Digiqole ad

Ni ibihuha ntabwo ngiye kureka muzika – Kitoko

Hashize iminsi hari amakuru avuga ko umuhanzi Kitoko agiye kureka muzika, uyu muhanzi uzwi mu njyana ya Afrobeat yabwiye Umuseke.com ko ibyo bivugwa ari ibihuha adashobora kureka impano ye.

Kitoko Bibarwa Patrick ubwo yaganiraga n'Umuseke.com kuri uyu wa gatanu
Kitoko Bibarwa Patrick ubwo yaganiraga n’Umuseke.com kuri uyu wa gatanu

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke.com kuri uyu wa 15 Werurwe yagize ati “ Nanjye ngenda mbyumva, ngo ngiye kureka umuziki, sinzi uwabizanye. Gahunda mfite ni iyo kujya kwiga nibinkundira.”

Ibyo kujya kwiga hanze nabyo Kitoko avuga ko atazi niba bizakunda cyangwa ntibikunde kuko yatse ‘scholarship’ kimwe n’abandi muri za Kaminuza zitandukanye zo hanze y’u Rwanda.

Ati “ icyo nsaba Imana ni uko nagira amahirwe nkajya kwiga Business cyangwa Politics kuko byombi ni ibintu nkunda cyane.”

Ibyo kuba akunda Politiki kitoko akaba yarigeze kubitangariza Umuseke.com mu muri kamena 2012, bisome hano

Kitoko yahagaritse amashuri ye yiga mu mwaka wa kabiri muri INILAK ngo yite kuri muzika ye, isa naho yaje no kumuhira kuko yamenyekanye cyane mu Rwanda no mu banyarwanda baba hanze yarwo.

Ni umuhanzi ukunda business na Politiki
Ni umuhanzi ukunda business na Politiki

Ibihuha byaba biva ku kuba yikundira Business?

Kitoko ati “ njyewe nkunda business, hari abantu babona ndi kugurisha imodoka yanjye bakavuga ngo ngiye kugenda ndeke umuziki, oya. Iyo ngiye hanze nzana imodoka, iyo nari mfite nkaba nayigurisha kuko utazigendamo ari ebyiri.

Naho ibyo kuvuga ngo nzareka umuziki ntibishoboka, umuziki ni impano yanjye, mu mpera z’umwaka ushize sinagaragaye cyane mu Rwanda kuko nakoreye cyane cyane hanze y’u Rwanda, ariko abafana banjye ndabizeza ko bagiye kumbona mu miziki mishya ndetse no mu bitaramo hano iwacu.

Uyu musore akaba ubwo twavuganaga yari afite urugendo ku mugoroba rwerekeza i Burundi aho afite igitaramo ahitwa i Muyinga ku mupaka wa Tanzania n’Uburundi.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Reka imitwe we, vuga neza niba wasanze muzika yo mu rwanda ntaho izakugeza, hanyuma abantu babimenye bagutere inkunga. Assyyyi!!!

    • Umutere inkunga ubundi se niwowe umutunze? Ariko abanyarwanda mwabaye mute? Wasanga anabayeho neza cyane kukurusha ariwe wagutunga ahubwo…

    • mwagiye mugira ikinyabipfura gutukana ntabwo byubaka u Rwanda,reka kureba ku isahane yamugenzi wawe reba ibiri kuyawe,kandi mbere yo gutokora umugogo uri mujisho rya mugenzi wawe banza utokore umugogo uri muryawe

  • baramuzimije abanyamakuru inama namugira nukujya mu ishuli akiga kuko umuziki n”umupira wo mu rwanda bitagutunga ubuzima bwose jya kwiga abo mwiganaga barimo kurangiza

  • KABIS

  • Genda Giswaswa,uri giswa koko,icyokintu urangirijeho koko ntawundi wakivuga atari wowe.Umuziki wo mu rwanda uwugayeho iki?Umupira wo se.Uzajye ujya kuri stade urebe abanyarwanda uriho usuzugura uburyo bitabira.

  • Non, ufite uburenganzira bwo gukora ibyo uhisemo. Perso, sinumva impanvu abantu ba bigize a case!!! Icyo nzi, mbere y’uko uza muri muzika, abanda baracurangaga kandi nabwo n’uwureka abandi bazakomeza so nata gikuba gicitse! Ni bakureke ukore ibyo ushaka mon frère. Kandi nkwifurije amahirwe muri business na politiki ni ubishaka.

  • bareke bro abagucya integ ntagihe bazabura,gusa courage,kwiga kwe bibarebaho iki?buri wese ajyamenya ibye kuko we ntagendera kubandi!!!!!umuntu nagahunda ye,ntibakwinjirire mubuzima……….

  • UBUNDISE URIRIMBA IKI NGO AKABUTO,UZAGACE,IBUBU,NIBAKWANGA UZASARA UB– USE UBUNDII NTI WASAZE?URUMOGI.COM GARUKIRA AHO WANGU.

  • gitoko musorewacu turagukundacyane ntuzahere nkabandibose amasomomezape!!! dj emmy from kiovu

  • Uzobihorere frère ntawoguca intege urera nk’ifu, kandi usa n’inyawu. Frère baza bashaka kukupinga gusa uzobihorere. Nzoguha mutamu frère!

Comments are closed.

en_USEnglish