho yayarangirije anatangira ayisumbuye.

Mu 1998 P Fla yagarutse mu Rwanda akomereza amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Nyuma yaje kwerekeza muri Norvege, aho niho yarangirije amashuri yisumbuye mu ishami ry’amategeko, nyuma akaba atarakomeje kubera gahunda z’ubuzima nk’uko abivuga, ariko ubu akaba ngo yitegura gusubira kwiga akajya muri Kaminuza.
Yinjiye muri muzika ate?

Indirimbo ya mbere yayikoze avuye hanze arangije muri Norvege agarutse mu Rwanda mu  2008, avuga ko yagiye muri studio atagamije kuba umuhanzi wabigize umwuga ahubwo agamije kuruhura.

Indirimbo ya mbere yanjye yitwaga NTUZANKINISHE” yakozwe na BZB muri TFP.

Nari maze kunyura mu bintu byinshi, nari mbayeho njyenyine mu myaka umunani i burayi ntari kumwe n’ababyeyi ntari kumwe n’inshuti zo mu bwana. Nasaga n’uwatorongeye.

Nashakaga ariko kandi kuzana ikintu kitari gihari mu Rwanda, kuririmba ubuzima bwanjye butoroshye.

I Burayi ntabwo nahagize ubuzima bwiza.

Nafunzwe kenshi by’igihe gito muri za gereza muri Norvege, igifungo kinini nafunzwe ni icyo nafunzwe amezi icyenda muri Danmark, nari nafungiwe drogue, njye nari umu trafficker nari mfite abantu benshi dukorana.”

 

Ibya drogue byaje bite?

“Nahoraga numva umuntu atakora akazi gaciriritse, numvaga umuntu atakora nko muri restaurant, cyangwa ngo asige irangi, ibintu byo gucuruza ibiyobyabwenge byari kuri chart rero, ewana nkumva nibyo nanjye nakwikorera.

Ariko na Hip Hop yabigiragamo influence kubera indirimbo za hip hop twabaga twumva turi abajeune cyane.

Rimwe rero baza kunsaka mvanye ibiyobyabwenge Norvege mbijyanye Danemark baramfata ndaburana ndakatirwa, nyuma baza no kumbabarira nsubira muri Norvege aho nabaga.

Gusa gahunda zarakomeje kuko sinari gushobora gusubira kw’ishuri nikomereza muri izo game, kuko abantu baranshukaga ngo ufite protection dukomeze deals.

Nafungiwe Danemark, Germany ho nigeze kuhakubita umwaka mfunze, Holland, Norvege ho ni kenshi kuko niho nabaga nahafungiwe kenshi gacye gacye.

Muri Africa nta gihugu kitari u Rwanda nigeze mfungirwamo (yari amaze amezi abiri n’igice afunze). Igihe nataye muri gereza sinzi uko kingana, gufungwa nta kintu kizima kirimo ariko cyane cyane gukora ibibi ku rubyiruko ni bibi cyane.

Ibyambayeho ntabwo ari ibintu nashyize muri gahunda, ni ukubera ibyo nakoraga rimwe na rimwe byabaga ari ngombwa. Ntabwo navuga ko narenganyijwe kuko sinari shyashya, nari nariyangaje mu bintu bitari bizima.”

 

Ubwe yakoreshe ibiyobyabwenge

“Ibiyobyabwenge simpakana ko nabikoresheje kuko nakoresheje byinshi cyane nanjye ntanibuka, ariko kujya muri details zabyo ntacyo bimaze kuko n’abana basoma iki kiganiro nabo bakumva ngo eeee burya n’ibi ni ibi.

Ibyo bavuga ko niteraga n’ibyo mu nshinge byo ntabwo aribyo, nabyo ndabizi kandi n’abanye n’ababikoraga nabyo, ariko njye sinigeze mbikora, kandi na hano mu Rwanda ndumva ntabo nzi babikora.”

P-Fla yarahindutse si uwo yavugaga

“P-Fla ubu ndi umuntu wahindutse, sinkiri muri izo gahunda.

Ubu ubuzima bwanjye buri kuri holaire, sinshobora gusohoka mu rugo ntafite gahunda ifatika, sinshobora guhaguruka ntagiye muri gahunda imfitiye inyungu.

