Digiqole ad

Nyobozi na Njyanama ntibavuga rumwe ku igurishwa ry’isoko rya Gisenyi

Rubavu, 28 Gashyantare 2015 – Nk’uko byatangajwe mu nama Njyanama yabaye mu cyumweru gishize abajyanama bo mu karere ka Rubavu batunguwe no kumva bagejejweho raporo y’uko Komite Nyobozi yagurishije isoko rya Gisenyi kuri Miliyari imwe na miliyoni Magana atatu makumyabiri n’eshanu (1.325.096.228Frws) ndetse bakongeza rwiyemezamirimo  ahagombaga kuzubakwa gare ubu hakorera isokon risanzwe.

Inyubako y'isoko rigezweho rya Rubavu yananiye Akarere kuyirangiza kubera amikoro
Inyubako y’isoko rigezweho rya Rubavu yananiye Akarere kuyirangiza kubera amikoro

Abagize Inama Njyanama bahise bashinga komisiyo y’ubukungu gukurikirana icyo kibazo nyuma yo kugikurikirana yaje kwemeza ko  isoko ritagurishijwe nk’uko Komite Nyobozi ibivuga ahubwo ririmo ibidasobanutse byinshi mu migurishirize yaryo kandi ko rwiyemezamirimo agomba gusesa amasezerano.

Kugeza ubu hashize imyaka irenga ine iri soko rya kijyambere ryubatswe mu mugi wa Rubavu kugeza ubu rikaba ritaruzura kuko byavuzwe ko amikoro yabaye make ku ruhande rw’Akarere karyubakaga ari nako hafashwe umwanzuro wo kurigurisha.

Muri iriya nama Inama Njyanama yabajije Komite Nyobozi yari ihagarariwe na Sheikh Bahame Hassan umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Buntu Ezechiel n’ushinzwe imibereho myiza Nyirasafari R Rachel, bemeje ko hose hagurishijwe n’amasezerano akaba yarasinywe n’umuyobozi w’Akarere ndetse n’ihererekanyabubasha rikaba ryarakozwe nk’uko umwe mu bagize Inama Njyanama utifuje ko amazina ye atangazwa yabibwiye Umuseke.

Uyu kandi yabwiye Umuseke ko  mu igurishwa ry’iri soko babonyemo ibidasobanutse byinshi kuko hakozwe amasezerano ariko nta mafaranga rwiyemezamirimo yatanze kuko bari barumvikanye ko azabanza kwishyura kimwe cya kabiri (1/2) andi akazayishyura arangije kubaka.

Ahari uruziga ni isoko rishaje rya Gisenyi ahari hagenewe kubakwa gare photo Maisha P
Ahari uruziga ni isoko rishaje rya Gisenyi ahari hagenewe kubakwa gare/photo Maisha P/Umuseke

Abajyanama ngo batangajwe no kuba  rwiyemezamirimo yari agiye gutangira imirimo yo kubaka nta faranga na rimwe aratanga kandi n’ubu butaka bundi bukaba bwaragurishijwe butari muri gahunda yo kugurishwa kuko hari harateganyirijwe kuzubakwa gare nshya ya Rubavu.

Kugeza ubu hategerejwe ko indi nama Njyanama izaterana ikagezwaho imyanzuro ku kibazo cy’isoko rya Rubavu ryagurishijwe mu buryo Inama Njyanama y’Akarere itemeye.

Abacuruzi bo mu mugi wa Rubavu bibumbiye muri Koperative yitwa CAMER bo bavuga ko bashatse kugura iri soko bagacibwa amafaranga y’ikirenga kuko baciwe miliyari zirenga eshatu nyamara haje undi bamuca miliyari imwe irenga nayo yemerewe kuzatanga mu byiciro bibiri.

Aba bacuruzi bakaba bavuga ko batumva impamvu Akarere katababona nk’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, ibi ngo bakabibonera aho Akarere kari kashyizeho amananiza mu gitabo gikubiyemo amabwiriza y’isoko (DAO) ryo kugura iyi nyubako ituzuye, bo kabakvuga ko iri gurishwa ryabayemo amanyanga bagasaba ko bisubirwamo.

