Muhanga: Bibutse umurage basigiwe na Nzambazamariya Veneranda
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 15 Nzambazamariya Véneranda, Bajyanama Donatien, Umuyobozi w’umuryango (Organisation Nzambazamariya Véneranda) yavuze ko gushyira mu bikorwa umurage w’ubuntu basigiwe na Nzambazamariya bigaragaza ko akiriho n’ubwo yitabye Imana.
Iki gikorwa cyo kwibuka Nzambazamariya cyabereye mu karere ka Muhanga kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Mutarama 2015.
Abafashe ijambo bose bagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: “Umuco w’ubuntu: inkingi yo kurwanya ubujiji nka kimwe mu bitera ihohoterwa”
Bagarutse ku bikorwa bavuga ko byaranze uriya mubyeyi mbere yuko yitaba Imana ari nabyo yahoraga ashyira imbere yita ku bababaye.
Bajyanama Donatien, Umuyobozi w’uyu muryango witiriwe Nzambazamariya Vénéranda, yavuze ko umurage basigiwe na Nzambazamariya wafashije benshi kujijuka, bakamenya gusoma, kwandika, no kubara kandi asezeranya abari aho ko Umuryango akuriye ugiye gukomeza ibi bikorwa no myaka iri imbere.
Ati “ Mu buto bwe, Nzambazamariya yarwanyije ihohoterwa rikorerwa abagore, kandi akita no ku barikorewe, akenshi ihohoterwa rizanwa n’ubujiji, tugiye kuburwanya rero!”
Mukanyandwi Béatrice, atuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko bazashimishwa no kubona amashyirahamwe y’abagore yasize akiriho, yongeye gukora kuko ibikorwa byinshi bigamije kwita ku bagore babiheruka ataritaba Imana kandi ngo n’Ikigo kimwitirirwa kiranoza neza ibikorwa byacyo ngo amatungo magufi yahaye abagore batishoboye, imishinga y’ubworozi bw’inzuki byose bisa n’ibyadindiye.
Mukagatana Fortunée, Umuyobozi wungirije mu karere ka Muhanga, ushinzwe imibereho y’abaturage, yasabye abaturage gutera ikirenge mu cya Nzambazamariya, batoza abana umuco wo kugira ubuntu nk’uko uwo bibuka yari yarabitojwe n’ababyeyi akurana uwo muco kugeza yitabye Imana.
Nzambazamariya Vénéranda, yavukiye i Kabgayi ubu ni mu Karere ka Muhanga mu mwaka w’1957, yakoze mu miryango itandukanye akaba numwe mu bagore bitabiriye inama yabereye i Beijing Mu Bushinwa, yavuyemo imyanzuro 12 yavugaga ku ruhare rw’abagore n’amajyambere.
Yitabye Imana mu mwaka wa 2000 azize impanuka y’indege ubwo yavaga mu nama mu gihugu cya Cote d’Ivoire.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.