Ndi umuntu ukunda gusoma, mba ndi mu rugo nisomera ibitabo bitandukanye, ndasenga bikamfasha, mba ntegura gahunda zanjye neza. Ndumva kandi muri njye nifitemo no kwinjira muri Film industry, ibyo byose ni ibintu bisaba gutuza.

Bwa buzima bwo kwirirwa mu marigara ntibizongera gushoboka, mfite gahunda ndende y’ubuzima bwanjye, ariko nkomba gukora ibyo byose nyuma yo guhinduka.”

 

Ntabwo azava muri Hip Hop

“Ntabwo nava muri kuko Hip Hop ni inzira, hari abayinyuramo bakora nk’ibyo nakoraga ari nabyo baririmba.

Ubu njye ngiye gukora Hip Hop itanga ubutumwa bwiza kuko Hip Hop wayikora utabariza abababaye, wamagana maralia,duteze uburezi imbere, uvuga ku byishimo n’ibindi byubaka abantu n’urubyiruko bitabasenya.Hip Hop byose ishobora kubikora.

Ndashaka ko Hip Hop yanjye yubaka umuryango wanjye, n’igihugu cyanjye.”

 

Agiye kurushinga byemewe n’amategeko

Ubu ntabwo ari kubana n’umugore we n’umwana wabo Ntwari Oltis. Ariko nubwo ubu batabana ariko ngo arifuza ko babana vuba aha.

Ati “ Aka message ka nyuma ku bazabona ino Interview yacu, nababwira ko nubwo hari ibibazo byinshi iki gihugu cyacu gifite, abantu ubu ntibakwiye kwita ku bibabazo gusa. Uhura n’umuntu ati wapi ni ibibazo man, ati ni Danger.

Ariko njye ndashaka ko abantu bahindukira bagashaka cyane ibisubizo kuri ibyo bibazo aho kubivuga cyane bakajya bavuga bati byaciyemo.

Ubuzima ntabwo buba bwiza ari uko ufite ababyeyi cyangwa akazi gusa, ahubwo niyo waba ufite ibibazo byinshi cyane burya hari byinshi byiza shitani iba yagukinze rideaux mu maso ntubibone. Iyo rideaux rero iyo ubashije kuyivanaho ubona ibintu byiza byinshi biri hirya y’ibyo bibazo.

Urugero: ushobora gufata agakapu agashyiramo utuzi kuko aritwo ufite ukazamukana agatabo ukigira Mont Kigali ukisomera aho kwirirwa mu marigara, nzi neza ko uhava hari byinshi bifungutse mu maso yawe, ubonye bimwe mu byiza utari kuzabona. Mu Rwanda dufite amahirwe kuko hari n’amahoro n’umutekano bisesuye”

Arashimira abamufashije mu mpinduka

ndashimira cyane Imana, ndashimira nanone Mama wanjye, ndetse n’umugore wanjye. Nibo cyane cyane bari inyuma yo guhinduka kwanjye, n’ibyo nzageraho ndabibakesha cyane.

Murakoze cyane”

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

31 Comments

  • Nukuri uhoraho amushoboze kdi amworohereze amufashe kugera ku byiza byose yifuza!erega burya guhinduka birashoboka biturutse ku guhitamo kwa muntu!

    • Capital p ndushijeho kumukanda.erega kuba ari umwana wa Andre Bumaya ntibivuga ko atakora amakosa.mwebwe mumunenga se nt’ amakosa mukora?ushobora gusanga musambanya abana,namwe izo drugs murazinywa.muri mwe ni nde wagiye kukarubanda especially on air ngo avuge amakosa yakoze?had u ever heard king David and bathisabe story?yemeye ko yamusambanyije anica umugabo we uriya.None se dear friendz uretse p.fla ni nde wundi wemeye amakosa yakoze akemera no guhinduka.ahubwo police ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bamwifashishije na we yahindura benshi mu rubyiruko.hola capital p the great

  • Eeeh ese nuwa André Bumaya?uziko arumwana wo mubisubizo bana?
    Ark ino nkuru ninziza pe ku rubyiruko cyane cyane!
    Rwose P-Fla mwifurije gukomeza iyo nzira nziza atangiye azagire amahirwe mubuzima!

  • Eeh burya numwana wa Bumaya bana?!!!P-FLA Imana ikomeze ikube hafi inzira ufashe ni nziza kd uzafasha benshi guhinduka!Ino nkuru ni nziza cyane!

