Digiqole ad

Muhanga: Ihame ry’uburinganire muri Koperative ntiriragerwaho

 Muhanga: Ihame ry’uburinganire muri Koperative ntiriragerwaho

Bamwe mu banyamuryango b’amakoperative afashwa na C.C.A.

Mu mahugurwa yahuje amwe mu makoperative yo mu Ntara y’Amajyepfo, n’ayo mu Ntara y’Uburasirazuba n’umushinga w’abanyaCanada ushinzwe gutera inkunga amakoperative (Canadian Cooperative Agency), — USENGIMANA Emmanuel umuhuzabikorwa w’uyu mushinga atangaza ko ihame ry’uburinganire mu makoperative ritarimakazwa.

Bamwe mu banyamuryango b'amakoperative  afashwa na C.C.A.
Bamwe mu banyamuryango b’amakoperative afashwa na C.C.A.

Ni nyuma y’aho abaterankunga b’amakoperative agera ku 15 akorera mu Ntara y’Amajyepfo n’ay’Iburasirazuba baboneye ko uburinganire mu makoperative bukiri inyuma, baravuga ko  hakwiye impinduka kuko ngo ari kimwe mu bituma adatera imbere neza.

Emmanuel — USENGIMANA umuhuzabikorwa w’umushinga C.C.A ku rwego rw’igihugu, avuga ko zimwe mu mbogamizi bamaze kubona mu makoperative batera inkunga ari ukudaha ijambo abagore mu gufata ibyemezo by’imicungire y’umutungo.

Yagize ati: “Nubwo umubare munini w’abagore uboneka mu makoperative, si ko babiboneramo amahirwe n’inyungu kuko badashyirwa mu myanya yo gucunga umutungo n’ubuyobozi.”

Marthe UWIZERA umukozi ushinzwe uburinganire mu mushinga C.C.A, avuga ko hari ibyo bagiye gukora birimo gushishikariza abagabo, n’abagore gusaranganya imyanya n’umutungo ku buryo bungana aho kugira ngo imyanya ifatirwamo ibyemezo iharirwe abagabo.

UWIZERA yagize ati: “Abagabo akenshi usanga ari bo bagabagabana imyanya ikomeye, naho abagore bagaharirwa imirimo y’ubuhinzi ariko kandi hari n’imbogamizi ziterwa n’muco wa Kinyarwanda.”

UWANYIRIGIRA Marie Chantal Umuyobozi wungirije muri Koperative ihinga umuceri iherereye mu Karere ka Kamonyi (COOPRORIZ) avuga ko hari impinduka bamaze gukora zimakaza ihame ry’uburinganire muri koperative bitandukanye n’uko byari bimeze  kera koperative igitangira.

UWANYIRIGIRA yemeza ko imyanya hafi ya yose igize koperative bashyizemo 30% by’abagore akizera ko amahugurwa abaterankunga barimo guha abanyamuryango b’amakoperative azatuma ihame ry’uburinganire ridasubira inyuma.

Uyu mushinga w’abanyakanada ushinzwe gutera inkunga amakoperative (C.C.A) mu Karere ka Muhanga na Gisagara umaze kubaka inganda ebyiri zitunganya umusaruro ukomoka ku gihingwa cy’ibigori, n’ubwanikiro 13.

Mu gihe cy’imyaka itarenze ibiri uyu mushinga usigaranye ngo usoze imirimo, urateganya koroza amatungo magufi amatsinda mato y’abagore ari na ko uri guhugura abanyamuryango b’amakoperative ku ihame ry’uburinganire n’imiyoborere.

-- USENGIMANA Emmanuel Umuhuzabikorwa wa C.C.A.
— USENGIMANA Emmanuel Umuhuzabikorwa wa C.C.A.
UWANYIRIGIRA Marie Chantal avuga ko hari amakosa yajyaga akorwa batangiye gukosora arimo  kwimakaza uburinganire
UWANYIRIGIRA Marie Chantal avuga ko hari amakosa yajyaga akorwa batangiye gukosora arimo kwimakaza uburinganire
-- USENGIMANA E. hamwe n'abaterankunga  b'umushinga wa C.C.A.
— USENGIMANA E. hamwe n’abaterankunga b’umushinga wa C.C.A.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

en_USEnglish