Digiqole ad

Nyamasheke: Ishyamba rya 5Ha rimaze iminsi 3 rishya…

 Nyamasheke: Ishyamba rya 5Ha rimaze iminsi 3 rishya…

*Mu gice kimwe, umuriro ngo wavuye mu bavumvu bahakura ubuhura
*Umwana watwikaga icyocyezo yatwitse ikindi gice bihurira hagati

Ishyamba ry’ibiti bya Pinus riri mu midigudu itatu ya Gisenyi, Mitango na Kagari mu kagari ka Karengera Umurenge wa Kirimbi rimaze iminsi itatu ririmo inkongi y’umuriro abaturage n’inzego z’umutekano bagafatanya kuwuhashya ariko ntirirazima. Iri shyamba rihana imbibi n’irya Nyungwe.

Abaturage ba Kirimbi bari gufatanya ngo uyu muriro udakomeza gukwirakwira
Abaturage ba Kirimbi bari gufatanya ngo uyu muriro udakomeza gukwirakwira

Aba turage bari kuzimya iri shyamba babwiye Umuseke ko umuriro uruhande rumwe wavuye mu bavumvu bahakuraga ubuki bw’ubuhura bakaza gukongeza isaso ry’ibi biti riba rigizwe n’utwatsi twumagaye n’ibiti bigafatwa.

Umuturage mu mudugudu wa Mitango ati “bimaze iminsi itatu n’ubu tukirwana n’umuriro. Umuriro watewe kandi n’abana baturutse ku rundi ruhande botsaga ibyokezo maze uhura n’uwatewe n’abavumvu.”

Michel Ntaganira Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avuga ko bari gukora ibishoboka ngo iri shyamba rizime.

Ntaganira ati “twakoze ibishoboka ngo turizimye, gusa bizakomeza turi kuganiriza abaturage ngo harebwe uko bitakongera kuko turi no mu gihe cy’izuba.”

Kuri uyu wa gatatu abaturage, abayobozi n’inzego z’umutekano bafatanyije kuzimya iri shyamba nubwo batarangije bahise bakora inama yo kwirinda ko uyu muriro wakomera, no gushishikariza abantu kwirinda gutwika mu ishyamba muri iki gihe cy’izuba.

Imirimo yo kurizimya ngo irakomeza kugeza irangiye umuriro uzimye wose.

Kugeza ubu nta muntu wapfuye cyangwa wakomerekeye muri uyu muriro, abakekwaho gutwika iri shyamba hari amakuru avuga ko bahise bacika.

Barakora ibishoboka ngo umuriro nugira aho ugera ntubashe gukomeza
Barakora ibishoboka ngo umuriro nugira aho ugera ntubashe gukomeza
Ahamaze gushya ni hanini gusa ntiharabarurwa hose
Ahamaze gushya ni hanini gusa ntiharabarurwa hose
Abayobozi nyuma yo gufatanya n'abaturage kuzimya umuriro bicaye bajya inama y'uko gutwika isyamba bitakomeza
Abayobozi nyuma yo gufatanya n’abaturage kuzimya umuriro bicaye bajya inama y’uko gutwika isyamba bitakomeza
Abaturage mu nama bakurikiye impanuro z'abayobozi mu kwirinda ko uyu muriro ukomeza
Abaturage mu nama bakurikiye impanuro z’abayobozi mu kwirinda ko uyu muriro ukomeza

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish