Digiqole ad

MUHAYIMANA Claude ukekwaho Genocide agiye koherezwa n’Ubufaransa

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na ambassade y’u Rwanda mu Ubufaransa kuri uyu wa kane tariki 28 Werurwe, yatangaje ko yishimiye umwanzuro w’urukiko rw’i Rouen mu Ubufaransa wo kuba MUHAYIMANA Claude ukekwaho uruhare rukomeye muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda yakohererezwa ubutabera bwo mu Rwanda.

Urukiko rwa Rouen mu Ubufaransa rwemeje ko Muhayimana yakoherezwa mu Rwanda
Urukiko rwa Rouen mu Ubufaransa rwemeje ko Muhayimana yakoherezwa mu Rwanda

Icyumba cy’amabwiriza cy’urukiko rwa Rouen mu majyaruguru y’Ubufaransa cyemeje ko ibisabwa ngo Muhayimana yoherezwe byuzuye, ko ibyo aregwa nta mvo za politiki zirimo ahubwo ari ibyaha byibasiye inyoko muntu kandi ko inkiko zo mu Rwanda zujuje ibisabwa mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu bityo nta mpamvu yo kutamwohereza.

Urukiko rw’i Rouen rwibukije ko ibyo rwanzuye bishimangira imyanzuro yari yafashwe n’urukiko rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rw’Uburayi tariki 27 Ukwakira 2011, ndetse n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwemeje tariki 16 Ukuboza 2011.

Ambassade y’u Rwanda mu Ubufaransa yatangaje ko yishimiye uyu mwanzuro w’ubutabera bw’Ubufaransa wo kohereza ukekwaho uruhare muri Genocide kuburanira aho yaba yarakorewe ibyaha. Ambassade y’u Rwanda i Paris, yemeje ko bitanga icyizere ko n’abandi basabwe koherezwa imbere y’ubutabera bw’u Rwanda amaherezo nabo bazoherezwa.

Ubuyobozi bwa Ambassade y’u Rwanda mu bufaransa, bwemeza ko abanyarwanda bazagera ku bwiyunge bwa nyabwo koko igihe abagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 bazaba barabiryojwe n’ubutabera, bw’u Rwanda cyangwa bw’ibihugu barimo.

Nubwo ruriya rukiko rw’i Rouen rwanzuye ko Muhayimana yakoherezwa, ntirwategetse cyangwa ngo rutangaze amatariki uyu mugabo yakoherezwa mu Rwanda.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nibadufashe babohereze ndetse bose,baze basabe imbabazi abo basize biciye abantu,burya icyaha ntigisasa,mpaka no mwi ijuru muzabibazwa uwishe mugenzi we wese>

  • nibaze n’ukuri mu rwababyaye.

  • ok barabohereje bimaze ikise batwiciye abacu none bakuyeho igihano cy’urupfu muzabibazwa n’uwiteka bazaza bose arusha nifunga se wibaza ko bajyahe kandi nivuba jye uwampa indishyi yibyacu bononye naho abagiye barigendeye ntimuteze no kubazura so kub afunga no kutabafunga byose nikimwe.nimushaka muzabarekure bararyoshye biberaho neza barya f ya tpr ubwose sinzi uko mbibona.harimo tena

  • nibindi bihugu niberebereho bohereze abantu
    nka Muhayimana?Erega nibaze baryozwe ibyo bakoze cg se babe abere batekane muryababyaye?Ese baratinyiriki kuza?

Comments are closed.

en_USEnglish