  • Hahahahaaaa,akabaye icwende ntikoga,niyo koze ntigacya,niyo gakeye ntigashira umunuko,niyo gashize umunuko ntikanywerwamo,niyo kanywerewemo…!P-FLA ahinduka?ba uretse gato uzamwumva!!

  • Ng’amashuri yisumbuye mu ishamiry’amategeko
    muri Norverge???!!!.HAHAHAHAHA.Wagiy’ ureka kubeshya no kwiyemera. Ngo gukora muri restaurant muri Norverge nakazi gaciririts’utari gukora???.Norverge uri kuvug’ashobora kub’ atariyo tuzi kuko sinibaza neza ko harako wari kubona kuberako nzi nabanya norverge benshyi bakabona biyshy’ icyuya kandi biga kuri university. Nkansw’umwirabura wumu sans papier nkuko warumeze.

    • Nujya kugira icyo uvuga ujye ubanza wihereho ntabwo ari byiza guca intege umuntu kano kageni.

      • @Fils. Ntabw’arukumuc’integ’ariko bishoboka k’ibi yavuz’abantu bose badashobora kubibona kimwe bitewe na perspective buri wes’abireberaho.kuri perspective yanjye mbona haraho ya beshe kuko najye nize muri Norverge. 1)Nta mashuri yisumbuye yigish’ amategeko muri norvege. so kuri perspective yanjye mbibona nko kubeshya. 2)kukora muri restaurant S’akazi gaciriritse kubuly’umuntu yakwishora muri drugs.Nz’ abana benshyi base ari ba ministers muri Norvege twakoranaga twiganaga kuri university bita NTHO bagakoraga abandi bagakora muri za butikk. så Nkurikij’uko nzi life muri Norvege mbibonamo kwiyemera birenz’urugero.

        • @Yabba: Ariko nawe ntukiyemere bigeze aho!Wasobanura ute ko amashuli ya Norvege yose uzi ibyo yigisha?Kuburyo wavuga ko ntamashuli yisumbuye yigisha iby`amategeko ariyo!Ese ubwo ibyo amashuli y`akarere urimo yigisha byo urabizi?Contre success gusa!Urababaje!

    • wapisha.Si igitangaza kuba yabona kariya kazi avuga ari muri Norvege.Abanyeshuri mu burayi cyane cyane b’abanyamahanga(bo muhugo biciriritse)bashobora kubona akazi.Ntago ari akazi qualifier,ni akazi gacirirtse kadasaba kuba ufite icyangombwa.Ako kazi bakita fack(fucken) Job,nko koza amasahani muri restarent,…..Ntibyatangaza rero ko ashobora kukabona.We(P-FLA)we yari ya kanze kuberako ari umwana wa Ministre(Ambassadeur)

  • p fla urumwana mwizape numvisamatekayawe birandenga pe byibuze indimi uzi zonyine zagutungape kd nanone urumusore mwiza itekerezeho koko kd madam agufashe kuko aragukunda kd ndakwinginze ndakwinginze hinduka

  • Birababaje niba koko hari abantu bacana intege nkabamwe mubashyizeho comments munsi aha. P-FLA ukurikije ubuzima yaciyemo ukareba n’intambwe arimo gutera yiyubaka mubuzima bushya, ni urugero rwiza kubandi nkawe. kandi binamunaniye ni umuntu ariko yagerageje. iyinkuru kurinjye ni inkuru y’umwaka kuri ururubuga (my view)

