Digiqole ad

Nigeria n’U Bushinwa basinye amasezerano ubucuruzi bwa Petrol ya miliyari $80

 Nigeria n’U Bushinwa basinye amasezerano ubucuruzi bwa Petrol ya miliyari $80

Nigeria nicyo gihugu cya mbere muri Africa gicukura Petrol nyinshi

Nigeria yagiranye amasezerano yo kubaka ibikorwa remezo by’ibikomoka kuri petrol na gas afite agaciro ka miliyari 80 z’amadolari ya Amerika na Kompanyi yo mu Bushinwa nk’uko byatangajwe na Reuters.

Nigeria nicyo gihugu cya mbere muri Africa gicukura Petrol nyinshi
Nigeria nicyo gihugu cya mbere muri Africa gicukura Petrol nyinshi

Nigeria ni cyo gihugu cya mbere muri Africa gicukura kikanohereza ku isoko mpuzamahanga petrol nyinshi ndetse niyo ubukungu bwacyo bushingiyeho.

Ariko, iki gihugu gitumiza 80% bya petrol iyunguruye gikonera, nta na rimwe inganda enye gifite ziyungurura petrol zigeze zigera ku musaruro ungana n’ubushobozi bwazo 100% bitewe no kutazifata neza.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko Emmanuel Ibe Kachikwu Minisitiri ushinzwe iby’ibikomoka kuri Petrol ari mu Bushinwa kuva ku cyumweru gishize.

Perezida Muhammadu Buhari uherutse kujya ku butegetsi mu mwaka washize yatangaje ko azakora ibishoboka byose mu guca ruswa yavugwaga mu bijyanye n’ubucuruzi n’ubucukuzi bwa Petrol.

Ubucuruzi bwa Petrol muri Nigeria bufite imbogamizi y’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro isaba ko ubukungu bubuvamo bwasaranganywa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish