Digiqole ad

Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni 12

 Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni 12

Uko byari byifashe muri iki cyumweru ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ntiryitabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kazamutseho amafaranga y’u Rwanda 80,849,100.

Uko byari byifashe muri iki cyumweru ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda.
Uko byari byifashe muri iki cyumweru ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu.

Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Crystal Telecom, n’iya Bralirwa igera kuri 122,900, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 12,284,300, yagurishijwe muri ‘deals’ 21.

Mu gihe mu cyumweru gishize hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Crystal Telecom, n’iya Bralirwa igera kuri 341,200, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 93,133,400, yagurishijwe muri ‘deals’ 21.

Muri iki cyumweru hacurujwe kandi Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 310,000,000, zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 102.5 na 103.5 ku mugabane.

Mu gihe mu cyumweru gishize hari hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 502,500,000, bivuze ko ubwitabire muri iki cyumweru dusoje bwamanutse.

Muri iki cyumweru kandi agaciro (capitalization) k’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda karamanutse kuko kavuye ku mafaranga y’u Rwanda 2,762,817,902,676 ryariho kuwa gatanu ushize, kagera ku mafaranga 2,
762,393,365,076 kuri uyu wa gatanu.

Uko isoko ryari ryifashe uyu munsi

Kuri uyu wa gatanu ku Isoko ry’imari n’Imigabane bakiriye I&M Bank-Rwanda nk’igicuruzwa gishya ku isoko.

Ku isoko, I&M Bank-Rwanda (IMR) yari ijeho bwa mbere ni nayo yacuruje cyane, kuko hagurishijwe imigabane yayo 121,800, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 12,129,000 yacurujwe muri ‘deals’ enye, ku mafaranga 105. Umugabane wa IMR wazamutse cyane kuko ku isoko rya mbere (Initial Public Offer/IPO) wari wagurishijwe ku mafaranga 90.

Ku isoko hacurujwe imigabane 100 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 14,000, yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku gaciro k’amafaranga 140 ku mugabane. Umugabane wa Bralirwa nawo wazamutseho ifaranga rimwe, kuko kuwa kane wari ku mafaranga 139.

Hacurujwe kandi imigabane 100 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 9,000, yacurujwe muri ‘deal’ imwe ku mafaranga 90, ari nacyo giciro uyu mugabane wariho ejo hashize.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 41,200 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 245-255 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 252,100 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 138 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 269,200 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 95 ku mugabane, ariko nta busabe bw’abayifuza buhari.

Hari kandi ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 7,010,000 ya I&M Bank ku mafaranga ari hagati ya 95 – 98, ariko nta migabane igurishwa ihari.

Hari n’ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 400,500,000 ku mafaranga ari hagati ya 102 – 104 ku mugabane ariko nta mpapuro zigurishwa zihari.

Source: Rwanda Stock Exchange (RSE)

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish