Mukura yatsinze APR FC iyisanze i Kigali
Ku munsi wa gatandatu wa shampionat y’u Rwanda, ikipe ya APR yari yakiriye Mukura Victory Sport kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Mukura ikaba ibashije kuhavana amanota atatu ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa.
Ni igitego cyabonetse mbere gato y’uko igice cyambere cy’umukino kirangira gitsinzwe na HARORIMANA Jean de Dieu, ku mupira mwiza yateye adahagaritse kandi ari munguni (Angle fermé) maze umuzamu Jean Luc bita Bakame wa APR akoraho gato ariko ntibyawubuza kujya mu rushundura.
Usibye umukino yanganyije na Rayon Sport ku munsi wa gatanu wa shampionat, APR yari itaratsindwa na rimwe.
Mu gice cya kabiri, ba rutahizamu Olivier Karekezi na Ndikumana Selemani bagerageje kureba niba byibura banganya ariko ba myugariro ba Mukura, Hamidou, Serugendo Arafat na Gabriel bagahagarara neza cyane.
Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira ndetse iza kubona Penaliti, ariko Ndikumana Selemani ntiyabasha kuyishyira mu izamu rya Mukura.
Ku munota wa 90, Olivier Karekezi yarekuye ishoti rikomeye rifata umutambiko w’izamu mu gihe abafana bayo bari bahagurutse baziko byibura bacyuye inota rimwe.
Ababanjemo ku mpande zombi :
Mukura VS
Umuzamu: Sakia Robert
Myugariro: Simpenzwe Hamidou, Gabriel Mugabo, Uwimana Patrice na Serugendo Arafat
Hagati: Nizigiyimana Eric, Muvunyi Felix, Irakoze Nazeri, Ubarijoro Providence
Rutahizamu: Corneille Murwanashyaka na Harorimana Jean de Dieu
APR FC
Umuzamu: Jean luc Ndayishimiye
Myugariro: Ngabo Albert, Tuyizere Donatien, Mbuyu Twite, Alex da Silva
Hagati: Bagore Johnson, Didier Logbo, Kabange Twite, Ndikumana Selemani,
Rutahizamu: Karekezi Olivier, Ngomirakiza Hegman
Indi mikino y’umunsi wa gatandatu uko yarangiye :
29 Ukwakira 2011
Kiyovu Sports 3-2 La Jeunesse
Nyanza FC 1-1 Rayon Sports
30 Ukwakira 2011
APR FC 0-1 Mukura VS
Amagaju FC 2-1 Marines FC
Espoir FC 1-1 AS Kigali
Police FC 1-1 Etincelles FC
Uko amakipe akurikirana ku munsi wa gatandatu
Pts
01 ETINCELLES FC 14
02 APR FC 13
03 KIYOVU SPORTS 13
04 POLICE FC 12
05 RAYON SPORTS 11
06 MUKURA VS 11
07 LA JEUNESSE 7
08 AMAGAJU FC 7
09 NYANZA FC 3
10 MARINES FC 3
11 ESPOIR FC 2
12 AS KIGALI 2
UM– USEKE.COM
5 Comments
EH, shampiona iraryoshye pe. we hope it will continue like this
Kweri abafana bakomeze kwitabira imikino nibyo biryoshya imikikno
Abantu bamenye ko Mukura yacu atari insina ngufi yo gushakirwaho amanota atatu. Yego simpamya ko tuzatwara shampiona ariko amakipe yose ajye aza iwacu yikandagira. ”LONG LIVE MUKURA VICTORY SPORT”.
aha nibyiza cyane iyo amakipe antsindana biryoshya championa gusa twiteze ibizakurikira mukura hoye pe wakoze akazi katoroshye cyane komerezaho
ok ndumva igikona bakimereye nabi ubwo rero umupira wo murwanda watangiye kuryoha mutegereze gusa