  • Aha ndashaka kurebera hamwe na Yabba aho Pifla yaba yabeshye n’aho yavugishije ukuri.
    Aho yavugushishije ukuri: Si Pifla wenyine wanga akazi ko muri Resitora ndetse no gukubura muburayi no muri Amerika, kuba Pifla yakwiyumvamo umwana wo mubiporeze ntiyikoze bene aka kazi birashoboka cyane, urugero rutari kure ni uko nk’Abasomali(Somaliens)n’abandi batajya bikoza bene utu tuzi kandi muri rusange iwabo ntacyo barya, impamvu ni uko ayo bashobora kuzigama nyuma yo kwishyura inzu n’imisoro angana neza n’ayo bashobora kubika aturutse kumfashanyo bahabwa buri kwezi(Allocation sociale).
    Aho Pifla yabeshye: Mubihugu by’iburaya bw’amajyaruguru, amashuli abanza bayiga imyaka icyenda mbese wagira ngo niho twakopeye 9 years. Nyuma yayo ukomeza mucyiciro gikurikiyeho cy’imyaka 3 ariko mubyukuri ntakintu cy’umwuga uba wigamo. Kuko imyuga ihambaye yigwa muri za kaminuza n’amashuli makuru(mwalimu, muganga, umuforomo, umunyamategeko, utanga n’ukora imiti). Indimyuga icishirije ushobora kuyiga haba nyuma y’amashuri yisumbuye cyangwa se ukirangiza imyaka 9 y’ibanze ariko mbisubiremo muburayi bw’amajyaruguru ntawe urangiza amashuli yisumbuye mubintu runaka.
    Pifla rero ndumva uko biri kose ntukiri umwana, wagerageje bibi byinshi kandi umusaruro wabyo warawubonye, shikama usenge Imana ikomeze ikuyobore munzira z’ugushaka kwayo, nanjye nkwemereye inkunga y’amasengesho. Ntakinanira Uhorako kanatsinda ko nawe ubwawe ushaka guhinduka, byazaba agahebuzo iririmbiye Imana nibura indirimbo 1 muri iyo njyana yawe. Ngaho kemera muvandi nzanezezwa no kumwa warabaye umugabo nyamugabo kandi wubaha Imana.

    • Ikigaragara nuk’ushobora kub’uba Muri Norvege cyangwa warahabaye.Nanjye ibyo navuze niko mbibona kuri perspective yanjye nkumuntu wahize, nkaba nz’abana benshyi babanya Norvege bafite base baba ministers biga kuri za Universties bagakora muri za butikk naza MC Donalds.
      Nah’abanya somalia bo
      1)Ntibashobora gukora murirestaurant zi serva inyama bataz’aho zabagiwe kubera kwemera kwabo.
      2)Nib’ub’I Burayi uzi neza k’abazungu badakunda gukoresha aba Somalia kubera ko basab’umwanya wo gusara mugihe abazungu bashyaka k’ufata akazi kabo nkimana yawe niyo mbanv’abanya somalia benshyi bahitamo gutwara za tax.

      Nah’ibyo gufata sosialle byo ntitwabyunvikanaho kuko kri njye numva ntamuntu wumugabo wakwang’akazi ngwajye kwirirw’atonz’umurongo yuzuza ama forms kuri nav(social ofice).
      Keretse ko nzi neza ko nta nuwo bayah’atagaragaje neza ko yashats’akazi akabura kandi bayaguha kuri condition yuk’ugomba gutonda kur’ofice yabo kuva mugitondo kugera nimugoroba. Kurinjyewe mbona byab’arukwiteshya agaciro gutond’ayo masaha yose imbere yabantu babanyagazuguro.

      Mugihe waba waranze gukora muri restor’aho wagombaga guhembwa 2x ayo sociall’iguha + 12% byumushara wakoreye mumwaka barayagusubiza muri jun as hollidays money.So ntamunt’afata sociale money muri Norverge kuberak’adashaya gukor’akazi gaciririts’ahubwo namafrang’ ahabw’abafite gihamya ko bagerageje kushak’ubuzi ubwaribwo bwose bubaho kwisi bakabubura.

  • Harya Bumaya ntiyigeze kuyobora Mifotra??hahahaaa….!!!

  • Kuki tutanezezwa nibyiza Mr pfla komeza gahunda zawe ntibaguce intege ahubwo ndasaba ubwo ugiye gutangira kwandika lyrics zigisha plse gerageza no gushiramo gospel murakoze

  • P Fla Komereza aho. Ikibi ni ukuba mu mafuti ukayasaziramo. Kandi gushaka niko gushobora, Imana ikomeze ikuyobire. Abaguca intege bareke sibo Mana. Abavuga ko ubeshya bareke aha si mu rukiko ngo utange ibimenyetso, babyange cg babyemere wowe komeza gahunda yawe.

  • YOOOO!pfla congz kabsa niba warahindutse kuko nari mubantu bakwanga ariko uhereye none ndagukunze cyane peeee komerezaho tukuri inyuma.

