Digiqole ad

Ngoma: Umuyobozi arashinjwa gukubita umubyeyi utwite akabyara umwana imburagihe

Iburasirazuba – Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakarambo mu kagali ka Mutsindo mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma araregwa n’umubyeyi witwa Liliane Murebwayire hagati mu cyumweru ko yamukubise inkoni mu mugongo atwite inda y’amezi arindwi maze nyuma y’iminsi micye bikamuviramo kubyara akana katagejeje igihe cyo kuvuka.

Arashinja ndetse yatanze ikirego ko umuyobozi w'Umudugudu yamukubise bikamuviramo kubyara umwana utageze
Murebwayire arashinja ndetse yatanze ikirego ko umuyobozi w’Umudugudu yamukubise bikamuviramo kubyara umwana utageze

Uyu mubyeyi ubu ari ku bitaro bikuru bya Kibungo aho akana ke gakurikiranwa mu byuma byabugenewe.

Uyu mugore agira ati “ Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakarambo witwa Clabudiose Renzaho niwe wankubise mu mugongo, mara iminsi ibiri ndibwa mu nda maze mbwira umujyanama w’Ubuzima ajyana ku kigo nderabuzima bahita banyohereza hano ku bitaro i Kibungo basanga umura warangiritse bituma mbyara umwana utagejeje igihe.”

Uyu mugore avuga ko nta kibazo asanzwe agirana n’uyu muyobozi w’Umudugudu ahubwo ikibazo agifitanye n’umugabo we (wa Murebwayire), avuga ko habayeho intonganya nto hagati ya bombi zishingiye ku mugabo we maze uyu muyobozi akamwadukira akamukubita inkoni mu mugongo.

Umwe mu baturage utashatse ko dutangaza amazina ye, atuye muri uyu mudugudu ndetse yemeza ko yabonye uyu mubyeyi akubitwa. Ati “Njye narabyiboneye nari mpari ariko birababaje kubona umuyobozi akubita umutuarage. Yamukubise hagati mu cyumweru gishize. Urebye nta kintu gifatka bapfaga, usibye niyo cyaba gihari ntacyatuma ukubita umubyeyi, byongeye utwite. N’ushinzwe amakuru mu mudugudu yari ahari amukubita muzamubaze kuko yagerageje no kumubuza aranga aramukubita.”

Polisi y’igihugu mu karere ka Ngoma yatangiye gukurikirana iki kibazo, Umuyobozi w’Akagali ka Mutsindo yabwiye Umuseke ko iki kibazo yakimenye nawe ariko atakwemeza cyangwa ngo ahakane ko uyu muyobozi w’Umudugudu yakubise uriya mubyeyi koko.

Ati “ Ntabwo ndakora iperereza ryanjye, nanjye nabimenye bigeze kuri polisi, hari n’umugenzacyaha uri kugikurikirana wampaye convocation ngo nyishyire uriya muyobozi ariko naramuhamagaye ntiyanyitaba. Buriya iki kibazo tuzakireba neza ejo ku muganda rusange.”

Mutatse Eric wasigariyeho umuyobozi w’Umurenge wa Gashanda uri mu kiruhuko, yabwiye Umuseke ko yamenye aya makuru ayavanye kuri Polisi ko hari uwitwa Clabudiose Renzaho umaze gutumizwa inshuro ebyiri yanga kwitaba.

Mutatse nawe avuga ko bagikurikirana iki kibazo atahita yemeza cyangwa ngo ahakane ko uyu muyobozi w’Umudugudu yaba yarakubise uyu mubyeyi.

Kuva ku gicamunsi kuri uyu wa 29 Kanama Umuseke wagerageje kenshi kuvugana na Renzaho Clabudiose ushinjwa gukubita umubyeyi utwite ariko ntibyashotse kugera mu ijoro.

Abandi baturage bo muri uyu mudugudu baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke mu karere ka Ngoma bamubwiye ko ngo atari ubwa mbere uyu muyobozi avuzweho gukubita abaturage akanababwira ko bagenda bakamurega aho bashaka hose.

Umuforomo ukurikirana uyu mwana yabwiye Umuseke ko abona ubuzima bwe n’ubwa nyina bugenda bumera neza.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

0 Comment

  • ibaze nukuri, abayobozi nkabo nukuri ntitubakeneye mugihugu cyacu, nabo kwamaganwa , ubuyobozi ni ubwabaturage,

  • yuuu ,birababaje niba aruko byagenze ,impore mama mubyeyi kandi ihangane Imana irakubona hamwe n’akana kawe  gusa ubikomeze ubutara bukurenganure kuko wararenganye!!

  • ihangane mama imana irakubona hamwe nakana kawe gusa ubutabera bukurikirane uwo mugizi wanabi

  • ariko umuyozi nkuyu akwiye kubibazw kuko umuntu ntarereshwa inkoni

Comments are closed.

en_USEnglish