Digiqole ad

Musanze: Igisimba cyari kimaze iminsi gikomeretsa abantu cyishwe

Mu minsi ishize mu karere ka Musanze mu Mirenge ya kimonyi, Cyuve, Muhoza na Gashaki hataye igikoko abantu bavugaga ko batazi ubwoko bwacyo maze gitangira gukomeretsa abaturage aho kuri uyu wa kabiri cyari kimaze gukomeretsa abantu 17. Abaturage bamaze kubona ko gikomeje kuruma abantu umunsi ku munsi baragihize bashirwa bavumbuye bitatu.

Igisimba cyari kimaze iminsi kirya abantu ni uku giteye
Igisimba cyari kimaze iminsi kirya abantu ni uku giteye

Nsengiyumva Jean Bosco, Umuyobozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Musanze avuga ko abatuye  Akagari ka Buramira ho mu Murenge wa Kimonyi  babonye iki gisimba kirimo kurya akandi gakoko  cyari kishe maze bagahuruza bagenzi babo bakakicisha imihini n’amabuye.

Nsengiyumva avuga ko abaturage barimo barica icyo  bari bavumbuye ibindi bibiri ngo byahise bivumbuka biruka maze iki bakagishyikiriza abashinzwe ubworozi mu Karere kugira ngo babashe kumenya ubwoko bwacyo.

Avuga ko iki gisimba bakibonye bagasanga kimeze  nk’uko abo cyariye bacyivugaga maze abamenyereye ibyo guhiga ndetse n’inyamaswa zo mu mashyamba, bakavuga ko ari impaka, zishobora kuba  zaraturutse muri parike.

Bagikubitaguye amabuye n'imihini kugeza gipfuye
Bagikubitaguye amabuye n’imihini kugeza gipfuye

Uyu muyobozi avuga ko bagiye gufatanya n’abaturage bagahiga ibindi bikoko nk’ibi byaba bikiri muri aka gace ngo kuko byagaragaye ko atari kimwe.

Yavuze ko guhera kuwa 10 Gashyantare 2014, hazatangizwa igikorwa cyo  gutega imbwa z’inzererezi zirya abantu, maze  n’ibyo bisimba bikaba byapfiramo.

Agira ati:”Gusa mbere yaho hagomba kubanza hagatangwa amatangazo abaturage bakamenya iki gikorwa  kugira ngo nti begere imitego.”

Babanje kuyihamba nyuma baza kuyitaburura bayishyikiriza ubuyobozi
Babanje kuyihamba nyuma baza kuyitaburura bayishyikiriza ubuyobozi

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko koko ngo igisimba!! Icyi gisimba se ntikigira izina?! Niba kitagira izina rero ubwo mwakivumbuye ni ukurigishakira kikajya ku rutonde rw’ibinyabuzima bivumbuwe vuba. Maze rero nabagira inama yo kutabihiga ngo mubyice ahubwo mwashaka uburuo byasubira mu mashyamba kuko mwabona nabyo bigiye kuzajya biduha amadovize kuko niba mutabizi amazina ni bishyashya mu rusobe rw’ibinyabuzima muzabaze ORTPN ibabwire ubundi mubibungabunge.

    • Uvuze neza Gitore we.

    • Bavuga RDB

      • mwarakoze kutugezaho iyi nkuru. gusa ntibikwiye gutega imbwa ngo bazice. ahubwo hakagombye kwitabaza abantu bashobora kuzigurura ibuntu(rescuing/adopting or fostering them )kuberako kuzica bitandukanye n’amahame agenga uburenganzira n’imibereho myiza by’inyamaswa(animal right and welfare).ibyo bisimba bitagira izina nabyo ntibikwiye! uwo muntu ushinzwe ubworozi yagombye gushakisha izina ryacyo cg akabaza abandi babishoboye.murakoze Dr. bernardo

  • bajyaga babeshya ngo numuntu warashe kwa Meya wa Musanze nibindi none nigisimba?

    • ariko wowe urwara mu mutwe, injiji gusa

      • gutukana ntacyo bimaze
        ababishinzwe bagukurikirane

  • igisimba bakivuze ko kitwa “impaka” ariko nawe ujye ubanza usome inkuru neza mbere yo kuvuga byinshiii.

  • ariko ubwo mutagiye gukabya iyo mubona atari imbwa koko…!!!

  • Nibyo nta mpamvu yo kubyica. Bazakoreshe helicopter babisubize muri parc.

  • ariko abanyarwanda no kwica ye wabona bagihotoye koko.

  • icyo gisimba no hatari,bacyita IMAKA,mu karere ka Nyabihu,Umurenge wa Muringa cyariye ibikoresho by’umugabo bamujyana CHK agezeyo bimuviramo gupfa ahubwo navuga NGO abo cyariye bagize amahirwe,kuko ni gisimba kidatinya abantu,nubwo baba ari benshi iyo kibonye abantu kirabasanganira ntabwo kibahunga.