  • NJYE MBONA NTA GITANGAZA KIRIMO KO YARI KWANGA AKAZI KO MURI RESTAURENT AGACURUZA IBIYOBYABWENGE BITEWE NA IMAGE MBI AKO KAZI TUGAHA MURWANDA WENDA NAWE AKABA ARIYO YARI AGIFITE MUMUTWE KANDI TWIBUKEKO YARAVUYE MURWANDA SE ARI MINISTRE MURI LIBYA ARI UMUDIPLOMATE UGENERWA IBYO AKENEYE BYOSE N’UMURYANGO WE SO YARI YARAMENYEREYE UBUZIMA BWOROSHYE KDI URETSE RISK ZIRIMO UMUSONGARERE WESE YAHITAMO GUCURUZA IBIYOBYABWENGE KURUTA AKANDI KAZI KOSE KUKO BIBAMO AMAFARANGA UDASHOBORA KWINJIZA WAKOZE AKANDI KAZI AKARIKO KOSE. DORE UKO BUSSINESS ZIKURIKIRANA KU IS MUKWINJIZA AGATUBUTSE:
    1.IBIKOMOKA KURI PETROL
    2.AMABUYE Y’AGACIRO
    3.IBIYOBYABWENGE
    4.INTWARO.

  • kbisa P komereza aho kbisa!!! benshi muri twe turanduye cyane hari benshi baguca kime bagusebya kndi bo barapfuye bahagaza!!! gusa wowe courage kndi uzabijyera dragues sibintu byahatari iyo uziretse zigushiramo… kandi ibyiza biri mbere musaz .. urekane nowo mukaritasi ngo ni yabba!!!! P never give up man!!!!

  • uri babironi nubundi abana babakire muri ibinani

  • urumuhigi komeza wifatire kumaswing mwana!

  • Imana ibe mu ruhande rwawe ikurinde imitego ya satani

  • uyu yitwa papy yabaye norvege ndamuzi ari sans papier ni ugute uhangara ukabeshya ngo amashuli yisumbuye wayarangirije norvege? ngo mu bya amategeko? twagiye tureka kwiyemera ariko?ikindi wabeshyemo cyane ngo 2008 ngo warangije amashuli urataha si deport norway yaguhaye ugatahanwa ku ngufu ni abapolice bakurinze mu ndenge ngo udatoroka? apuuuu wibeshya abantu nturahinduka ahubwo urashaka amarangamutima ya abantu tu

    • Niba yihannye ibibi yakoraga icyonicyo kiza cyane naho ubundi gutondeka imyaka yamashuri naho wize nta message irimo,nonese twese muma CV yacu ntibigucanga kwibuka ngo muruyumwaka uyu nuyu nigaga muwakangahe?ikiganiro nyamukuru yabahaga message y’ihinduka rye,ntabo ari amashuri yize nimyaka yayizemo, ikigaragara nuko nawe washakaga kutwereka ko wagezeyo kandi ntacyo byatumarira.

  • P Fla, assalam alaikum warahmatullah wa barakatuh! cyane cyane ko ndi umu fan wawe nkaba nkunda ko injyana yawe muri Hip Hop nta wundi mu rapper wo mu Rwanda uyishoboye, niba koko warahindutse tukaba tugiye kubona ijisho ryawe rireba normally kandi ukaba utazajyanwa mont kigali no gucoma ahubwo ujyanwe no gusoma, I assure u a briallant future inshallah! Mama wawe kandi ni umubyeyi mwiza ndetse na girlfriend wawe, ibyo bakubwiye ni ukuri, so keep it up. Ibyo kuvuga ngo urabeshya ntubihe agaciro icyangombwa ni uko ugiye guhindura gahunda mbi wari warahaye ubuzima bwawe. I’m happy 4 u!

  • p yihangane ntahindure slangs naho guhinduka niwe bifitiye akamaro yenda nabandi bahinduka

  • P warababaye jyewd jean bedel nkwemera byo gupfa!

  • p fra inama utanze niyo iyaba abajen birirwa kumarigara babasha gusoma iyi nkuru kandi bagahinduka abanywa ibiyobya bwenge bakabireka nzineza ko ibibazo murubyi ruko byagabanuka umwanzuro wafashe niwo kandi komereza ho

  • nibyiza cyane power first ladies after kbs every one iz happy man keep it up

  • ntimukigire aba analyst bakomee,uwomujama nibayaragezeyo kubera yari rubanda rugufi akabura akomuri restaurent ntakagirengo yari nka P wari mwene diplomatie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish