Digiqole ad

Muhanga:Ingo zirenga igihumbi zahawe amashanyarazi

Mu gikorwa cyo gusuzuma imihigo Akarere ka Muhanga kagezeho mu mwaka wa 2012-2013, abayobozi b’Akarere batangaje ko kimwe mubyo bagezeho bishimira ari ukuba ingo zirenga 1000 muri aka karere zaragezweho n’umuriro w’amashanyarazi.

Itsinda rya Minaloc,n'ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga mu Mihigo

Itsinda rya Minaloc hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga

Iyi mihigo yari yaje gusuzumwa n’itsinda rya Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu ni iyo umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yahize kugeraho mu gihe cy’umwaka.

Iyi mihigo ikubiye mu nkingi enye arizo; ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage, ubutabera, n’imiyoborere myiza.

Kwerekana ibyagezweho mu bukungu byafashe amasaha agera ku munani kuri uyu wa 31 Nyakanga. Imihigo niyo Akarere ka Muhanga kasinye kwesa, muri yo 33 igizwe n’ibyerekeye kuzamura ubukungu.

Yvonne Mutakwasuku uyobora Akarere ka Muhanga yerekanaga ibyagezweho mu bikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, inyubako rusange n’ibyakorewe abaturage bindi mu kubafasha kuzamura ubukungu bwabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ku bijyanye n’amashanyrazi bwagaragaje ko bwarengeje ibyo bwari wahize kuko bwari bwahize kugeza amashanyarazi nibura kungo magana cyenda (900) bakageza ku gihumbi.

Umukozi w'Akarere ka Muhanga ushinzwe ibikorwaremezo,ari mubabajijwe cyane.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ibikorwaremezo ari mubabajijwe cyane.

Abaturage bo mu mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe na Cyeza baganiriye n’Umuseke bemeza ko koko amashanyarazi yabasanze aho batuye mu byari ndetse benshi bayafite mu rugo.

Bavuga ariko ko badakunze kuba bayafite kuko ubura kenshi cyane. Umwe muri bo wanze kutubwira amazina ye yagize ati “ Nibyo amashanyarazi yatugezeho rwose, ariko rero arabura kenshi cyane, usanga rero iyo aje adutwikira udukoresho kubera kugenda agaruka gutyooo”

Aba baturage bifuza ko niba EWSA igiye kubakuriraho amashanyarazi ikwiye kureba uko ibimenyesha abaturage kuko ngo usanga ibikoresho twabo nka Radio televiziyo n’utundi hari ubwo bitwikwa n’uyu muriro ugenda ugaruka.

Kabazayire Lucie umuyobozi muri iki kigo i Muhanga avuga ko ibura ry’amashanyarazi rituruka ku mpamvu zitandukanye, zishingiye cyane cyane ku igabanuka ry’amazi y’imigezi atanga amashanyarazi.

Kabazayire akaba yabwiye Umuseke ko mu gukemura iki kibazo hagiye kubakwa urugomero rw’amshanyarazi mu murenge wa Mushishiro ruzajya rutanga amashanyarazi ya megawatt 20 muri aka karere.

Aya mashanyarazi bahawe, aba baturage bavuga ko hari byinshi yahinduye mu mibereho yabo. Cyane cyane ababa mu mirenge y’icyaro.

Bavuga ko bafunguye amasalon de coiffure, amamashini akora ibintu bitandukanye yageze ku dusanteri ndetse ngo no mu ngo aya mashanyarazi atuma ubuzima burushaho kumera neza iyo abantu bafite amashanyarazi aborohereza muri byinshi.

Bamwe mu bakozi b'Akarere

Bamwe mu bakozi b’Akarere

MUHIZI Elisee
Umuseke/Muhanga.

en_USEnglish