  • ABAHANGA NIBAGARAGAZE UBWOKO BWACYO VISION TUGEZEMO NTA GISIMBA CYABAHO KITAZWI NA SCIENCE.

  • muramenye mwibyica ahubwo nibyegeranwe bijyanwe muri parike izo nyamaswa nizi zitwa amasega kuko asigaye ari make mwiyica niyitabweho mbere yo kuyafata nibayarase ibinya abone yimurwe ajyanwe ahabugenewe

  • ni isega ntimubona ko anafite umurizo nk’igisembesembe kintama kandi ikaba iteye nk’imbwa

  • Ndumva kiriya gisimba cyari gikwiye kubikwa buhanga kugirango abatourists bazajye bajya musanze kukireba.
    Kuko gisize amateka mumuryango wabanyamusanze. kandi abanyarwanda benshi ntibakizi.
    murakoze.

  • Iki gisimba kigomba kwicwa kuko nacyo cyariye abana burwanda

  • ni byiza cyane kuba iyo nyamaswa yapfuye kuko numva yari yateje umutekano muke

  • Abshinzwe ibidukikije bagombye kuba barakoze ibishoboka byose bakagifata ari kizima bakakijyana muri pariki. Bashobora kuba bacyishe nta n’ahandi kikiboneka kw’isi? Ubwo se murumva atari igihombo ku bidukikije??

  • Iki gisimba ndakizi kitwa”IMPAGA” na kera byabagaho muzabaze abantu ba za Gikongoro byabaga mu bitare. Ahubwo nibajije ukuntu byageze i Musanze biranyobera cyangwa byaba byarameze amababa biraguruka bigwa Musanze. Abo byariye za Gikongoro ni benshi ahubwo ni uko itangazamakuru ryari ritatera imbere nk’ubu ngo riduhe amakuru.Ikindi musuzume neza niba atari adui wakoze umushinga wo kubiteza abantu kuko na byo byashoboka,buriya adui agira amayeri menshi yo guhungubanya umutekano. Polisi nidufashe gukurikirana ibi bintu.

    • impaga ni iki mundimi zamahanga Claver (english or french)? ni ubwa mbere nyumvise intera amatsiko!
      merci

  • yego @Gitore kbs abaturage bo nibabe maso ubundi babireke biduhe amadovize.erega utabaye mu Rwanda nawe ntahandi waba.gusa nuko cyabaye igisimba kikagira ngo inyamaswa zose ziraribwa ntikimenye ko hari n’izirimbwa ariko ukazizira(abantu)!!!!!

  • Avuze neza Gitore, ababishinzwe (Veterineri, RDB) nibashake uburyo cyamenyekana, kandi bakirinde aho kuvuga ngo bacyice. Kiri murusobe rw’ibinyabuzima, kandi cyegereye Pariki, nibagisubizeyo.

    • nuko atariwowe cyariye cg ngo kikurire abawe niyompamvu wivugisha gutyo

  • buri muntu n`icyo ashinzwe akore ibishoboka byose kugirango ibyo bibazo bitazongera kuba kuri rubanda rugufi aho mu byaro bibereye!

  • Ikorana buhanga ryaraje, aho kucyica bari kugitera urushinge rugisinziriza, maze bakagikorereho ubushakashatsi. Ibindi bizaboneka ariko mu zabigenza nyamuna. Ba dogiteri KINANI muri he?

  • mwarakoze kutugezaho iyi nkuru. gusa ntibikwiye gutega imbwa ngo bazice. ahubwo hakagombye kwitabaza abantu bashobora kuzigurura ibuntu(rescuing/adopting or fostering them )kuberako kuzica bitandukanye n’amahame agenga uburenganzira n’imibereho myiza by’inyamaswa(animal right and welfare).ibyo bisimba bitagira izina nabyo ntibikwiye! uwo muntu ushinzwe ubworozi yagombye gushakisha izina ryacyo cg akabaza abandi babishoboye.murakoze Dr. bernardo

  • Nibabifate ari bizima byinjize ku mafranga.

  • uburenganzira bw’inyamaswa ni bwubahirizwe. sinzi impamvu abanyafrika bamwe bafata imbwa nk’inyamaswa itagira ico imaze? ese muri akokarere ntabashinzwe kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa?

  • niko se? ndumva ibyanyu bisekeje! ubwo se ko cyari kimaze kurya abangana gutyo murumva byari ngombwa kukirindiriza ngo kizinjiza amadevize? Mukunda amafaranga kuruta abantu? Nta nuwabwiye abo cyariye ngo pole ahubwo muravuga ko abantu bahohoteye igisimba nkaho aribo bakiriye! uburenganzira bwinyamaswa ntiburuta ubwabantu kuko aribo bagenga ubwinyamaswa.

  • kj

Comments are closed.

en_USEnglish