Digiqole ad

Muhanga: Ubuhinzi bw’ibigori bwazamuye imibereho y’abahinzi

 Muhanga: Ubuhinzi bw’ibigori bwazamuye imibereho y’abahinzi

Abanyamuryango ba Koperative IABM

Abanyamuryango 87%  ba Koperative y’iterambere ry’abahinzi n’abarozi ba Makera (IABM) bemeza ko Umusaruro bakura mu buhinzi bw’ibigori ufasha  imiryango yabo kurya  inshuro ebyeri  ku munsi.

Abanyamuryango ba Koperative IABM
Abanyamuryango ba Koperative IABM

Mu muhango wo kumurikira bamwe mu bafatanyabikorwa b’iyi koperative, barimo Umuryango wo Gushyigikira Amakoperative (UGAMA), n’ishyirahamwe ry’amakoperative yo muri Canada, (CCA) bimwe mu bikorwa by’ingenzi iyi miryango yagiye ifashamo iyi koperative y’abahinzi ndetse no kureba imbogamizi zishobora gutuma koperative idatera imbere.

Musabimana Philomène, umwe muri aba banyamuryango, yavuze ko  mbere y’uko batangiza koperative, yajyaga yinjiza ibihumbi 7 000 ku mwaka hakaba nubwo bamara umunsi wose batarya, ndetse n’abana babo ngo ntibigaga.

Kuri ubu ngo yigishijwe guhinga bya kijyambere ku buryo abona amafaranga ibihumbi 300 mu buhinzi bw’umuceri akihaza akanasagurira amasoko, akavuga ko ikibazo cy’inzara cyabaye amateka  ashobora kubwira abantu.

Yagize ati:“Twahoranaga inzara mu rugo rwacu, bikagera n’aho tugirana amakimbirane n’uwo twashakanye bitewe n’ubuzima bubi, kuri ubu turarya tugasigaza tugasagurira amasoko.”

Mukankusi Alphonsine, Umuyobozi wa koperative IABM, yavuze ko ikibazo cyo kurwanya inzara bagihera ku musaruro muke babonaga koperative igitangira, kuko ngo  basaruraga toni ebyeri kuri hegitari.

Ubu ngo babona toni 4,5 kuri hegitari hakiyongeraho abafatanyabikorwa  babafashije kububakira uruganda rutunganya ibigori  rwatangiye gukora ku buryo bumva ko mu minsi iri mbere n’ubuso bahingamo buziyongera.

Ndahimana Jean Damascène, Umuhuzabikorwa w’Umuryango wo gushyigikira Amakoperative (UGAMA), avuga ko igikorwa uyu muryango wabanje kwitaho ari uguha ubumenyi abanyamuryango bujyanye n’ibikorwa by’ubuhinzi.

Banabafasha kubaha inyongeramusaruro zirimo imbuto z’indobanure ndetse n’amafumbire, ariko babifashijwemo n’ishyirahamwe ry’amakoperative yo muri Canada (CCA) ibikorwa byo gukomeza gushyigikira amakoperative bizakomeza.

Koperative y’Iterambere ry’Abahinzi n’Aborozi ba Makera yatangiye mu mwaka wa 2007, ikaba ifite abanyamuryango  basanga 700.

Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya ifu y’ibigori  ikaba yaratwaye amafaranga miliyoni 40 z’amanyarwanda. Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwishimiye iyo mikoranire myiza hagati y’Abafatanyabikorwa mu iterambere.

Ndahimana Jean Damascene, Umuhuzabikorwa wa UGAMA
Ndahimana Jean Damascene, Umuhuzabikorwa wa UGAMA
Bamwe mu bafatanyabikorwa  b'umushinga RCAG
Bamwe mu bafatanyabikorwa b’umushinga RCAG

MUHIZI ELISÉE
UM– USEKE.RW-MUHANGA

en_USEnglish