Iri soko rikaba ryaraguzwe na kampani yitwa ABBA ltd

Nubwo aba bayobozi b’Akarere ka Rubavu batanze isoko bakongeraho n’ubutaka butateganyijwe, bari bifuje ko itangazamakuru rigaragaza inyubako izagurishwa gusa.

PATRICK Maisha
UM– USEKE.RW/Rubavu

10 Comments

  • Dore ihurizo ahubwo. Niba koko Njyanama ifite ijambo mu miyoborere y’akarere bigiye kugaragarira kuri iki kibazo cy’isoko rya Rubavu District.

  • Nkubu abayobozi batinyuka gukora amahano nkaya babafunga ibikuba bigacika koko !!!!

    Bafungwe baryozwe amanyanga yabo bacibwe indishyi hamwe bazateza ibyabo bagasigara igeruheru nicyo kizaca uyu muco mubi.

  • Umwiherero ubafateho umwanzuro

  • None se ko.muvuga ngo DAO yaratanzwe ngo irimo.amananiza, ayo mananiza ni ayahe? Ntihabayeho gupiganwa mumucyo se!? Ahaguzwe nihari muri DAO se!? Inkuru ntisobanuste irabyita amanyanga ariko ntiyagaragaze!!

  • Aba bayobozi bafa ibyemezo bahubutse rwose njye nsinumva ukuntu irisoko ryagurishwa njyanama ntacyo ibiziho ahahaha! Nibafungwa ngo babasengere kandi aribo babyiteye Rubavu weeeee!!!

  • Ahubwo se niba njyanama itabizi,ninde warigurishije? Ikitemewe na njyanama ntagaciro kigira.

  • Ntawe bitangaje. Ibi bisubiza ibyo duhora tuvuga ko njyanama zitabaho, ari baringa. Iyo ziza kuba zibaho uyu mugabo ntaba yaraye akiri Mayor. Baba bamuhagaritse bagatangiza investigation yigenda kuko iyi ni scandal kandi ni nini bihagije. Ikibabaje nuko bibera mu bikorwa by’abaturage. Impamvu ibyo bitashobotse: Aho kubibaza Bahame baza ubyihishe inyuma kuko Mayor nziko atabitinyuka. Gusa gukoreshwa amakosa nkaya birababaje kuko Mayor azabibazwa kandi anarengana. Gusa abura personality.

  • Ahubwo njye nari ntarumva uko icyibazo jyiteye..nyumvise mumpera..nkibaza nti..nute Isoko rigurishwa Miriyari na miriyoni 325..kdi nayo adahari Cashe..mugihe abacuruzi bibumbiye mushyirahamwe..ryabacuruzi I Rubavu..basabye akarere gutanga arenzayo akarere kakabyirengajyiza..?? Byongeye ngo na njyanama ntabyo izi byongeye rwiyemeza mirimo waguze isoko yongezwa nubutaka bwu buntu..nta cyiguzi..mura nyumvira Bako..??…Cyereka niba ari Meya waryigurishije wenda we ya kwibera kano kajyeni..bibaye arundi kdi Meya akabyemera akanasinya mukuri yaba yarugushijwe mumakosa…adakwiye kumuntu nkawe ibi bihita binyibusta irya Machini yo guscya Presida yahaye abaturage akarere gatanga ishaje iyo Presida yahaye abaturage nziza ikatishwa ahandi birangira bategestwe kuyishyura…ibi byose namanyanga abantu bakora..ataruko aribyo batorewe gukora ahubwo aruko..Gukunda I Gihugu byasimbujwe gukunda indazabo..aha abakuricyirana ni mukuricyirane.

  • BAHAME ati” abo ni abanzi b’igihugu”

  • Ndabona Njyanama yaba isinziriye niba. icyo nzi ni uko nta gikorwa nka kiriya cyakorwa Njyanama itabizi, yewe n’uwagura yaba yibeshye niba atazi ububasha aho buturuka. ibi birimo urujijo niba atari uguharabika.

Comments are closed.

en_USEnglish