Digiqole ad

Oda Paccy yashyize kuri Instagram ye ifoto idasanzwe

 Oda Paccy yashyize kuri Instagram ye ifoto idasanzwe

Umurapirikazi Oda Paccy yaraye ashyize ifoto ku nkuta ze ku mbuga nkoranyambaga za Instagram na Facebook yavugishije benshi kubera ukuntu agaragara.

Ifoto Paccy yashyize kuri instagram ye.
Ifoto Paccy yashyize kuri instagram ye.

Iyi foto igaragaza uburanga abenshi batazi kuri uyu muhanzi ugiye kumara hafi imyaka 10 muri Muzika yavugishije bamwe mu bamukurikira gusa batatunguwe kuko asa n’umaze kumenyereza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto nk’aya.

Amagambo Oda Paccy muri iyi minsi wiyita ‘ikigirwamana cy’injyana ya HipHop (HipHop goddess)’ yanditse kuri iyi foto biragoye kumenya icyo yashakaga kuvuga, aho yagize ati “Destroy wat Destroys u???????? u wanted a reason,here is da one ???????????????????????? (Senya ibigusenya,…mwashakaga/washakaga impamvu, imwe ngiyi hano).”

Paccy amaze iminsi ahinduye uburyo agaragara mu mashusho y’indirimbo ze ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho asigaye ashyira amafoto agaragaza uburanga bwe, rimwe mu iturufu abahanzikazi ku isi yose bari gukoresha kugira ngo barusheho kumenyekana no gukundwa na benshi.

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ariko se buriya nibwo buranga ashaka kutwereka reba ariya mabere ye yabaye imishumi neza neza nta mubyeyi wakwiyerekana kuriya pee

  • Hanyumase mwebwe mundusha iyi ni bikini cyangwa na sv zisanzwe..niba ari sv rero ikabutura imeza kuriya nabakecuru ntibakizambara.

  • ahahaaahaha ngo ni SV ahahahah

  • hahahahah ndebera mukorogo ndake kera tukigana na Paci APEM Ruli twamwitaga Bwuka ari agakara asa no munsi y’ishyga none yabaye umuzungu ndake, mbega Mukorogo hahahaha Bwuka wee amahirwe masa nubwo busa bwawe gusa jye nta ninyinya nakwereka pe

  • Uyu mugore yarakwiye kujya yiyuyabaha, nta munyarwanda uba akeneye kureba ubusa bwe usibye babandi batakigira umutimanama. Oda we, ntabwo kwiyambika ubusa uri umubyeyi bigukwiriye, nubwo uwo mwabyaranye yakwanze ntabwo warukwiriye kwiyandarika bigeze hariya ujya ugera, ngirango usibye abagabo n’abasore b’ibirara bamwe babaswe n’ubusambanyi ntawundi rwose ukeneye kureba amabere yawe cyangwa se kureba uko igitsina cyawe cyishushanya mu ikariso kereka nyine bamwe baba bashaka kwiterera akanyamerika. Kutwereka ubwiza wiyambika ubusa tubiguhereye 0/10, doreko inzobe unatwereka ngo uyikesha ka mukorogo. Please ubaha ububyeyi bwawe, kuririmba hip hop no gushaka kuba umusitari warukwiye kumenya aho ubigarukiriza.

  • Umubi yaramwinjiranye.

  • Haaa sinzi ibyo murimo njye ndabona uyu mwana asa neza rwose,ahubwo nuko ukuboko kwankingirije sinirebere iyo miterere y’igitsina cye muvuga.bibatwaye iki niba aribyo akunda izo comment mujye muzishyira kuri ba nyampinga muba mwatoye ngo bahagararire igihugu naho uwihagarariye ubwe namubwiriki azageze aho ashaka rwose

  • Hhhhhhhh ariko abanyashyari baragwira paccy vugisha injiji wigaramiye ndakwemera abata umwanya bakuvuga nabi nibakongerere imbaraga mukobwa mwiza

  • ewana komerezaho sha ntago udutunguye!!!!!!

  • Yambaye uko ashaka, ni uburenganzira bwe. please, reba ibikureba. umuntu mukuru yambara uko ashaka, apfa kuba ntawe abangamiye. Mukore ibyanyu bibateza imbere, mureke abandi babeho uko bashaka. bapfa kuba ntaburenganzira bw’abandi bantu babangamiye. Turi muri 2017.

Comments are closed.

en_USEnglish